00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR igiye kwakira inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry’umwuga

Yanditswe na
Kuya 2 April 2025 saa 11:50
Yasuwe :

Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) rwatangaje ko rugeze kure imyiteguro yo kwakira inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry’umwuga izwi nka ‘African Congress of Accountants (ACOA) izitabirwa n’abagera ku 2000 bazateranira i Kigali ku itariki 6-9 Gicurasi 2025.

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya munani ikaba itegurwa n’Ihuriro Nyafurika ry’Ababaruramari b’Umwuga (PAFA) ndetse izaba ibereye mu Rwanda bwa mbere. Izitabirwa n’abo mu bihugu 65 harimo ibyo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa ICPAR n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Mata 2025 bwasobanuye ko iyo nama izaba ari amahirwe ku Rwanda yo kugaragaza ko rufite ababaruramari kandi bafite ubushobozi bwo gukora ku rwego mpuzamahanga.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro yavuze ko kugaragaza ko mu gihugu hari ababaruramari b’umwuga ari amahirwe akomeye ku ishoramari.

Yagize ati “Mu 1999 hari umushoramari w’umugore wari uturutse i Burayi waje mu Rwanda abaza uwari ukuriye imari muri MTN ati ‘ariko mu Rwanda hari ababaruramari b’umwuga bahaba?’. Mu Rwanda icyo gihe hari hashize umwaka umwe hatangijwe gahunda y’Icyerecyezo 2020 ariko hari ababaruramari nka babiri cyangwa batatu gusa mu gihugu hose.”

Biraro yagaragaje kandi ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ababaruramari bayigiramo uruhare haba mu Cyerecyezo 2020, EDPRS zombi na NST ya mbere n’iya kabiri ndetse ko kuba bahari b’umwuga ari andi mahirwe y’ishoramari.

Ati “Umushoramari uzaza mu Rwanda ntazajya ashidikanya ku babaruramari bacu cyangwa ngo akoreshe andi mafaranga ajya gushaka ababaruramari b’umwuga iwabo.”

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko ibaruramari ry’umwuga ari imwe mu nkingi ya mwamba muri gahunda u Rwanda rufite yo kuba igicumbi cya serivise z’imari ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko mbere mu Rwanda umubaruraramari yari umukozi udahabwa agaciro cyane ariko ko ubu hari intambwe imaze guterwa kuko umumaro wabo wigaragaza mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Mbere ya 1994 ibaruramari ryari umwuga utarashyizwemo imbaraga cyane kuko iyo wavugaga ‘comptable’ abantu baravugaga ngo ni koramo ntabure. [...]. Ubu imibare y’ababaruramari yarazamutse kuko uyu munsi hari abagera ku 1300 n’abanyeshuri basaga 6000 bari kubyiga.Twanavuganye n’inzego bireba twumvikana ko rimwe mu masomo yacu rya CAT ryajyanwa mu mashuri yisumbuye ku buryo abaharangije bajya batanga izo serivise mu buryo butagoye.”

Yavuze ko kandi muri iyo gahunda yo kongera umubare w’ababaruramari ICPAR ifite gahunda y’uko ibizamini bya CPA na CAT byakorwaga imbonankubone byakwimukira kuri internet mu rwego rwo korohereza abiga ayo masomo gukorera ibizamini aho bari hose mu gihugu.

ICPAR buri mwaka itanga ibizamini by’ababruramari b’umwuga mu masomo azwi nka CPA na CAT inshuro enye.

CPA ni ibizamini bihabwa ababaruramari b’umwuga ku rwego rwisumbuye nko muri kaminuza aho kugira ngo ugihabwe bisaba kuba warasoje amasomo 18 atangwa kandi ukayatsinda neza.

Ni mu gihe CAT yo ari iy’ababaruramari b’abatekinisiye, ikabarwa nk’iy’ibanze, ni ukuvuga ko igenewe abasoje amashuri yisumbuye, aho uyihabwa bisaba kuba yaratsinze neza amasomo agera kuri 11 ayigize.

Kwiyandikisha kuzitabira ACOA 2025 bikorwa unyuze kuri www.acoa2025.com.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro yavuze ko kugaragaza ko mu gihugu hari ababaruramari b’umwuga ari amahirwe akomeye ku ishoramari
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko ibaruramari ry’umwuga ari imwe mu nkingi ya mwamba muri gahunda u Rwanda rufite yo kuba igicumbi cya serivise z’imari ku rwego mpuzamahanga
ICPAR yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Ubuyobozi bwa ICPAR bwasobanuye inyungu zo kwakira inama nyafurika y'ababaruramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .