00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku rubanza ruregwamo Charles Onana, Umunya-Cameroun uregwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 14 September 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Mu kwezi gutaha kwa Ukwakira 2024 ni bwo urubanza ruregwamo Umunya-Cameroun ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, wakunze kugaragara mu bikorwa bihakana ndetse bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzatangira.

Ni ibirego bishingiye ku gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, akora kenshi mu bitabo bye aho agaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu Rwanda.

Ni urubanza ruzaba iminsi ine kugeza ku wa 11 Ukwakira 2024, umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ukazunganirwa n’Umunyamategeko Gisagara Richard.

Mu kiganiro na RBA uyu munyamategeko yavuze ko urubanza ruzabera mu rugereko rwa 17 rw’Urukiko rwa Paris mu Bufaransa, ruzwi nka XVII Chambre du Tribunal de Paris, ruburanisha ibyaha bijyanye n’itangazamakuru, bikozwe hakoreshejwe inyandiko cyangwa imvugo.

Me Gisagara yavuze ko kuri iyi nshuro uru rubanza rutazabera mu Rukiko rwa Rubanda ‘Cour d’Assises’ kuko rwo ruburanishirizwamo ibyaha umuntu ubihamijwe ashobora guhanishwa imyaka irenga 10.

Yavuze ko urwo rukiko ruzobereye mu kuburanisha ibyaha byose byakozwe hifashishijwe inyandiko cyangwa imvugo, rukurikiza itegeko ryo mu 1981 ryahanaga ibyabaha byibasiye inyoko muntu.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo yari irimo ariko yongewemo bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa kugira ngo hahanwe abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibyo Charles Onana akurikiranyweho ni ibyo yavuze mu gitabo yanditse mu 2019 agiha izina rya ‘Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise’.

Iki gitabo cyasohotse mu Ukwakira 2019, mbere y’umunsi umwe ngo gisohoke Onana yagiranye ikiganiro na bamwe mu banyamakuru by’umwihariko radio yitwa RCI agaragaza ko mu Rwanda nta Jenoside yabayeho mu 1994.

Akimara gutangaza ayo magambo Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wahise utanga ikirego. Hakurikiraho n’ikirego cy’imiryango nka Survie, Ligue des droits de l’homme na Fédération Internationale de Droits de l’Homme.

Me Gisagara ati “Ikirego cyafashwe ni icyo cyatanzwe n’iyo miryango itatu noneho natwe nk’indi miryango yose twinjira muri iyo dosiye kugira ngo tuzafatanye kumukurikirana kuko iby’uyu mugabo yandika […] ni uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta kindi kintu akora byaba ibyo avuga ibyo yandika byose ni uguhakana Jenoside urebye wagira ngo nta kandi kazi agira mu buzima bwe.”

Mu byo Onana agaragaza akanabishingiraho ngo ni uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari i Arusha muri Tanzania (rwasoje imirimo) ngo rutigeze rugaragaza ko habayeho itegurwa rya Jenoside.

Agaragaza ko Guverinoma ya Habyarimana itigeze itegura Jenoside yakorewe Abatutsi akemeza ko nta kintu cyabigaragaje ashingiye kuri ibyo akanzura ko nta Jenoside igomba kuvugwa.

Gisagara ati “Ni ibintu bihora bigaruka mu bitabo bye yanditse. Icya nyuma ndumva ari kimwe yagiye kugaragaza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi yashize akakirwa mu byubahiro bikomeye ku byo yita ko ari Jenoside yakozwe muri RDC."

"Ni yo mpamvu twumva ari urubanza rukomeye cyane dushyizeho ingufu nyinshi kuko uyu mugabo adahamwe n’icyo cyaha sinumva icyo iryo tegeko ryaba ryaragiriyeho.”

Iryo tegeko ryo mu 1981 mu byongewemo hagaragazwa ko uzahakana cyangwa uzapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urukiko ruzamukatira igifungo cy’umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 45 by’Amayero (arenga miliyoni 67 Frw y’ubu).

Me Gisagara agaragaza ko urwo rubanza rugaragaza ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakayipfobya nkana bishingikirije inzitwazo zose bagomba kumenya ko hari amategeko atuma bahanwa.

Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, Charles Onana agiye kuburana ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .