00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘OraQuick’ uburyo bwo kwipima Virusi itera SIDA bitagusabye kujya kwa muganga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka itatu mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima Virus itera SIDA buzwi nka ‘OraQuick’ hagamijwe gukemura ikibazo cy’abantu baterwaga ipfunwe no kujya kwa muganga ku mpamvu zitandukanye, zirimo kubura umwanya, gutinya ko abantu baziranye bababona bagiye kwaka iyo serivisi n’ibindi.

Akenshi abantu batinya ko babapima bakoresheje agashinge, bityo bikaba byaragaragaye nk’imbogamizi mu kujya gushaka izo serivisi zo kwipimisha.

Ibyo bituma hari umubare mwinshi w’abantu bari muri sosiyete babana n’ubwandu ariko bakaba batabizi. Ubu buryo aho butangiriye gukoreshwa mu Rwanda bwakunzwe n’abantu benshi kandi buri kugenda butanga umusaruro.

Ni uburyo butandukanye n’ubwari bumenyerewe bwo gupima amaraso kuko hakoreshwa amatembabuzi yo mu kanwa hifashishijwe agakoresho gato kandi kizewe aho ugakoresha asabwa kugakoza ku ishinya gusa ubundi akipima akurikije amabwiriza aba agaherekeje.

Ubu buryo bushya bukomeje kwegerezwa abaturarwanda binyuze mu mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA/UNAIDS) ugashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kwita ku bantu babana na Virusi itera SIDA (ANSP+) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga, Nziringirimana Joseph, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko “OraQuick” ari uburyo bugamije gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kurwanya SIDA, zirimo kuba mu 2030 nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu Banyarwanda.

Yagize ati “Ubundi ubu buryo buzafasha mu gutinyura Abanyarwanda, na ba bandi batinyaga kujya kwaka serivisi nk’izo zo kwipimisha. Ni nayo mpamvu twakoranye n’amafarumasi kuko akenshi Abanyarwanda badakunze kujya kwa muganga kwaka izo serivisi.”

Yagaragaje ko ubwo buryo buzafatanya n’ubundi bwari busanzwe mu kugera ku ntego igihugu gifite 95 inshuro eshatu.

Umabare wa 95 inshuro eshatu uvuze ko mu Banyarwanda, nibura 95% by’abantu banduye babashe kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, naho 95% by’abayifata bakagira ubudahangarwa bw’umubiri ku rwego rwo hejuru ku buryo uyu muntu aba akomeye ndetse n’ubwirinzi bw’umubiri we bukaba bujya gusa n’ubw’umuntu utabana n’aka gakoko.

Nziringirimana yavuze ko ubu buryo bwatekerejweho kandi bushyirirwaho abantu baba muri sosiyete Nyarwanda, by’umwihariko amatsinda y’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura bityo akaba agomba kwitabwaho cyane kurusha abandi.

Ati “Amatsinda yihariye aba afite ibyago byo hejuru byo kwandura, muri bo twavuga nk’abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya cyangwa bakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje igitsina, abitera inshinge z’ibiyobyabwenge, abantu bambukiranya imipaka ku mpamvu zitandukanye n’abandi.”

“Abo ni bo ahanini twashyiriyeho ubu buryo kuko iyo badapimwe ngo bajye ku miti, haba hari ibyago byinshi ko bakomeza gukwirakwiza iyi Virusi ku batarayandura.”

Abatangiye gukoresha ubu buryo babwiye IGIHE ko ari uburyo bworoshye kandi bwafasha buri wese cyane cyane ko bibarinda kwicara bategereje imirongo yo kwa muganga igihe bagana ku bigo nderabuzima.

Umwe yagize ati “Mu by’ukuri gukoresha ubu buryo bushya biroroshye kandi ntibitwara umwanya, kuko ushobora no kuba ugiye gukorana n’umugabo imibonano mpuzabitsina kandi adashaka gukoresha agakingirizo ukabanza kumupima kugira ngo umenye uko ahagaze, nawe ukipima ukamwereka uko uhagaze. Ibi bigatuma habaho kwizerana hagati yanyu kuko biba bikuyeho urwicyekwe rw’uko umwe yakwanduza mugenzi we.”

Uko wakwipima ukoresheje uburyo OraQuick

Iyo umuntu ashaka kureba uko ubuzima bwe buhagaze yifashishije aka gakoresho aragafata akagafungura neza, akabanza gusoma amabwiriza y’uko ari bugakoreshe, nyuma akagakoza ku ishinya akazengurutsa ahereye hejuru ava iburyo yerekeza ibumoso, agakomeza ku ishinya yo hasi nabwo ukabikora nka kwa kundi ukazengurutsa uvana ibumoso werekeza iburyo.

Ibyo iyo ubirangije uragafata ukagashyira mu gacupa kabugenewe karimo umuti, ugategereza iminota iri hagati ya 20 na 40 irangira, kugira ngo ubone igisubizo.

Iyo iminota 20 ishize, uwipimye aba ashobora kureba ibizubizo bye. Iyo kagaragaje umurongo umwe utukura bivuga ko atanduye, iyo ari ibiri itukura biba bigaragaza ko ushobora kuba waranduye Virusi itera SIDA, aha bigusaba guhita wegera umukozi wese wabihuguriwe ku ivuriro, ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro kugira ngo yongere kugupima akoresheje uburyo bwa kabiri mu rwego rwo kwemeza koko niba waranduye.

Kuba uwipimye asabwa kujya kwa muganga ntibivuze ko ubu buryo butizewe, ahubwo ni uko ari ko n’ubundi bisanzwe bikorwa no ku muntu wipimishirije ku kigo nderabuzima.

Mu gihe uri gusoma ibisubizo kandi ushobora gusanga nta kintu igipimo kigaragaje, bivuze ko nta murongo n’umwe ugaragara cyangwa ibyo ubonye bidasomeka.

Ibyo bisobanuye ko ibisubizo uwipima abonye bidasobanutse bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’uko ashobora kuba atakurikije amabwiriza yo kwipima neza.

Icyo wakora ni ukongera gusubiramo ariko agakurikiza neza amabwiriza agenga kugakoresha.

Kugeza ubu ibikoresho byo kwipima (OraQuick) bigenda bikwirakwizwa muri za farumasi mu Mujyi wa Kigali. Ni gahunda kandi izagenda yaguka igere no mu ntara.

OraQuick ni uburyo bufasha umuntu kuba yakwipima Virusi Itera Sida
Mu kwipima aka gakoresho ukazengurutsa mu kanwa ugakoza ku ishinya
Mbere yo kwipima bisaba kubanza gusoma amabwiriza kugira ngo umenye uko ubigenza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .