ICC yasabye ubuvugizi kugira ngo u Rwanda rwinjire mu banyamuryango b’uru rukiko

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Umunya-Nigeria Chile Eboe-Osuji, yagiranye ibiganiro na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Prof Sam Rugege, byagarutse ku ngingo zirimo no gusaba ko u Rwanda rwajya mu bihugu byemera kandi bikorana n’uru rukiko rufite icyicaro mu Buholandi.

Umucamanza Chile Eboe-Osuji ari mu Rwanda aho agiye guhugura abacamanza b’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire nabo baburanisha bene izo manza ku rwego rw’ubujurire. Ni inararibonye kuko uretse imirimo afite uyu munsi, yabaye Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, umunyamategeko n’ibindi.

Yagize ati “Nk’umucamanza kandi muri ICC waciye imanza nyinshi, nayoboye mu bijyanye n’ubujurire, nabaye Umushinjacyaha muri ICTR, hari ibitekerezo mfite nasangiza abandi.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Prof Sam Rugege, yavuze ko uretse ibijyanye no guhugura abandi bacamanza, indi ngingo yaganiriweho ni uko Umucamanza Chile Eboe-Osuji yanasabye ubuvugizi kugira ngo u Rwanda rwemere kuba umwe mu banyamuryango ba ICC.

Ati “Ngira ngo Perezida wa ICC ntiyari kuza mu Rwanda ngo ntavuge kuri icyo kintu kuko birazwi ko u Rwanda rutari umunyamuryango warwo, kandi akazi ke ni ukugira ngo ibihugu byose ku Isi bibe byaba abanyamuryango ba ICC, kuko ubundi urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwakabaye rureba ibihugu byose. Yabivuzeho, avuga ko byaba byiza ko u Rwanda narwo rwaba umunyamuryango wa ICC.”

“Ibyo kujya muri ICC ni ikibazo cya dipolomasi ntabwo ari ikibazo kireba Urukiko rw’Ikirenga. Kubera ko wenda dufite aho duhurira nk’abacamanza ni yo mpamvu twabivuzeho, akavuga ati ‘wenda habayeho amahirwe ko icyo kintu cyaganirwaho, byaba byiza namwe mudufashije kugira ngo u Rwanda rube umunyamuryango wa ICC.”

Gusa Prof Rugege yavuze ko yamugaragarije impungenge z’uko ibihugu byinshi bya Afurika bitishimiye uru rukiko, rushinjwa ko rwibasira Abanyafurika aho kuba uruharanira ubutabera mpuzamahanga.

Prof Rugege ati “Ibyo bintu barabizi natwe twabimubajije, turi ‘ese twabafasha dute kubavugira ngo igihugu cyacu kijye muri ICC kandi nk’Abanyafurika natwe tubona ko hasa n’ahari ikibazo cy’uko urukiko rusa n’urwibasiye Abanyafurika, nta wundi muntu murakurikirana utari umunyafurika. Akavuga ati ‘ariko turi mu nzira yo kubikora, ntitwabigeraho byose icyarimwe.”

Prof Rugege yamugaragarije ibihugu nka Syria aho abantu bamaze igihe bicwa, na Myanmar aho abaturage ba Rohingya bishwe abasigaye bakameneshwa, ICC ntigire icyo ikora. Umucamanza Chile Eboe-Osuji ngo yemera ko ari ikibazo ariko barimo gushaka uko bahangana na cyo.

Prof Rugege yakomeje ati “Bagomba kugaragaza ko hari ikirimo guhinduka, natwe turugirire icyizere ko ari urukiko koko mpuzamahanga rureba ibyaha bikorerwa mu mahanga yose.”

Eboe-Osuji yavuze ko bitewe n’uburyo u Rwanda rumaze kubahwa, kwinjira muri ICC ngo byatuma n’ibindi bihugu byizera ubushishozi bwarwo biba abanyamuryangp barwo.

Gusa ngo nubwo bimeze bityo, hari n’impungenge z’ibihugu bikomeye byanze kujya muri ICC kandi bifata ibyemezo bikora ku bihugu bitandukanye binyuze mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ku buryo kwinjira muri ICC bishobora gukomeza kuba amahitamo agoye.

Ibyo bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika iheruka kwima viza Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, nyuma yo kugaragaza ko ashaka gutangiza iperereza ku byaha by’intambara abasirikare ba Amerika baba barakoreye muri Afghanistan. Byabaye nyuma y’integuza yavugaga ko icyo gihugu kitazarebera “umukozi wa ICC uzakora iperereza kuri Amerika cyangwa umunywanyi wayo.”

Ni ibintu byatumye abacamanza bahagarika iryo perereza, bavuga ko ari ukubera impamvu z’umutekano no kuba hari ibihugu bititeguye gufasha mu iperereza, bityo bishoboka ko ritazagera ku ntego.

Prof Rugege avuga ko n’ubundi mu miterere ya ICC, umuntu yoherezwaho ari uko ubucamanza bw’igihugu bugaragaje ko budashoboye cyangwa budashaka gukurikirana urubanza rwe, kandi ngo ubucamanza mu Rwanda buhagaze neza haba mu maso y’abaturage no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Dufite ubushobozi bwo gukurikirana bene ibyo byaha kandi turabikurikirana. Byaterwa n’uko ibintu byaba bimeze, niba hari ibirego byatunaniye, kandi simbona ukuntu twakwanga gukurikirana umuntu wakoze ibyaha by’indengakamere kuko twaburanishije ibyaha bya Jenoside n’ubu turacyabiburanisha, ndabona ko twafatanya na ICC ariko simbona ko hari igihe twakohereza umuntu kandi dushoboye kumukurikirana hano.”

ICC yashyizweho n’amasezerano ya Roma mu 2002, ngo icire imanza abakora ibyaha mpuzamahanga birimo ibya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubu rufite ibihugu 122 byasinye ku masezerano arushyiraho, ari nabyo byemerwa nk’abanyamuryango.

Prof Sam Rugege aganira na Perezida wa ICC Chile Eboe-Osuji

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza