00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR na AMIR mu bufatanye bugira abo mu bigo by’imari iciriritse abanyamwuga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 November 2024 saa 07:44
Yasuwe :

Urugaga rwa’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), byasinyanye amasezerano agamije guhugura abo muri ibyo bigo mu kongera ubunyamwuga muri serivise z’imari batanga.

Amasezerano yasinywe ku wa 19 Ugushyingo 2024, ateganya ko abakora mu bigo by’imari iciriritse mu Rwanda, bazajya bahabwa amahugurwa mu buryo buhoraho bikozwe na ICPAR.

Amahugurwa azajya yibanda ku ngingo zinyuranye z’ibaruramari bitewe n’ahakenewe ubumenyi.

Ibigo bizahabwa amahugurwa birimo Imirenge SACCO n’ibindi by’imari iciriritse by’abikorera byose.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje nyuma y’inyigo yagaragaje ko muri ibyo bigo harimo icyuho gikomeye mu bijyanye n’ibaruramari ry’umwuga.

Ati “Mu rwego rw’ibigo by’imari iciriritse bafite abakozi basaga 5000. Nta babaruramari b’umwuga bafite kandi ibyo biteye impungenge mu rwego rw’icungamutungo n’imari. Ni gahunda twitezeho umusaruro ufatika kuko nko mu 2008 twigeze kugira ibigo by’imari byafunzwe kubera imicungire y’imari itari imeze neza.”

Yongeyeho ko ayo masezerano bagiranye azakomeza kuko kubaka ubunyamwuga n’ubushobozi bihoraho ndetse n’ibigo by’imari iciriritse bizakomeza kwiyongera bijyanye n’ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko bamaze imyaka bagerageza kubakira ubushobozi abakora mu bigo by’imari ariko ukabona ko ntacyo bihindura kinini cyane.

Ati "Aya masezerano twagiranye na ICPAR azadufasha gutanga amahugurwa y’umwuga kugira ngo tuzamure serivise zitangirwa mu bigo by’imari."

Yavuze ko inyigo yakozwe igaragaza icyuho cyari kiri mu babaruramari b’umwuga by’umwihariko mu bigo by’imari iciriritse, aho urebye ku Rwanda, usanga rufite ibigo by’imari 460 biha serivise abantu barenga miliyoni 6,5 ariko bifite ababaruramari b’umwuga batarenze 10, ibiteye impungenge.

Ati “Ni ikibazo. Tugiye gufatanya na ICPAR guhugura abacungamutungo, ababitsi, abashinzwe inguzanyo n’abandi kugira ngo bakore kinyamwuga kandi batange serivise neza."

Ayo mahugurwa azajya atangwa mu gihe kirekire hagendewe ku ngingo z’ibaruramari ibyo bigo bikeneyemo ubumenyi cyane, hatangwe n’andi y’igihe gito azajya ajyana n’ubumenyi abo bakozi bose bakenera mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago (iburyo) n'Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson nyuma yo gusinya amasezerano yo guhugura abo mu bigo by'imari iciriritse
ICPAR ihagarariwe n'umuyobozi wayo, Amin Miramago (iburyo) na AMIR yari ihagarariwe n'umuyobozi wayo Kwikiriza Jackson byasinyanye amasezerano yo guhugura abo mu bigo by'imari iciriritse
Abakozi ba ICPAR n'aba AMIR bitabiriye igikorwa cyo gusinya amasezerano yo guhugura abo mu bigo by'imari iciriritse
Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson yavuze ko bamaze imyaka bagerageza kubakira ubushobozi abakora mu bigo by’imari ariko ukabona ko nta mpinduka nini bigaragaza
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko biyemeje guhugura abo mu bigo by'imari iciriritse bijyanye n'ibyuho bitandukanye biri mu bunyamwuga bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .