00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICK yohereje icyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri bayo muri Kaminuza yo mu Buholandi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 September 2022 saa 02:03
Yasuwe :

Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryohereje icyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri baryo guhaha ubumenyi muri Kaminuza yo mu Buholandi (Christian University of Applied Sciences) iherereye mu Mujyi wa EDE, binyuze mu masezerano y’ubufatanye aya amashuri afitanye.

Ubwo bufatanye bwatangiye mu 2018 binyuze mu mushinga Erasmus+ uhuza za kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi n’izindi zitari mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

Mu bikubiye muri ayo masezerano y’ubufatanye bugenda burushaho gushinga imizi harimo guhererekanya abarimu n’abanyeshuri buri ruhande rukigira ku rundi.

Icyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri ICK yohereje mu Buholandi cyahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022. Kigizwe n’abanyeshuri babiri, Amahirwe Joselyne wiga mu mwaka wa gatatu mu gashami k’inozabubanyi (Public Relations) na Bana Ineza Simplice wiga mu gashami k’Itangazamakuru.

Porogaramu aba banyeshuri bajya gukurikira mu Buholandi imara amezi atanu ikaba ibafasha kwiyungura ubumenyi ku buryo bagaruka bagasangiza bagenzi babo ibyo bungutse.

Umuyobozi wa ICK, Padiri Ntivuguruzwa Balthazar, yatangaje ko kuri ubu impande zombi zamaze gusinyana amasezerano y’ikindi cyiciro cy’ubufatanye kizageza mu 2027 aho buri mwaka buri ruhande ruzajya rwoherereza urundi abarimu batatu n’abanyeshuri batatu.

Yavuze ko iyi porogaramu ifasha haba ku barimu n’abanyeshuri boherezwa ndetse no kuri ICK muri rusange.

Yagize ati “Kuri ICK ni ikintu gikomeye kuko bidufungurira amarembo nakwita mpuzamahanga ku buryo porogaramu zacu z’itangazamakuru n’inozabubanyi zigira isura mpuzamahanga kubera ko tumenya imikorere y’ahandi tukagira icyo tubungukiraho kandi ntabwo ari ubufatanye buzagarukira kuri izi porogaramu gusa ahubwo turashaka kuwagura tukabugeza mu zindi porogaramu z’amasomo.”

Yakomeje agira ati “Bikomeza izina rya ICK ikamenyekana mu ruhando mpuzamahanga bikayiha amahirwe yo gukorana n’izindi kaminuza z’i Burayi.”

Ku rundi ruhande ngo bitera imbaraga abanyeshuri bagakora cyane buri wese ahatanira kuba ku rutonde rw’abazoherezwa gukurikirana aya masomo. Uburyo bwo gutoranya aboherezwa ni ugukoresha ikizamini hagafatwa abafite amanota menshi kurusha abandi.

Kuba abarangije iyo porogaramu bahabwa ’Certificat’ yiyongera ku mpamyabumenyi bakura muri ICK, bibaha amahirwe amahirwe yo kwakirwa vuba ku isoko ry’umurimo nk’uko Padiri Ntivuguruzwa yakomeje abisobanura.

Kugeza ubu abanyeshuri boherezwa baracyari bacye ariko ngo biterwa n’uko porogaramu iteye ariko umusaruro uragaragara haba ku bagenda no ku bo basangiza ubumenyi no kuri kaminuza ubwayo.

Ati “Byakabaye byiza kurushaho abanyeshuri babaye benshi bakajya no kwiga porogaramu z’igihe kirekire nka ‘Masters’ cyangwa izindi ariko icyo tubona ni uko bigenda bitera imbere, tuzabigeraho.”

Icyo Padiri Ntivuguruzwa yasabye aboherejwe ni ukudapfusha ubusa amahirwe babonye ahubwo bakayabyaza umusaruro no guhagararira neza ishuri ndetse no gutwara ibendera ry’igihugu bakagihesha ishema.

Mu 2019 abarimu babiri bo muri Christian University of Applied Sciences bagiye muri ICK bamara igihe bigisha mu gashami k’inozabubanyi.

Abanyeshuri babiri ba mbere ba ICK boherejwe muri iryo shuri muri uwo mwaka. Kubera ingaruka za Covid-19 yatumye iyi gahunda isa n’idindira ariko mu 2021 yarakomeje maze muri Nzeri icyiciro cya kabiri kiroherezwa.

Muri Gicurasi abarimu batatu bo muri Christian University of Applied Sciences bagiye kwigisha muri ICK ariko hari n’tsinda ry’abo muri ICK ryagiye mu Buholandi rinahura n’abaturutse muri kaminuza esheshatu zo mu Burayi.

Abanyeshuri babiri bo muri ICK boherejwe guhaha ubumenyi muri Kaminuza yo mu Buholandi
Aba banyeshuri ubwo bari baherekejwe na bagenzi babo ku Kibuga cy'Indege cya Kigali
Mbere gato y'uko aba banyeshuri bahaguruka muri ICK bari kumwe na bagenzi babo na bamwe mu bayobozi b'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .