00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri "Ergophobia", indwara y’ubwoba bwo gutinya akazi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 14 May 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Ergophobia ni indwara y’ubwoba bwo gutinya akazi cyangwa se gukora, iterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibikomere umuntu yaba yaragiriye mu kazi kandi yaba yarakoze mbere, bituruka nko ku gutotezwa, gukorerwa ivangura n’ibindi bimuhahamura, bikamutera kukazinukwa no kugatinya ntashyire imbaraga mu kuba yanashaka akandi mu gihe atagafite.

Ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye burimo ubw’Umuryango w’Abanyamerika, Anxiety and Depression Association of America, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya SRM Institute of Science and Technology n’Ikigo Velammal Engineering College cya Kaminuza ya Anna zose ziri mu buhinde, n’izindi

Bugaragaza ko indwara ya Ergophobia umuntu ashobora no kuyiterwa n’izindi mpamvu zirimo amakimbirane yigeze kwisangamo mu kazi, kuba yahabwa inshingano nyinshi akananirwa kuzihuza nk’igihe agizwe umuyobozi mu mwanya runaka mu kazi kandi akaba asabwa n’ibindi agomba kuzuza ku gite cye muri ako kazi, ibimugeza ku rwego adatanga umusaruro yari yitezweho.

Mu bindi byatuma umuntu arwara Ergophobia ni ukugira uruhurirane rw’izo nshingano nyinshi mu kazi no kubihuza n’ubundi buzima abayemo hanze yako, nko kugafatanya no kuba yubatse afite inshingano zo mu rugo mu gihe ari umugabo cyangwa umugore, akaba yanabifatanya n’inshingano zirimo kurera abana n’izindi.

Ikindi ni uko amabwiriza akakaye y’imbere mu bigo bitanga akazi na yo agira uruhare mu kunaniza umuntu mu marangamutima ku buryo agera ku rwego yibasirwa n’ibirimo agahinda gakabije, kugira umujagararo uhoraho aterwa n’akazi bikamukurira kuzinukwa burundu ibijyanye nako.

Ibindi umuntu yahuriye na byo mu kazi yakoze mbere birimo kugorwa no kugakora bitewe n’ibikoresho bitamworohereza, ikigero cy’ubushyuhe kiri aho agakorera ndetse n’ibindi bisabwa kugira ngo agakore neza ariko ntabibone, biri mu byagaragajwe nk’ibyatuma umuntu azinukwa akazi bikanamuviramo uburwayi bwo kugatinya.

Si ibyo gusa kuko no kutigirira icyizere cyo kuba wakuzuza inshingano wahawe mu kazi, nabyo bishibora kugukururira kwibasirwa n’indwara ya Ergophobia.

Ikindi ni uko umuntu usanganwe imyitwarire yo gukunda kuba wenyine agakora ibintu mu buryo bwe (Introvert) na we bishobora kumukururira indwara y’ubwoba bumutera gutinya akazi, kuko agorwa no gukorana n’abandi.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibyo bizazane n’ibindi umuntu yahurira na byo mu kazi bishobora kumukururira n’indwara zo mu mutwe, bityo ko ibigo bitanga akazi bikwiye kugira uruhare runini mu ishyirwaho rya gahunda zorohereza abakozi mu ikorwa ry’akazi, ku buryo bitabakururira umuhangayiko wabageza no ku burwayi bwa Ergophobia butuma batinya akazi.

Urwaye Ergophobia bimugiraho izindi ngaruka zitandukanye zirimo no kwibasirwa n’ubukene, kuko ubwo burwayi bumutera gutakaza mu buryo bworoshye akandi kazi yagerageza gukora, ntabashe kugira uburyo bumwinjiriza amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuntu urwaye Ergophobia agirwa inama yo gusaba ubufasha ku bantu yisangaho nk’inshuti ze n’abo mu muryango, bushobora kumuganisha ku kuba yakoroherwa no gukora akazi. Niba kandi uzi umuntu ufite ubu burwayi ugirwa inama yo kumwumvisha ko ari uburwayi bubaho ko atari we ubufite wenyine, ibyamufasha kumva ko ari ikibazo rusange ku buryo yumva ko binashoboka gusohoka muri ibyo bihe.

Ibigo bitanga akazi na byo bigirwa inama zo guha umwanya umuntu urwaye Ergophobia ubikoramo, bikagira uruhare mu kumworohereza agakora no mu masaha amworohereza gukora neza ndetse bikamugabanyiriza inshingano z’uruhuri yari afite, ndetse abakoresha bakanagirwa inama yo gutega amatwi abakozi bakumva mu buryo bworoshye ibibazo byabo kuko biha ubwisanzure na wa muntu ufite ubwo burwayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .