Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko muri Mutarama 2024, RDC yari ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakira ibicuruzwa byinshi bikomoka ku Rwanda, aho ibifite agaciro ka miliyoni 17,42 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 23,81 Frw) byoherejweyo.
Bigirwamo urujya n’uruza rw’abacuruzi banyura ku mipaka itandukanye ihuza ibyo bihugu. Nk’uhuza u Rwanda na RDC i Rubavu, unyuraho abarenga ibihumbi 15 ku munsi, abarenga 90% bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Icyakora mu icukumbura IGIHE yakoze, yabonye ko hari itsinda ry’abacuruzi nka 20 bo mu Rwanda n’irindi ry’abo muri RDC by’umwihariko mu Mujyi wa Goma, bashatse kwikubira iryo soko, ibintu byari bitangiye kuzamura umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Mu gushaka kwikubira amasoko kuri abo Banyarwanda na bagenzi babo bo muri RDC, ku wa 09 Ugushyingo 2024, basinyanye amasezerano ubwabo, bemeza ko azatangira kubahirizwa ku wa 15 Ugushyingo 2024.
Bashyizeho amabwiriza agaragaza ko ibicuruzwa bimwe na bimwe nk’inyanya, inkoko, imbuto nk’imyembe, bizajya bijyanwa muri RDC bitwawe mu makamyo gusa, ibitajyanywe uko bigakumirwa.
Birumvikana ko wa muntu w’inkoko 10 yajyanaga muri RDC kwishakira amaramuko, wa muturage wajyanaga ibilo 50 by’inyanya atwaye ku igare cyangwa ku mutwe, uwari witwariye ibilo 100 by’imyembe kuri moto, yari akumiriwe.
No muri RDC ni ko byagenze, abandi bantu bake nk’abo bo mu Rwanda, bakora itsinda rizajya ryakira bya bicuruzwa byaje mu modoka za ba bandi bashaka kwikubira isoko, abandi b’Abanye-Congo na bo babuzwa kujya guhahira i Rubavu nk’uko byari bisanzwe.
Uwo ku ruhande yashaka kwinjira muri ubwo bucuruzi bakamwamaganira kure, na rya tsinda ryo hakurya ntirimwakire
Iryo tsinda ryo muri RDC kandi ryahise rishyiraho imisoro itavugwaho rumwe, no mu gihe bemereye nka moto cyangwa igare bakarisoresha amafaranga adasoreshwa n’imodoka. Umufuka umwe w’imbuto ugasoreshwa 500 Frw.
Byakomeje kuba bibi, aho nko mu minsi ishize moto enye zo mu Rwanda zaciwe ibihumbi 40 Frw, kugira ngo ibicuruzwa zari zitwaye byemererwe, ubundi moto bakazirukana kugira ngo hacuruze ba bandi b’imodoka gusa.
Ikindi ni uko hari abandi Banyarwanda bagiye gutura muri RDC mu bihe bya Covid-19, bakora ubucuruzi bagakorana na rya tsinda ry’Abanye-Congo mu gukomeza ibyo bikorwa byo kwikubira, bakumva ko bagenzi babo na bo batahaha, bitangira kugira ingaruka ku bakora ubucuruzi buto ku mpande zombi,
Ubuyobozi bumaze kubona icyo kibazo, Akarere ka Rubavu kemeje ko mu kugikemura, ibicuruzwa bigiye kwambutswa hakurya mu baturanyi bivuye mu Rwanda, bizajya bibanza kunyuzwa ku masoko yo mu Karere ka Rubavu.
Ni amasoko arimo irya Mbugangari rizwiho gucuruza inyanya, irya Rugerero ricururizwamo imbuto, irya Karukogo ricuruza inkoko, n’iriri ku mupaka ryifashishwa n’Abanyarwanda n’Abanye-Congo.
Byakozwe mu buryo bwo guca ibyo bikorwa kugira ngo abahahira muri ayo masoko bo mu Rwanda na RDC babone uko bahaha byoroshye, kuko bari basigaye babura ibicuruzwa kandi bitari uko byabuze ahubwo byikubiwe na bamwe.
Ni ibintu ba nyiri za modoka batumvise neza, banga kunyura muri iyo nzira, batangira gukwirakwiza ibihuha ko u Rwanda rwafunze ibicuruzwa byoherezwa muri RDC, bizana urujijo mu bantu.
N’abo muri RDC babaye ibamba batsimbarara ko ibicuruzwa bizanwa ku magare na moto bitagomba kwinjira, kugira ngo hinjire ibiri muri za modoka.
Umwe mu bacuruzi bato bagizweho ingaruka n’ibyo byemezo by’abikubiye isoko ati"Abacuruzi bato ntabwo turi kwibona mu bucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi. Turasaba ko umucuruzi yakwigererayo buri wese mu bushobozi bwe."
"Ibyo bintu by’amasezerano nibiseswe cyane ko babikoze bonyine nta wundi bahagarariye. Abakora ubucuruzi bunini nibacuruze n’abato ducuruze. Ikindi Abanyarwanda nitubyumba n’abo muri RDC bazabyumva.”
Amakuru ni uko u Rwanda rwamenye iby’icyo kibazo n’ingaruka kiri guteza, ndetse kiri gukurikiranirwa hafi kugira ngo gikemurwe, abari muri ibyo bikorwa byo kwikubira baganirizwe, abakoze ibihanwa n’amategeko bahanwe.
Ni ikibazo kigaragaza uburyo u Rwanda na RDC bigomba gufatanya kugira ngo himakazwe ubucuruzi budaheza ndetse bwungura ibihugu n’abaturage bose nta baririye abandi mu mibare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!