Icukumbura ku kibazo kivugwamo Gen Kalyango, giheruka kugezwa kuri Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2020 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buheruka kugaragaza ko bwakurikiranye ikirego Rutungura Martine uba mu Bubiligi yagejeje kuri Perezida Paul Kagame muri Rwanda Day iheruka, cy’ubutaka bwe bwagiye mu maboko ya Gen Stephen Kalyango kandi ngo atarigeze abugurisha, akavuga ko hagendaga hakoreshwa impapuro mpimbano.

Ni ikibazo gishingiye ku butaka yazunguye bwa Se, Rutungura Martin, buherereye i Kabeza mu Mujyi wa Kigali.

Mu iperereza, hoherejwe Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha mu Bubiligi, bagomba kugenzura niba muri ambasade hari kopi koko y’ayo masezerano yemeza igurisha hagati ya Rutungura na Habimana Yunusu waje kugurisha na Gen Kalyango.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable aheruka kubwira itangazamakuru ati “Ibisobanuro byatanzwe n’abakozi ba ambasade bamaze igihe, bavuze ko mu bubiko bwa ambasade nta nyandiko n’imwe ibitswe y’ibyakozwe bigaragara mbere y’umwaka wa 2007.”

“Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bubabaza impamvu, ambasade isobanura ko higeze kuba umwuzure muri ambasade bituma inyandiko nyinshi zangirika, ndetse n’izari zisigaye hari izo bafashe icyemezo, babona ko ari iza kera, kuko aho bari bari hari hato, bakeneye ahantu hanini ho kubika, zimwe barazangiza.”

Uwari umunyamabanga wa mbere muri ambasade, Mabuye Janvier, bigaragara ko ari we wasinye kuri ayo masezerano, yaregerewe avuga ko atayibuka, ariko hagereranyijwe kashe ya ambasade n’umukono we kimwe n’ibigaragara ku zindi nyandiko yasinyeho, akanateraho kashe, basanga bihura.

Umwe mu batangabuhamya yashinje Rutungura ko ayo masezerano asinywa yari ahari, ndetse ko ari we wanditse n’intoki ze. Ubushinjacyaba bwafashe ya masezerano Rutungura ahakana, bufata n’inyandiko muri ambasade wa mukozi yasinyeho yanateyeho kashe, bubijyana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga, Rwanda Forensic Laboratory (RFL).

Ubushinjacyaha buti “Ibikoraho isuzuma, iduha raporo igaragaza ko wa mukono uri kuri ya masezerano Rutungura Martine ahakana, ari na wo uri ku zindi nyandiko zasinyweho n’uwo mukozi. Raporo igaragaza ko kashe yatewe kuri ya masezerano Rutungura Martine ahakana, ari nayo kashe yatewe kuri za nyandiko zo muri ambasade.”

Ibyo byasaga n’ibigaragaza ko Rutungura yaba azi iby’iyo nyandiko n’ubwo ayihakana, ahubwo akavuga ko ari impimbano. Ubushinjacyaha buvuga ko intambwe yari isigaye yari iyo kugira ngo Rutungura aze mu Rwanda, umukono we upimwe na RFL, ngo harebwe niba koko ari we wanditse ya masezerano.

Rutungura yabwiye IGIHE ko hari byinshi bitagenze neza muri iri perereza. Avuga ko Habimana yari afite umugambi wo kwigarurira uwo mutungo, ku wa 6 Ukuboza 2004 “ahimba” amasezerano y’ubugure, ayakoresha ajya gushaka ibyangombwa byawo.

Ubwo ngo Rutungura yari mu Bubiligi, Habimana yagiye gukoresha Fiche Cadastrale y’ikibanza, ajya muri Banki y’Abaturage “afatamo inguzanyo isaga miliyoni 60 Frw, atanga uyu mutungo ho ingwate akoresheje ibyo byangombwa.”

Yakomeje ati “Nyuma yo kubona icyo cyangombwa, umugambi wa Habimana Yunusu warakomeje agurisha uwo mutungo ku wa 14/10/2009 ukaba waraguzwe n’uwitwa Rucyahana Avance.”

“Nyuma yo kugwatiriza no kugurisha uwo mutungo, Habimana Yunusu yamaze iminsi atagaragara ndetse ntiyabasha kwishyura umwenda yari yarahawe na Banki y’Abaturage, bituma Banki itangira inzira zo guteza cyamunara ariko biza kunanirana kuko Banki yaburanye n’umuzungura wa Rutungura Martin, turayitsinda, urukiko rwemeza ko ibyangombwa by’uwo mutungo byahawe umuzungura wa Rutungura Martin mu gihe cy’ibarura rusange ry’ubutaka bidashobora guteshwa agaciro.”

Icyatumye uwo mutungo utagurishwa ngo ni uko urukiko rwasanze ari uw’umuzungura wa Rutungura, kuko n’ubu Habimana atarishyura iyo nguzanyo.

Rutungura Martine yakomeje ati “Igitangaje ni uko Habimana Yunusu atarekeye aho, kuko yongeye kugaragara ku wa 09/12/2016, ubwo yatwaraga ya masezerano yahimbye y’ubugure, agaragaza ko ari ayo ku wa 06/12/2004, ni ukuvuga ko yari amaze imyaka 12 akayashyikiriza Minaffet ngo iyemeze, nayo ikayemeza ku wa 09/12/2016.”

“Ibi nabyo bikaba byarakozwe mu buryo budasobanutse kuko ubundi kwemeza mu buryo bw’amategeko bitemerwa iyo hashize amezi atatu, nyamara iyi yakozwe hashize imyaka 12.”

Ikindi ngo ni we wazunguye umutungo wa Se Rutungura Martin, kandi ngo ntabwo byari gushoboka ko agurisha umutungo kandi utaramwandikwaho.

Yakomeje ati “Amasezerano amaze kwemezwa na MINAFFET, Habimana Yunusu yasabye ibyangombwa bisimbura ibyo yari yarahawe. Ibyo byangombwa yabihawe ku wa 10/04/2017; abihabwa n’Ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka nabwo hirengagijwe uburyo bikorwamo; kuko icya mbere, ubu butaka twari twarabutambamiye kubera imanza twaburanyeho na Banki y’Abaturage tukayitsinda kandi kopi y’urubanza yavugaga ko ibyangombwa byahawe umuzungura wa Rutungura bidashobora guteshwa agaciro, twari twabishyikirije icyo kigo cy’ubutaka, nyamara kibirengaho, tubandikira n’amabaruwa yuko ari njye mwana wa Rutungura Martine wasigaye, abandi bazize Jenoside.”

“Amaze kubona ibyangombwa, uwo mutungo yarongeye awugurisha na Bwana Kalyango Steven ari na we uwo mutungo wanditseho kugeza ubu; kandi ibyo bikorwa ubutaka butambamiwe.”

Ni mu gihe kandi ngo iyo habayeho itambamira ry’ubutaka kubera urubanza nta hererekanya ryabwo rishobora gukorwa kugeza icyemezo cy’urukiko gisohotse.

Nyamara ngo yaje kumenya ko nubwo icyemezo cy’urukiko cyategekaga ko ubutaka bukomeza kwandikwa ku muzungura wa Rutungura Martin, ikigo cy’ubutaka cyabukuye mu izungura kibwandika kuri Habimana.

Rutungura avuga ko hari ibimenyetso Ubushinjacyaha bwirengagije

Rutungura Martine avuga ko kuva hambere ubutaka ari we ubufite kandi nta wigeze avuga ko amubereye mu mitungo, “ahubwo nitwe turegera ibyangobwa by’ubutaka bwacu byahawe abandi.”

Muri icyo gihe ariko ngo Gen Kalyango yagerageje kumukura muri iyo mitungo, ariko birananirana kuko hari imyanzuro y’urukiko yerekana ko uyirimo ari umuzungura wa Rutungura Martin, ati “kandi ndwanirira iby’ababyeyi be basize.”

Yavuze ko nyuma yo gutanga ikirego, cyasaga n’icyirengagijwe, ariko aho agereje ikibazo cye kuri Perezida Kagame i Bonn, aba aribwo dosiye yuburwa.

Yakomeje ati "Ariko nari naramaze gutsindwa kandi nabyo babikora bashaka uburyo bwose bashinjura uregwa ndetse baza kuba ari nabyo bakora. Dufite ibimenyetso by’igihe twatangiye ikirego muri CID no mu bushinjacyaha."

Yakomeje ati "Ubushinjacyaha bwavuze ko bwansabye inshuro nyinshi ngo nze mu Rwanda, ngo nandike ahantu n’umukono wanjye, na wo bawupimishe barebe ko uhura n’uri ku masezerano mpakana, ngo ndabura. Ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko nta na rimwe nigeze mbisabwa, ahubwo ubwanjye ninjye wisabiye ko imikono yanjye ipimwa ndanayitanga mbere muri CID, ariko ubushinjacyaha bwanga kuyipimisha, nabyo nabimenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa RIB, mubwira ko byirengagijwe, avuga ko azabikurikirana. Ntacyo byatanze, anambwira ko uwabikoze ari umujura bamuzi, ariko bamubuze ngo afungwe."

Ubushinjacyaha buheruka kuvuga ko bwagerageje gupimisha imikono isanzwe muri RFL, ariko ntiyabipima, ngo keretse nyir’umukono abyanditse bareba, kuko bapima n’umuvuduko akoresha.

Rutungura yakomeje ati "Nkibaza icyo ibi bisobanura, cyane ko nanditse ndi mukazi, nsinyisha ikaramu y’umukara, ikindi ni uko ubwo buryo bavuga Rwanda Forensic Laboratory yanze gukoresha ku nyandiko zanjye nibwo bavuga ko bwakoreshejwe hemezwa imikono y’umukozi wa amabasade bivugwa ko yasinye kuri ayo masezerano mahimbano."

Avuga ko hari ibindi bimenyetso byakwifashishwa muri uru rubanza, birimo ko ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ku wa 25 Gashyantare 2019 yemeje ko ayo masezerano yitirirwa Rutungura Martine atigeze abaho, ndetse bashatse kopi yayo muri ambasade bakayibura, bahamagara Mabuye bivuga ko ari we mukozi wa ambasade wayasinyeho, na we abahamiriza ko atigeze ayashyiraho umukono ndetse ko azi Yunusu ku buryo atakwibagirwa ko yamunyuze imbere.

Byongeye, Minaffet ngo yandikiye Me Butare mu izina rya Rutungura, yemeza ko inyandiko ivuga ko yagurishije Habimana Yunusu umutungo, ari impimbano.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwakoze icyo bwagombaga gukora

Mu nyandiko Ubushinjacyaha bukuru bwahaye IGIHE, bushimangira ko Rutungura Martine yatanze ikirego mu bujurire mu Rukiko Rukuru, ariko urubanza rukaba rutaraburanishwa.

Buvuga ko Rutungura akimara gutanga ikirego cya mbere binyuze ku munyamategeko we, cyakurikiranywe, gikomeza no mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 30 Kamena 2020, rwemeza ko Ubushinjacyaha bwaregaga Habimana Yunusu icyaha cy’inyandiko mpimbano, butsinzwe.

Buti "Ikirego nticyakwirengagizwa ngo kive muri RIB, gikomeze gukurikiranwa mu Bushinjacyaha, kigezwe no mu Rukiko. Mu gihe RIB n’ubushinjacyaha byakoze iperereza ryimbitse mu Rwanda no mu mahanga, ibyavuyemo bikagaragarizwa Urukiko rugafata uwo mwanzuro. Ikindi ni uko igihe iperereza rimara kigenwa n’ibizakorwaho iperereza ndetse n’aho rizakorerwa."

Bwavuze ko igihe Rutungura Martine avuga ko mu gihe yagejeje ikibazo cye kuri Perezida wa Repubulika muri Rwanda Day yabereye Born mu Budage, tariki ya 5 Ukwakira 2019, ikirego cye, "Ubushinjacyaha bwari bwaramaze kukigeza mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge (tariki ya 16/9/2019) na we ubwe icyo gihe yavugaga ko ikibazo cye kiri mu nkiko", bitandukanye n’ibyo avuga ko aribwo dosiye ye yabyukijwe.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Rutungura yasabwe n’ubushinjacyaha kuza mu Rwanda kubonana n’Umushinjacyaha wigaga kuri dosiye ye, hagamijwe kugira ibyo abazwa no kumusaba inyandiko ze ngo zipimishwe.

Bukomeza buti "Bwa nyuma byari tariki ya 25/2/2020, 14h37 kuri WhatsApp, asubiza ko ataboneka ngo kuko atangiye akazi vuba ndetse akaba ari no mu kiruhuko cyo kubyara. Nibwo Ubushinjacyaha bwaje gufata umwanzuro wo kumwoherereza ibibazo bumusaba kubisubiza, akohereza umwimerere w’inyandiko yasubirijeho, bwibwira ko bishobora gupimishwa, ariko abahanga basobanura ko bitashoboka keretse ahibereye, kuko butakwizera ko iyo nyandiko ari iye."

"Ibyo ni nabyo byanasobanuwe mu rubanza. Rero ntabwo ari ubushinjacyaha bwasanze ko gupimisha imikono ye atari ngombwa nk’uko abivuga, ahubwo ni KFL yagaragaje ko itasuzuma inyandiko badafitiye icyizere ko ari iza Rutungura Martine."

Avuga ko yasabwe kuza mu Rwanda ngo ari mu bihe by’akato gatewe na COVID 19, nyamara ari mbere yaho kuko icyorezo cyatangajwe mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020.

Ubushinjacyaha bukomeza buti "Nta kigaragaza ko yatanze imikono ye ngo ipimishwe, mu nyandiko yo ku wa 29/3/2018, yakozwe na CID yoherereza dosiye Ubushinjacyaha, yavuze ko Rutungura Martine atigeze agaragara ngo abazwe, ngo atange ibimenyetso bihagije byerekana ko umukono uri kuri ayo masezerano atari uwe. Kandi koko ntibyari no gushoboka kuko muri dosiye yakozwe na CID hagaragaramo ko yahaye uburenganzira Me Butare Geofrey bwo gukurikirana ikirego."

"Byongeye kandi tariki ya 29/11/2019, Rutungura Martine ubwe yari mu Rukiko, ntiyigeze avuga ko yatanze imikono ye cyangwa inyandiko ziriho imikono ye ngo zipimishwe. Iyo aza kuba yarayitanze yari no kubimenyesha umucamanza icyo gihe."

Bityo ngo kuba KFL yaragaragaje ko itasuzuma inyandiko badafitiye icyizere ko ari iza Rutungura Martine ntibyagereranywa n’uburyo hapimwe imikono ya Mabuye wahoze akorera muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, kuko aha RFL yagereranyanga umukono ndetse na kashe ya Ambassade byazanywe n’ubushinjacyaha ndetse na RIB muri Ambassade mu Bubiligi, ibigereranya n’umukono wa Mabuye Janvier ndetse na kashe ya Ambasade biri ku masezerano Rutungura Martine ahakana.

Kuba izo nyandiko zaravanywe mu bubiko bwa Ambasade ziba zizewe ko ari Mabuye Janvier wazisinyeho akanateraho kashe, ngo bitandukanye n’inyandiko Rutungura Martine yohereje kuri email ubwe kuko haba hashidikanywa niba koko ari we ubwe wiyandikiye iyo nyandiko akanayisinya. Aha biba byanashoboka ko umuntu ashobora kwandikisha undi inyandiko ariko akaba ari we uyohereza kuri e-mail.

Aho avuga ko hari ibimenyetso Ubushinjacyaha bwirengagije nkana, ko butari bukwiye gushingira ku birango byapimwe cyangwa ku mikono ya Mabuye gusa n’abandi kuko inyandiko ivugwa muri uru rubanza ari we yitirirwa, bityo akaba ari we ukwiriye gupimwa umukono kugira ngo harebwe niba ari we wayikoze.

Gusa ubushinjacyaha bwagize buti "Ibi byaba ari ukwirengagiza igisobanuro cy’inyandiko mpimbano. Kuba Rutungura Martine ataragize ubushake bwo gutanga imikono ye ngo ipimishwe, ntibyari guhagarika ipimishwa ry’indi mikono iriho ndetse n’ibirango (cashet) za ambasade na Minaffet."

"Kuba rero kashe ya Ambassade n’iya Minaffet, hamwe n’umukono wa Mabuye Janvier (umujyanama wa 2 wa Ambasade) byarasuzumwe n’abahanga, raporo ikerekana ko ari ukuri, ibyo bigashimangirwa n’imvugo y’umutangabuhamya wasinye kuri ayo masezerano, byakuragaho urujijo rwose ko aya masezerano yaba atarabayeho."

Byongeye, ngo icyagombaga gupimwa si aho yasinye, ahubwo ni uburyo yandikamo, kuko abatangabuhamya bagaragaje ko ari we wiyandikiye ayo masezerano, binashimangirwa n’igenzura rya gihanga.

Bukomeza buti "Iyo rero RFL ipima umukono, isaba ko uwanditse iyo yandiko yandika indi RFL ireba kuko muri bimwe bapima baba banareba umuvuduko umuntu akoresha mu kwandika n’ibindi bareba mu gupima. Kuri Mabuye Janvier ho hapimwaga isinya ye na kashe ya Ambasade."

Busobanura kandi ko kuba ambasade yaravuze ko ayo masezerano itayazi bityo atabayeho, ndetse ko nta kopi yagaragaye mu bubiko bwayo, ndetse ngo n’uwahoze ari umukozi wayo ( Mabuye Janvier), akaba yaremeje ko atigeze abaho, ambasade yandika iyo nyandiko yagendeye kubyo uwo Mabuye yavuze ndetse no kuba iyo nyandiko itaragaragaraga mu bubiko bwayo.

Bukomeza buti "Ibi ntabwo bihagije kwemeza ko ari inyandiko mpimbano kuko nta gihamya ko uwo Mabuye Janvier yavugishaga ukuri. Ikindi ni uko Ubushinjacyaha na RIB mu iperereza bakoze muri Ambasade mu Bubiligi bagaragaje impamvu iyo nyandiko itagararaga mu bubiko bwayo bitewe nuko inyandiko zose za mbere ya 2007 zangijwe bitewe n’umwuzure ndetse izindi zikangizwa na Ambassade ubwayo kugirango babone ububiko buhagije."

"Ibyo rero bituma utakwemeza ko ayo masezerano yahakorewe cyangwa atahakorewe kuko byashoka ko yaba ari muri izo nyandiko zangijwe kuko ayo masezerano agaragaza ko yakozwe mu 2004."

"Na none, ntabwo Ambasade na Minaffet ari inzego zishinzwe iperereza cyangwa urukiko byakwemeza ko inyandiko ari impimbano, kandi nta perereza ryimbitse babikozeho nk’iryakozwe n’ubushinjacyaha na RIB. Tuributsa ko mu iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha na RIB, harimo raporo y’abahanga yemeje ko umukozi wavuzwe haruguru (Mabuye Janvier) yayisinye, ndetse n’ibirango biriho bikaba ari umwimererere w’ibirango bya Leta y’u Rwanda mu Bubiligi."

Byongeye, ngo umwe mu batangabuhamya wari uhari asobanura ko ayo masezerano akorwa yari ahari ayazi, Minafet nayo yemeje ko umukozi wayo Mabuye Janvier yasinye kuri ayo masezerano.

Bukomeza buti "Ku bwacu ntaho Urukiko rwari guhera rwemeza ko aya masezerano ari amahimbano."

Ihererekanywa ry’ubutaka naryo ryaremejwe

Rutungura yavuze ko amasezerano bavuga ko yakoze kuwa 06/12/2004 nyamara mu kuyanyuza mu mategeko muri Minaffet bigakorwa nyuma y’imyaka 12, umuntu yakwibaza impamvu bitakozwe mbere, nabyo ngo bigatera gushidikanya ku kuri kw’ayo masezerano.

Ubushinjacyaha bukomeza buti "Icyo cyakozweho iperereza ku mukozi wa MINAFET wanayasinyeho, yemeza ko yabayeho, asobanura ko kuba byarakozwe nyuma y’imyaka 12, ko nta kibazo gihari, nta bihe ntarengwa byateganyijwe. Icy’ingenzi ni ukumenya niba yarakozwe n’umukozi wabo, kandi bagereranyije imikono, basanze ari umukozi wabo wayasinye."

Rutungura anashidikanya ku cyizere umutangabuhamya Karangira Jean de Dieu wari umaze iminsi mike afunguwe azira bene ibi byaha yari akwiye kugirirwa, ahubwo bukirengagiza ko hari inyandiko ya Mabuye Janvier ihakana ko iyo nyandiko imwitirirwa atari iye.

Ubushinjacyaha bukomeza buti "Ibyo umutangabuhamya wumviswe n’ubushinjacyaha nk’ugaragara ku masezerano ngo hakaba hari ibindi byaha yaregwaga bisa n’ibyo yatanzeho ubuhamya, ntabwo ari umuziro wari gutuma atumvwa cyane ko atabazwaga nk’ukekwa muri icyo cyaha. Byongeye kandi imvugo ye yashimangiraga ibindi bimenyetso."

"Mu gusoza, turabamenyesha ko mu iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha na RIB harimo no kugenzura uburyo ihererekanya ry’ubutaka ryakozwe mu kigo gishinzwe ubutaka, tugasanga byarakozwe hubahirije ibisabwa n’amategeko."

Ubushinjacyaha buvuga ko Rutungura Martine yajuririye urubanza mu Rukiko Rukuru kuri iyo nyandiko yise ko ari impimbano, ikibazo kikaba kigisuzumwa mu butabera, hakaba hategerezwa umwanzuro wa nyuma uzatangwa n’urwo rukiko.

Inkuru wasoma: Iherezo ry’urubanza rwagejejwe kuri Perezida Kagame, ruvugwamo Gen Kalyango

Rutungura Martine ubarizwa muri Diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi abaza ikibazo Perezida Kagame kijyanye n’imitungo ye yariganyijwe muri Rwanda Day i Bonn

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .