Iryo cumbi ryubatswe mu 1940 riherereye mu Mujyi wa Huye munsi ya Sitade ya Huye, ahazwi nko ku i Taba. Gicanda yaricumbitsemo kuva mu mu 1964 kugeza mu 1994 ubwo yarikurwagamo akajya kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni inzu yubatswe ubwo Umujyi wa Huye witwaga Astrida, nyuma uza kwitwa Butare. Yubatswe ku Itaba mu gice cyari cyaragenewe guturwamo n’abazungu n’abihayimana.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko hari umushinga w’uko iri cumbi rigomba gushyirwa mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda.
Ati “Iriya nzu hari umushinga ko igomba gushyirwa mu Ngoro Ndangamurage, ni umushinga wateguwe uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo kireberera ingoro ndangamurage.”
Akomeza avuga ko kuri ubu hacungirwa umutekano kandi hagakorerwa n’isuku ihoraho mu gihe hagitegerejwe ko umushinga ushyira mu bikorwa.
INMR yatekereje ko iyo nzu yashyirwa mu nzu ndangamurage kuva mu 2010 kugira ngo yunganire mu Rukari aho Gicanda yabanaga n’Umwami Mutara III Rudahigwa mbere y’uko atanga muri 1959.
Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri INMR, Karangwa Jérôme, aherutse kuvuga ko batekereje ko yajya imurikirwamo ubuzima bwaranze Gicanda.
Ati “Dutangira gushaka iriya nzu twashakaga ko yashyirwa mu mitungo ndangamurage y’Igihugu isurwa n’abantu. Twatekerezaga gushyiramo imurika ryerekeye ubuzima bwaranze Umwamikazi Rosalie Gicanda.”
Karangwa yavuze batekereje ko n’amateka y’Umujyi wa Huye yajya avugwamo kuko yubatswe mu gihe cy’ubukoloni, hakagaragazwa uko wubatswe n’uko wagiye ukura.
Biteganyijwe ko ubusitani bunini buri mu kibanza cy’iyo nzu buzatunganywa, abifuza kuruhuka bakabwifashisha kimwe n’abifuza kuhakorera ubukwe.
Ikindi giteganyijwe ni ukuyisana no kubaka urugo rukoze neza ku buryo uhatambutse ahabona akagira amatsiko yo kuhasura. Hazanashyirwaho ahantu ho kunywera amata hazirikanwa uko Umwamikazi Gicanda yayakirizaga abantu baje kumusura.
Amakuru ahari avuga ko inyigo yo gukora ibyo bikorwa yarangiye hakaba hategerejwe kuyemeza no gushaka amafaranga.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!