00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri “Mudaheranwa”; igikorwa kigamije kwibuka Jenoside binyuze mu bugeni n’ubuhanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 April 2025 saa 09:00
Yasuwe :

Umuhanzi Musinga Joe yateguye igikorwa ngarukamwaka “Muhaderanwa”, kigamije kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 binyuze mu bugeni ndetse n’Ubuhanzi.

Musinga mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko igitekerezo cy’iki gikorwa yakigize, nyuma yo kubona uruhare rukomeye ubuhanzi bwagize mu gusenya igihugu, kuri ubu bukaba bwanakoreshwa mu kucyubaka.

Ati “Ni igitekerezo cyaje nyuma yo kubona uburyo ubuhanzi bwagize uruhare mu kubiba amacakubiri ,inzangano n’ibindi byose byaje gusenya U Rwanda kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.”

Yashimangiye ko “impamvu y’iki gikorwa ngarukamwaka cyitwa “Mudaheranwa” kigamije kongera gukoresha bwa bugeni n’ubuhanzi kugira ngo bwongere kubaka U Rwanda binyuze mu butumwa bw’isanamitima, amahoro, urukundo, ubumwe ndetse n’ubwiyunge n’ubudaheranwa.”

Yavuze ko uyu mwaka iki gikorwa kizagaruka cyane mu kuzirakana urugendo rw’Imyaka 31 y’ubudaheranwa bw’u Rwanda hashingiwe ku bikorwa by’amajyambere rumaze kugeraho ndetse n’Abanyarwanda mu mibereho yabo. Uyu mwaka iki gikorwa cyiswe “Mudaheranwa 31”.

Umuhanzi Musinga azifatanya n’abahanzi basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima kuri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzana, Mukankusi Grace, Nsengimana Justin, Rwema Iryayo na J.M.V Sibomana.

Iki gikorwa kizabera muri Kigali conference and Exhbition Village (KCEV) Camp Kigali, kwinjira ni ubuntu. Umuntu ushaka kwiyandikisha aca kuri www.mudaheranwa.com.

Igikorwa cya Mudaheranwa umuhanzi Musinga agikora buri mwaka. Aha byari mu mwaka ushize ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .