00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri “Ujiri Court”, ishoramari rya Masai Ujiri rigiye gushyirwa i Remera

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 September 2022 saa 07:20
Yasuwe :

I Remera mu gice cyahariwe igicumbi cya siporo, Kigali Sports Hub, hagiye kubakwa ibikorwaremezo by’umushoramari wo muri Canada ariko ufite inkomoko muri Nigeria na Kenya, Masai Ujiri.

Masai Ujiri ni umwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda. Ni Perezida wa Toronto Raptors, ikipe imwe rukumbi ikina muri Shampiyona ya NBA ariko idakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yo ari iyo muri Canada.

Umubano we na Perezida Kagame uri mu byasembuye iyubakwa rya BK Arena, kuko igitekerezo cy’iyubakwa ryayo cyaturutse mu biganiro bombi bagiranye ubwo bari ku mukino wa NBA All Star i Toronto mu 2016.

Ubwo bushuti kandi bwaganishije ku isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo butangiza n’ingando z’abana bakina Basketball ziba kuva mu 2015.

Muri iki gihe, Masai afite ubutaka mu Mujyi wa Kigali. Buherereye i Remera ahahoze hakorera RBC ku muhanda ugana kuri Stade Amahoro. Ubwo butaka yahawe na leta muri Nyakanga umwaka ushize bungana na hegitari 2,4

Yabuhawe bishingiye ku masezerano yagiranye na leta ku buryo abugiraho uburenganzira busesuye kandi bwa burundu. Ahari ubwo butaka, hagiye kubakwa ibikorwaremezo bizajya bifasha abakeneye serivisi zifitanye isano na siporo.

Agace bigiye kubakwamo n’ubundi ni mu cyanya cyahariwe Siporo kizwi nka Kigali Sports Hup. Icyo cyanya kiri kubakwa mu byiciro, habanje kubakwa BK Arena yuzuye mu 2019, ubu hagezweho Stade Amahoro izajya yakira imikino y’umupira w’amaguru na Rugby ndetse na Petit Stade ishobora kwakira imikino y’intoki myinshi kimwe n’indi izajya yakira imikino ya Paralempique [imikino y’abafite ubumuga].

Stade Amahoro na Petit Stade byitezwe ko bizuzura mu 2024. Muri icyo gihe, nta gihindutse i Remera hazaba kandi huzuye agace kiswe “Ujiri Court”, nako kazaba gashamikiye kuri ibyo bikorwa by’imikino.

Magingo aya, hatangiye inyigo izagaragaza uko ibikorwa bizashyirwa muri uyu mushinga wa Masai Ujiri bizaba bimeze. Gusa Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Noel Nsanzineza, mu kiganiro cyihariye na IGIHE yatanze ishusho y’ibyitezwe.

Ati “Ubundi abantu bajya kureba imikino, mu myidagaduro itandukanye, mu by’ukuri bakeneye ahandi hantu bashobora kuba bagirira ibindi bikorwa byabafasha kuruhuka.”

“Ujiri Court rero ni cyo igamije, izaba irimo ikibuga cya Tennis, icya Basketball, ariko irimo n’agace kagenewe amacumbi nka hotel, harimo ihahiro rigezweho ariko ibyo byose bikaba biri mu mujyo wo guteza imbere siporo.”

Masai wavutse ku wa 7 Nyakanga 1970, bibarwa ko afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 20$. Yayinjije binyuze mu myanya itandukanye yagiye ahabwa nk’umuyobozi mu makipe atandukanye.

Nko mu 2013 yasinye amasezerano y’imyaka itanu nka Perezida wa Toronto, ahabwa miliyoni 15$ nyuma aza gusinya indi myaka itanu ahabwa miliyoni 32$.

Mu bikorwa azashyira i Remera harimo ihahiro rizaba ririmo ibicuruzwa bya siporo birimo imyambaro, imipira n’ibindi.

Nsanzineza ati “Ujiri Court rero iri mu mishinga igiye gutangira, yamaze guhabwa umushoramari, yahawe ikibanza kugira ngo azahashyire uwo mushinga wunganira ibindi bikorwa nabyo biri kubakwa.”

Aho ibyo bikorwa bizubakwa ni mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Usibye Ujiri Court, hari ikindi gice byitezwe ko kizubakwa i Remera, aho bivugwa ko kizaba kirimo piscine ishobora kwifashishwa n’ahatana mu mikino mpuzamahanga itandukanye mu koga n’ibindi bikorwa byinshi.

Ubu butaka bugiye gukoreshwa na Masai Ujiri abwubakemo ibikorwaremezo bizunganira u Rwanda mu rugendo rwo kuba igicumbi cya Siporo
Izinyubako zizasenywa hubakwe ibikorwa biri muri gahunda ya Kigali Sports Hub
Ujiri Court izaba irimo ibibuga by'imikino itandukanye, hotel, ndetse n'iguriro
Abakoreraga muri izi nyubako bamaze kuvamo mu gihe byitezwe ko hagiye kubyazwa umusaruro mu bundi buryo

Amafoto: Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .