Ibyo wamenya ku Nteko Ishinga Amategeko nshya y’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inteko ya kane ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarahiriye imirimo mishya muri manda y’imyaka itanu.

Icyuye igihe yashimwe byinshi ariko inengwa kunyurwa kwa buri kanya, yaba itananyuzwe ntifatire imyanzuro ikakaye utumye itanyurwa.

Inteko nshya itegerejweho kugenzura Guverinoma bya nyabyo, udakora imirimo ye uko bikwiye akeguzwa nk’uko biri mu nshingano zayo.

Icyizere gikomeye iyi Nteko ifitiwe kandi ni uko ari yo ya mbere igiyemo amashyaka yose yemewe mu Rwanda arimo abiri atavuga rumwe na Leta. Bivuze ko ibitekerezo bizaba bitandukanye ariko byose byuzuzanya.

IGIHE yakoze isesengura ku badepite bashya bagiye mu Nteko, ibyo bize, ibyo bakoraga, imyaka y’abo n’ibindi kugira ngo tugire ishusho y’abadepite bashya bagiye mu Nteko. Muri 80, abo twabashije kubonera amakuru yose ni 70.

Iyi nteko ya kane niyo ya mbere ifite umudepite muto mu mateka y’u Rwanda.

Yitwa Imaniriho Clarisse uhagarariye urubyiruko yinjiyemo afite imyaka 23. Igitangaje ni naho hantu hambere agiye gukora kuko aribwo yari akirangiza Kaminuza.

Umugwa mu ntege ni Kamanzi Erneste w’imyaka 28, nawe uhagarariye urubyiruko.

Umudepite mukuru mu myaka muri iyi Nteko, ni Ndahiro Logan w’imyaka 68 uturuka mu muryango FPR Inkotanyi, akaba Kapiteni wacyuye igihe mu ngabo.

Mu badepite 80, abari basanzwe mu nteko ni 37, naho 43 ni bashya.

Inteko ya kane igizwe n’intiti kuko hafi ya bose barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Mu badepite 70 IGIHE yabashije kubona ibyo bize, 37 bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, 29 bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu (Masters), batatu bafite impamyabumenyi z’Ikirenga (Phd) naho umwe yarangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Barimo 13 bize ibijyanye n’amategeko, 12 biga ibijyanye n’ubukungu, 11 biga uburezi, 12 bize imiyoborere na politiki.

Abadepite benshi bari hagati y’imyaka 40 na 49 kuko muri iki cyiciro habarizwamo abadepite 36.

Abari hagati y’imyaka 60-69 ni batandatu, abari hagati y’imyaka 50-59 ni 20, abari hagati y’imyaka 40-49 ni 36, abari hagati y’imyaka 30-39 ni 16 naho abari hagati y’imyaka 20-29 ni babiri.

Mu badepite bose batowe, abagore ni 49 (61.3%) naho abagabo ni 31 (38.7%).

Abadepite bashya bazatangira imirimo ku wa 5 Ukwakira.

Abadepite bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame nyuma yo kurahira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza