Ibyo wamenya kuri "Africa CEO Forum" izitabirwa na Perezida Tshisekedi na Gnassingbé i Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nibo bimaze kumenyakana ko bazitabira Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo muri Afurika (Africa CEO Forum) izabera i Kigali guhera ku wa Mbere tariki 25 Werurwe kugeza tariki 26 Werurwe 2019.

Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya karindwi izahuriza hamwe abayobozi bakomeye mu bigo byigenga, ibya Leta n’ibindi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika basaga 1300 biga ku iterambere ry’abikorera n’uruhare rwabo ku hazaza ha Afurika.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Perezida Gnassingbé azagaragariza abitabiriye iyo nama gahunda y’igihugu cye y’iterambere mu myaka itanu.

Iyo gahunda igamije guteza imbere ubukungu bwa Togo binyuze mu kuba igicumbi cy’inganda n’ibigo by’imari bikomeye byose bigamije kuzamura ubuhinzi n’imibereho myiza y’abaturage.

Biteganyijwe ko amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo gahunda 65 % azaturuka mu bikorera.

Kuri Perezida Tshisekedi uzaba umwanya wo kugaragaza gahunda ye nzahurabukungu ku gihugu gifite ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Tshisekedi watowe muri Mutarama uyu mwaka, azagaragaza ingamba afite mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu nk’ibikorwa remezo n’ ubuhinzi, kurwanya ubushomeri no guteza imbere uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi.

Iyi nama iba yihariye

Africa CEO Forum ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikijyana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.

Kugira ngo umuntu umwe yemererwe kwitabira iyo nama y’iminsi ibiri, agomba kuba yishyuye amayero 1950 (hafi miliyoni ebyiri z’amanyarwanda).

Kuba ufite ayo mafaranga gusa ariko ntibiguha uburenganzira bwo kwitabira, ahubwo ugomba kuba uri n’Umuyobozi Mukuru cyangwa wungirije w’ikigo runaka cy’ubucuruzi, umufatanyabikorwa, Minisitiri w’Ubukungu, Imari cyangwa Inganda, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’imari cyangwa Umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu.

Ikigo cy’Ubucuruzi nacyo cyemererwa kwitabira kigomba kuba nibura ku mwaka cyinjiza miliyoni icumi z’amayero (asaga miliyari 10 z’amanyarwanda).

Muri Werurwe umwaka ushize inama nk’iyi yabereye Abidjan muri Côte d’Ivoire ihuriza hamwe abantu 1500 mu gihe cy’iminsi ibiri haganirwa ku buryo abikorera muri Afurika bakigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Tshisekedi (iburyo) na Faure Gnassingbé bazitabira Africa CEO Forum i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza