Ibi byatangarijwe mu mahugurwa y’iminsi itatu ICPAR iri gutangira mu Karere ka Rubavu ku bakozi bashinzwe gucunga imishinga mu nzego zigenga n’ibigo bya Leta.
Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro yavuze ko mu nzego za Leta usanga gahunda nyinshi ziteza imbere abaturage zinyura mu mishinga itandukanye gusa hakaba hakigaragara ibibazo mu micungire yayo bikeneye gushakirwa umuti ari yo mpamvu y’ayo mahugurwa.
Yavuze ko kuri ubu imishinga ya Leta imwe usanga yaremejwe ariko ntishyirwe mu bikorwa, imwe igakorwa nabi ababishinzwe basa n’abihunza inshingano cyangwa indi igakererwa bigatuma isaba amikoro arenze ayo yari igenewe ngo yuzure.
Yagize ati “Nka raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka kumurikirwa Inteko Ishinga amategeko harimo ikibazo cy’imicungire y’imishinga. Harimo nk’ibibazo by’ikiguzi cyiyongera ku mishinga kuko yakerewe ntitangire kandi amikoro yari ahari. Umukuru w’Igihugu akunze kubyibaza niba ari ubushobozi buba bwabuze, ariko burahari bwaba ubw’amafaranga n’ubw’abakozi”.
Umwe mu bari gutanga ayo mahugurwa, Runazi Robert yagaragaje uburyo butandukanye bwafasha abashinzwe gucunga imishinga mu bigo n’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Hari nk’uburyo bwo gucunga imishinga bushya bwitwa ‘scrum’ aho umushinga ugabanywa amatsinda y’abantu batandukanye buri rimwe rigafata igice cyaryo. Butuma abantu bakorana bakihutisha umushiga ukarangira vuba kuko buri wese aba afite uruhare rwe ashinzwe. Ubu buryo bukoreshwa ku mushinga bishoboka ko hakorwa igice kimwe cyarangira hagarukiraho ikindi kandi bitanga umusaruro”.
Yakomeje ati “Abacunga umushinga baba bagomba kugira imyumvire yakira impinduka nko mu gihe habaye ikibazo gituma umushinga utagenda uko wari wateganyijwe bagakomeza kuwukora mu bundi buryo”.
Uwitonze Ange ukora mi ishami ry’imishinga muri EDCL yavuze ko ayo mahugurwa ayitezemo kunguka ubumenyi mu bujyanye no gukorana n’abandi bantu barebwa n’umushinga ndetse n’uburyo bwo guhangana n’impinduka ziza hagati mu mishinga zidateganyijwe.
Niyobuhungiro Fidel ushinzwe gucunga imishinga mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yavuze ko yiteze kunguka ubumenyi mu gukorana n’abafatanyabikorwa bo hanze y’Igihugu nka kimwe mu byakundaga kuzamo imbogamizi mu rwego akorera.
Ayo mahugurwa ngarukamwaka ategurwa na ICPAR abaye ku nshuro ya gatatu aho buri mwaka ihugura ku ngingo runaka zijyanye n’imicungire y’imishinga mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayikoramo haba muri Leta no mu bikorera.
ICPAR ni ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda cyashinzwe mu 2008.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!