Ibyuma byongera umwuka mu nyubako bishoboka gukwirakwiza Coronavirus - Ubushakashatsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubuvuzi bakomeje ubushakashatsi ku kureba niba Coronavirus ishobora kugenda mu muyaga ikaba yava ku muntu umwe ikagera ku wundi bategeranye, no kwibaza niba ibyuma byongera umwuka mu nyubako bishobora kuyikwirakwiza.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Kurwanya Indwara cya Guangzhou mu Bushinwa.

Bwatangiriye ku gusesengura uburwayi bwagaragaye ku bantu 10 hagati ya tariki 26 Mutarama na tariki 10 Gashyantare 2020, bagize imiryango itatu yahuriye muri restaurant muri Guangzhou.

Umwe mu miryango ngo wari uvuye mu rugendo mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei, ahagaragaye mbere iki cyorezo. Ubushakashatsi bwibanze ku iperereza ku ihuriro ryaba ryarabaye hagati y’abo bantu kugira ngo bahererekanye uburwayi, kandi ubwo bari muri restaurant bari bicaye ku meza bahanye intera.

Ku wa 23 Mutarama 2020 ngo umuryango A wavuye i Wuhan ugera muri Guhangzhou. Ku wa 24 Mutarama, umwe mu bagize uwo muryango (A1) yaje gusangira muri restaurant ibya saa sita n’abantu bo mu muryango (A2–A4).

Indi miryango ibiri, B na C yari yicaye ku meza ari hafi aho muri iyo restaurant. Uwo munsi A1 yaje kugira ibimenyetso birimo umuriro n’inkorora ajya kwa muganga, ndetse kugeza ku wa 5 Gashyantare, abandi bantu icyenda barimo bane bo mu muryango A, batatu bo mu muryango B na babiri bo mu muryango C bari bamaze gusangwamo COVID-19.

Ubushakashatsi bukomeza buti "Ahantu honyine abanduye bo mu miryango B na C bashoboraga gukura uburwayi ni ku murwayi A1 muri restaurant. Twaje kubona ko virus yageze ku murwayi nibura 1 wo mu muryango B na 1 wo mu muryango C muri restaurant, ubundi bwandu bugakomoka ku kwanduzanya hagati mu muryango."

Iyo restaurant ngo yakoreshaga ibyuma bitanga umwuka mu nyubako gusa, iri mu igorofa ya gatatu kandi nta madirishya ifite yakura umwuka hanze.

Mu buryo bari bicaye, nibura hagati yaburi meza bari bicayeho harimo metero imwe. Imiryango A na B yamaranye muri restaurant igihe kigera ku minota 53 naho imiryango A na C imarana iminota 73.

Ku wa 24 Mutarama ngo muri restaurant harimo abantu 91 barimo abakiliya 83 n’abakozi bayo umunani. Abakiliya 83 bose hamwe ngo bafashe amafunguro ku meza 15 atandukanye. Muri abo bose hamwe, abantu 10 banduye COVID-19; 73 basigaye bahita bashyirwa mu kato nk’abahuye n’abanduye, mu gihe cy’iminsi 14.

Abashakashatsi bakomeza bati "Tugendeye ku isesengura ryacu, inzira ishoboka y’ubwandu twanzuye ko ishobora kuba ikwirakwira ry’amatembabuzi yavuye ku muntu wanduye. Nubwo umurwayi w’ibanze (A1) atari afite ibimenyetso ubwo yariraga muri restaurant, byemejwe ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso ashobora kwanduza abandi."

Bakomeza bavuga ko ubusanzwe amatembabuzi ava mu myanya y’ubuhumekero ashobora kuguma mu mwuka mu gihe gito ndetse akagenda intera ngufi ishobora kugera kuri metero imwe.

Muri iyo restaurant yubatse mu igorofa rya gatatu ku ntera ya metero kare 145, ibyuma byinjizamo umwuka byari biherereye hejuru neza y’ameza C.

Abashakashatsi bakomeza bati "Intera yari hagati y’umurwayi A1 n’abantu bari ku yandi meza by’umwihariko ameza C yageraga muri metero imwe. Ariko imbaraga z’umwuka ziterwa n’ibyuma biwohereza zishobora kuba zaratumye amatembabuzi ava ku meza C ajya ku meza A, agakomereza ku meza B akagaruka kuri C."

Byongeye, ngo amatembabuzi mato cyane arimo virus yo ashobora gutinda mu mwuka areremba ndetse akagenda intera ndende.

Mui restaurant yakorewemo ubushakashatsi, abakozi basanze nta n’umwe wanduye, abaganga basuzumye mu byuma imbere basanga nta Coronavirus yafashemo.

Abaganga banzuye ko mu ikwirakwira ry’ubwo bwandu, ibyuma byinjiza umuyaga byaba byaragize uruhare mu gukwirakwiza amatembabuzi yarimo virus, ahanini bikagendana n’icyerekezo cy’uwo mwuka.

Abashakashatsi banzuye ko mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 muri restaurant, ari ngombwa kugenzura umwuka mu nyubako, hakongerwa intera iri hagati y’ameza y’abakiliya kandi hakanozwa uburyo inyubako ibona umwuka ikoresha.

Ibyuma byongera umuyaga mu nyubako bishoboka gukwirakwiza Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .