00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICK igiye gufatanya n’ikigo cyo muri Suède kubaka ubushobozi bw’abarimu n’abiga itangazamakuru

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2021 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), ryatangije ubufatanye n’Ikigo cyitwa Fojo Media Institute cyo muri Suède, mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abarimu by’umwihariko abigisha mu Ishami ry’Itangazamakuru binyuze mu kubahugura, kubahuza na bagenzi babo bo muri za Kaminuza Mpuzamahanga no gufasha abanyeshuri kubona ibigo bikomeye bimenyerezamo umwuga.

Ibi bikorwa bizakorwa binyuze mu masezerano y’imikoranire ICK [Institut Catholique de Kabgayi] yagiranye n’iki kigo cya Kaminuza ya Linnaeus yo mu gihugu cya Suède ku wa 22 Kamena 2021.

Fojo Media Institute itera inkunga ibigo by’itangamakuru n’indi miryango ikora muri urwo rwego n’abanyamakuru ku giti cyabo hagamijwe ko bakwigenga mu bukungu na politiki. Ibafasha gukora igenamigambi ritajegajega ndetse ikanatera inkunga ya bimwe mu bikoresho.

Umuyobozi wa ICK, Padiri Dr Balthazar Ntivuguruzwa yabwiye IGIHE ko ubu bufatanye ari ingenzi mu kubaka ubushobozi no kumenyekanisha ICK ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ni ikigo cyari gisanzwe gikora mu guteza imbere itangazamakuru, urumva ko ari iby’ingenzi kuri Kaminuza yacu, bashatse ko dukorana kubera ko ICK izwi nk’ishuri ry’itangazamakuru.”

Yakomeje agira ati “Bashatse ko dufatanya mu guhugura abarimu bacu mu bijyanye n’itangazamakuru, banateganya ko hazaba harimo inama mpuzamahanga, abarimu bacu bakazijyamo n’ibindi.”

Padiri Dr Ntivuguruzwa yavuze ko mu byo Fojo Media yiyemeje harimo kujya ibatera inkunga mu buryo bw’amafaranga muri ibyo bikorwa byose, haba hari abarimu bagiye mu mahanga icyo kigo kikabishyurira byose n’ibindi bikorwa byinshi bisaba ubushobozi.

Ati “Ibi rero birongerera ubushobozi Kaminuza, abarimu n’abandi bantu bose muri rusange. Ikindi ariko bituma na Kaminuza yacu igenda ikura yagura amarembo ku rwego mpuzamahanga mu bushobozi n’ibindi.”

Aya masezerano kandi azibanda ku guhugura abanyeshuri ku zindi ngingo zirimo uburinganire, uburyo bwo gufasha abanyeshuri bakeneye ubufasha bwihariye n’ibindi.

Fojo Media ikorera mu bihugu birenga 100 birimo n’u Rwanda aho yari isanzwe inafite amasezerano y’imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu ishami ryayo ry’itangazamakuru.

ICK yasinyanye amasezerano na Fojo Media Institute agamije kubaka ubushobozi bw’abarimu n’abiga itangazamakuru
Umuyobozi wa ICK, Padiri Dr Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi mu kubaka ubushobozi no kumenyekanisha ICK ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .