Ibyo wamenya kuri Dr Munyemana wiswe ‘Umubazi wa Tumba’ mu gihe cya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukuboza 2018 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yishimiye icyemezo cyafashwe n’ubutabera bw’u Bufaransa cyo kuburanisha Dr. Munyemana Sosthène.

CNLG yasobanuye ko Dr Munyemana Sosthène wahawe akazina k’akabyiniriro k’Umubazi wa Tumba “le boucher de Tumba” yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.

Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, avukira i Mbare, Komini Musambira muri Gitarama. Ababyeyi be ni Kangabo Balthazar na Nyirahabimana Charlote.

Amaze kurangiza amasomo muri Kaminuza i Butare yagiye gukomereza amashuri muri kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye na gynécologie.

Yaragarutse akora mu bitaro bya Kaminuza ari nako atanga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi. Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba. Yashakanye na Muhongayire Fébronie babyarana abana batatu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na CNLG rivuga ko muri Jenoside, umugore we atari mu Rwanda ahubwo yari mu Bufaransa.

Ivuga ko Munyemana we avuga ko yari muri konji guhera 29 Werurwe kugera 9 Gicurasi 1994, ibi bikaba byaramuhaye umwanya uhagije wo gukora Jenoside.

Mu 1995 Umuryango Collectif Girondin pour le Rwanda” na “International Federation for Human Rights” (FIDH), zatanzwe ikirego kivuga ku ruhare rwe muri Jenoside, inkiko zigisuzuma muri 2001.

Nyuma yaho u Rwanda rwatanze impapuro zimufata, ashyirwa ku rutonde rwa Interpol guhera mu 2006; mu 2008 yimwe sitati y’ubuhunzi naho tariki ya 16 Mutarama 2011 hemejwe ko akurikiranwa ku cyaha cya Jenoside (mis en examen pour genocide), yamburwa urwandiko rw’inzira ndetse ategekwa kwitaba no gusinya kuri “gendarmerie” buri gihe.

Mu 2010 u Rwanda rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda ariko u Bufaransa buranga.

Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe i Tumba n’uruhare rwa Dr Munyemana

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, rivuga ko Jenoside itangiye tariki ya 7 Mata 1994, Butare yakomeje kugira agahenge, ibi ntibyabuzaga ko mu giturage inzu zitwikwa, amatungo akaribwa muri komini ya Gishamvu, Nyakizu, Maraba na Runyinya, hakaba n’ubusahuzi.

Uwari perefe, Jean Baptiste Habyarimana ngo yarakomakomye, kugeza igihe bamukuriyeho tariki ya 19 Mata 1994.

Yasimbuwe n’uwitwa Nsabimana Sylvain, wafatanije na Colonel Tharcisse Muvunyi mu gukora Jenoside muri Butare, bombi bakaba barahamijwe Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga, Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Jenoside muri Butare yari ishyigikiwe n’abanyepolitiki bakuru b’intagondwa bakomoka i Butare barimo: Sindikubwabo Theodore, Kambanda Jean, Pauline Nyiramasuhuko, Nsabumukunzi Straston wari Minisitiri w’Ubuhinzi, Callixte Kalimanzira wari Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi.

Munyemana yashishikarije abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare

CNLG ivuga ko tariki ya 17 Mata, Konseye François Bwanakeye yahamagaje inama yagombaga guhuza abaturage b’i Tumba ngo bige ku bijyanye n’umutekano.

Hemejwe ko hajyaho za bariyeri, hajyaho n’amarondo. Icyo gihe muri segiteri Mubumbano inzu zarashyaga ariko ngo Munyemana we si ko yabyumvaga.

Iri tangazo rivuga ko yahise avuga ijambo rikarishye ashishikariza abantu kwica Abatutsi.

CNLG ivuga ko ku ruhande rwe hari abitwa Joseph Hitimana alias Ruganzu, wari ushinzwe ubuhinzi muri Komini Ngoma, wakomokaga i Gitarama akaba na Perezida wa MDR Power; Simeon Remera, wari umufasha w’umuganga mu bitaro bya Kabutare akaba na Perezida wa CDR I Butare; Simeon Remera wari umuforomo i Rango na Thierry, Perezida wa CDR i Tumba na François Bwanakeye wari konseye akaba n’umucuruzi.”

Ikomeza igira iti “Munyemana yavuze ibi bikurikira: ‘umwanzi aturimo, nshumbikiye Abahutu 15 bavuye i Kigembe baje bahunga Inkotanyi zinjiriye i Burundi’.”

Bukeye bwaho ngo abaturage bagumye yaciye mu rugo. Uwo munsi Kanyabashi wayoboraga Komini Ngoma ye mu Mujyi wa Butare avuga ko abaturage bagomba kuguma iwabo mu buryo bwo kugira ngo badahunga bityo bizorohe kubica.

2. Imwe mu miryango y’abatutsi yicishijwe na Munyemana i Tumba n’i Butare

CNLG itangaza ko ababonye Munyemana muri Jenoside bemeza ko yambaraga amashara akitwaza icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Ngo yari afite urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri Tumba aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.

Ababanje kwicwa ni abantu bafatwaga nk’abantu bize, abacuruzi, noneho n’abandi muri rusange.

Abishwe ku ikubitiro ni abo mu muryango wa François Karaganwa, wari umutunzi hamwe n’abandi barimo Emmanuel Twagirayezu, Gerard Simpunga (Mambo), Kabiri, umuryango wa Nyamushi, n’abandi bajugunywe mu rwobo ruri inyuma y’ibiro bya Segiteri Tumba.

Umunsi bicwa Munyemana yari yitwaje icyuma cya “fer à beton” yacoceshaga abantu.

Tariki ya 22 Mata Munyemana n’abandi bicanyi barimo abitwa ba Gasana (ABEF), Gatabazi (Faculté d’agronomie), Remera, Kabiri na Walter batangiye guhiga inzu ku yindi z’Abatutsi; ababibonye bemeza ko Munyemana yari afashe umupanga, hamwe n’abandi bicanyi. Uwahise yicwa yitwa Aloys Kamongi.

Ubwo nibwo bagiye no guhiga uwitwa Laurent Keberanya (Somali) wari washoboye guhungira mu ishyamba rya Mukura bamusanzeyo baramwica.

CNLG iti “Abishwe na Munyemana ni benshi kandi yabishe nabi.”

CNLG yashimiye ubutabera bw'u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kuburanisha Dr Munyemana Sosthène

3. Munyemana Sosthène: Ingabo n’umujyanama wa Jean Kambanda

Munyemana yari inshuti ya Kambanda wari Minisitiri w’Intebe, mu gihe cya Jenoside iyo yazaga i Butare Kambanda yararaga iwe. Ni we washyiraga amabwiriza yo kwica abatutsi mu bikorwa.

Ibi byatangiye MDR imaze gucikamo ibice bibiri, Kambanda atakaje umwanya we nka Perezida wa MDR muri Butare, ahanganye na Agathe Uwiringiyimana. Munyemana yari ku isonga ry’abatezaga umwuka mubi muri Butare icyo gihe.

4. Munyemana nk’umwe mu bakoranye na “Operation Turquoise”

Munyemana yakoze uko ashoboye kugira ngo abaturage b’i Tumba bakire neza abasirikare ba “Operation Turquoise”.

Hatanzwe amabendera y’u Bufaransa, abantu be abambika amashara n’intwaro za gakondo: Interahamwe zambaye amashara zagendaga n’amaguru inyuma y’imodoka, moto ziri imbere zigenda zivuza amahoni.

Ahandi havugwa ubwicanyi bwa Munyemana ni i Ngoma, Kabakobwa muri segiteri ya Nkubi n’i Musambira.

5. Imyaka 24 Munyemana amaze yidegembya mu Bufaransa ni myinshi

Munyemana yahamijwe Jenoside akatirwa burundu y’umwihariko adahari ku byaha yakoreye i Tumba n’i Ngoma.

Guhera mu 1994 Munyemana ntiyigeze aburanishwa kandi bizwi neza ko ibyaha akurikiranweho bikomeye, ko n’ibimenyetso bihari. Inkiko z’u Bufaransa ntizahaye agaciro icyemezo cy’inkiko gacaca cyamuhamije icyaha cya Jenoside.

Ahubwo yigaragaje nk’umwere, arega mu nkiko zo mu Bufaransa abagerageje kuvuga uruhare rwe muri Jenoside.

Mu kwezi kwa mbere 2010 yareze ishyirahmwe CAURI ryo mu Mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa ryaborwaga na Gilles Durou, ryamaganaga ko yakomezaga kuvura kandi yarahamijwe icyaha cya Jenoside. Urukiko rwanzuye tariki ya 8 Ugushyingo 2011 ko atsinze, ariko rumwima indishyi z’akababaro yari yatse.

Kuva mu kwezi kwa cumi 1994 Munyemana yahawe akazi na Universite ya Bordeaux II aho yari yarize ari naho umugore we yakoraga nk’umuntu ushinzwe gukurikirana ikibazo cya SIDA mu Rwanda.

Amakuru yakomeje kugera ku baturage b’aho yari atuye ndetse no muri iyo kaminuza yakoragamo. Tariki ya 13 Nyakanga 1995 umuyobozi w’ishami yakoreragamo Claude Rayanaut yamusabye guhagarika akazi kugeza igihe urukiko ruzafata umwanzuro.

Munyemana yaramwandikiye asubiza avuga ko abamurega ari ibikoresho bya FPR.

Yavuze ko ibyo yakoze yabikoze mu mucyo, ko igihe cya Jenoside yari afite ikiruhuko cy’iminsi 45; ko nyuma y’ikiruhuko yakoze ibyumweru bitatu, kandi ko yirukanaga abasore batumaga kuneka niba nta batutsi bihishe mu bitaro.

Yakomeje avuga ko yakijije Abatutsi i Tumba, ko igihe yahavuye tariki ya 17 Kamena abantu bose bari bazima.

6. Gukingira ikibaba Munyemana

Dr Gaetan Gilguy umuganga i Bordeaux wigeze kumara mu Rwanda imyaka ibiri na Denys Decourchelle, wari ushinzwe ubushakashatsi muri Faculté ya Ethnologie Bordeaux II bemezaga rubanda ko Munyemana ari umwere n’ubwo batari mu Rwanda muri Jenoside.

Uhagarariye Munyemana mu rukiko ari nawe wari uhagarariye Padiri Wenceslas Munyeshyaka yemeza ko ngo abo bombi icyo bazira ari uko bari bashyigikiye politiki itari iy’abahezanguni, ngo bakaba n’uyu munsi bakangurira abantu kwiyunga.

CNLG ivuga ko ibi binyoma byambaye ubusa abantu babitahuye, ku buryo bitagihabwa agaciro, uretse mu bakomeje gutsimbarara ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Ikomeza ivuga ko yishimiye icyemezo cyo kugeza Munyemana imbere y’umucamanza kugira ngo aryozwe icyaha cya Jenoside, abo yahekuye babone ubutabera.

Isaba kandi ko Munyemana yashyikirizwa ubucamanza mu gihe cya vuba kugira ngo abo yiciye bahabwe ubutabera.

CNLG yashimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubutabera no guhesha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza