00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR mu rugendo rwo guhugura abagenzuzi b’imari ku mpinduka nshya zijyanye n’umwuga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 August 2024 saa 09:02
Yasuwe :

Urugaga Nyarwanda rw’Ababaruramari b’Umwuga, ICPAR, rwahurije hamwe abagenzuzi b’imari bo mu bigo byigenga barenga 60 mu biganiro bizamara iminsi itatu, hagamijwe kuhugurwa no kungurana ibitekerezo by’uko bashyira mu bikorwa impinduka zivuka mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imari hagamijwe kunoza umwuga wabo.

Abitabiriye aya mahugurwa ni abagenzuzi b’imari basinya bwa nyuma muri raporo z’ibitabo by’imari by’ibigo byagenzuwe harebwa uko ibyo bikoresha umutungo, abazwi nka ‘practitioners’ mu Cyongereza.

Baturuka mu bigo byigenga bishinzwe kugenzura uko ibigo bindi byigenga n’ibya Leta bimwe na bimwe bikoresha umutungo mu nyungu z’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa.

Bari guhugurwa mu buryo bwo gushyira mu bikorwa amahame shingiro agenga umwuga mu bigo byabo n’uburyo hakwirindwa iyezandonke n’ingaruka zaryo ku bukungu bw’igihugu.

Bari kungurana n’ibitekerezo ku mpinduka zijyanye n’amahame mpuzamahanga agenga imitegurire y’ibitabo by’imari kugira ngo bazafashe abakiriya babo, kandi na bo ubwabo bayasobanukiwe neza, hirindwa n’ingaruka mbi zoshobora kugirwamo uruhare n’iterambere ry’ikoranabuhanga

Nk’urugero, ushobora kwacyira ubutumwa bunyuze kuri ‘email’ bwitwa ko buturutse ku mukoresha wawe, bukagusaba gusinya cyangwa kwemeza cheque runaka.

Uramutse utagenzuye byisumbuye ngo umenye ko ari umukoresha wawe wabwohereje koko, ushobora gusanga wa wundi atari umukoresha ahubwo yinjiriwe n’abajura, imari y’ikigo igatikira ku bw’amaherere yo kutamenya.

Mu 2020 u Rwanda rwashyizeho Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center: FIC).

Iki kigo gifite inshingano zirimo gusesengura byimbitse amakuru y’ibikorwa bikemangwa bijyanye no guhererekanya imari yakiriwe, no gushyikiriza inzego zibishinzwe ibyavuyemo.

Harimo no gushyiraho ibipimo bifasha mu kumenya ibikorwa bikemangwa bijyanye no guhererekanya imari, gutanga amahugurwa n’ubufasha ku kibazo cyose kirebana no kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi n’ibindi.

Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu, ibi byose biri mu byo abo bagenzuzi b’imari bari gukarishywamo ubumenyi, mu gihe hagize n’uhura n’ibyo bibazo mu bigo byigenga agahita atanga amakuru byihuse.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inama y’ubutegetsi ya ICPAR, John Bugunya yavuze ko uyu mwuga wabo uhinduka umunsi ku wundi, ari yo mpamvu biyemeje guhura byibuze rimwe mu mwaka harebwa amahame n’amategeko mashya aba yasohotse kugira ngo yubahirizwe.

Ati “Tunareba n’ingaruka z’ikoranabuhanga zigera ku mwuga wacu kuko ubarura imari akoresha porogaramu za mudasobwa na zo zihinduka umunsi ku wundi. Tuba tugomba kureba uko bihinduka, maze ahaba imbogamizi tukazikemura kugira ngo umwuga ukomeze ukorwe neza.”

Ikindi ni ukureba ko hari abashobora kwitwikira iryo koranabuhanga bakaba batera inkunga ibikorwa by’iterabwoba banyujije amafaranga mu bigo bitandukanye.

Ati “Aha turareba tuti ‘ese uwo mugenzuzi w’imari yaba afite ubumenyi bwo kubitahura? Bwaba buhari tukabwongera, bwaba ntabwo tukabumuha dukurikije amategeko abigenga ariko ibyo byaha bigakumirwa.”

Umugenzuzi w’imari mu Kigo mpuzamahanga gitanga inama mu by’Ubukungu n’Ubugenzuzi bw’Imari, BDO EA Rwanda, Rossette Niwewarwego ni umwe mu bagaragaje uburyo ayo mahugurwa afatiye runini imirimo yo kubungabunga imari mu Rwanda.

Yavuze ko nubwo ikoranabuhanga ari ryiza hari n’akaga rishobora guteza. Ati “Tekereza wateshutse ku nshingano zo kubungabunga amakuru y’ikigo runaka, nyuma ugasanga raporo yacyo yashyizwe kuri YouTube. Ukumva abantu ngo murebe cya kigo mwari muzi ko gikomeye uko cyazahajwe n’imyenda kirimo, cyangwa n’ibindi. Byaba ari agahomamunwa! Ni ibintu tugomba kumenya tukitwararika.”

Kugeza uyu munsi, ICPAR ifite abagenzuzi b’imari 96 bazwi nka ‘practitioners’ babarizwa mu bigo 61 bishinzwe kugenzura ibigo bitandukanye byigenga n’ibya leta bike bikorera mu Rwanda.

ICPAR ubu ibarura n’ababaruramari b’umwuga bamaze kubona impamyabushobozi bagera ku 1000 n’abandi bakabakaba 5000 bakiri kwiga amasomo ya CPA na CAT kugira ngo na bo bazabe abanyamwuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .