Ibyo wamenya ku myiteguro iganisha ku gutangira imirimo kwa Minisiteri y’Umutekano

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Inzego zitandukanye zikomeje imyiteguro ibanziriza gutangira imirimo kwa Minisiteri y’Umutekano, iheruka gusubizwaho nyuma y’imyaka itatu ivanyweho.

Ku wa 4 Ugushyingo 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu nzego zitandukanye zirimo n’abagize guverinoma, haba n’impinduka mu nzego ubwazo kuko zongewemo Minisiteri y’Umutekano, ihabwa General Patrick Nyamvumba nka Minisitiri, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 8 Ugushyingo, Perezida Kagame yavuze ko kuba minisiteri yavaho cyangwa ikajyaho biterwa n’impamvu zinyuranye, anakomoza ku bijyanye na Minisiteri y’Umutekano.

Ati “Iteka ugenda ureba igihe ugezemo, icyo ushaka, icyo bigusaba, ugahindura uburyo n’imikorere. N’ubu tuvuge nk’ibi by’umutekano mu gihugu cyangwa iki, bishobora kuba bitewe n’ibi tubona mu karere hose n’iki, ariko bitugiraho ingaruka. Ushobora kuvuga uti uwakongera imbaraga byafasha. Niho bigenda biva.”

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’ibikorwa bya hato na hato by’imitwe nka RUD Urunana iheruka kwica abaturage mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ndetse hari n’ubundi bugizi bwa nabi buheruka mu Karere ka Rusizi. Mu mwaka ushize nabwo habaye ibikorwa byinshi bihungabanya umutekano, nk’ibyibasiye abaturage mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, mu duce twa Nyabimata na Kitabi.

U Rwanda kandi rufite ikibazo cy’ibihugu by’abaturanyi bikomeje gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano cyane cyane Uganda ifasha RNC, imitwe ya RUD Urunana na P5, ndetse hari abantu benshi bagiye bafatwa bari mu nkiko, bagatanga amakuru ku bikomeje kubera mu bihugu by’abaturanyi.

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, Mifotra, ivuga ko hasigaye ko inama y’abaminisitiri yemeza imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Umutekano, ubundi igatangira inshingano.

Ni mu gihe hanategerejwe irahira rya General Nyamvumba Patrick nk’umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Mifotra, Gaspard Musonera, yabwiye IGIHE ati “Iyo imiterere ya minisiteri yemejwe, hategurwa imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo izafasha iyo minisiteri gusohoza inshingano yashyiriweho, bikemezwa n’inama y’abaminisitiri bikabona gushyirwa mu bikorwa.”

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ari nayo yemeza aho inzego za leta zikorera ikanatanga ibikenerwa, ivuga ko Minisiteri y’Umutekano izakorera ku Kacyiru, gusa hatandukanye n’aho iya mbere yakoreraga.

Umuyobozi Mukuru muri Mininfra ushinzwe guteza imbere imiturire, Eng Kyazze Edward yagize ati “Aho izakorera harahari n’ubu harimo gutunganywa, barimo gutegura ameza y’ibiro bigendanye n’imiterere y’imirimo yabo. Izakorera hano imbere ya Meridien, barimo gutunganya ibiro ku buryo bigomba kurangirana n’iki cyumweru.”

Hitezwe ko Minisiteri nshya y’umutekano ishobora kuzazana impinduka nyinshi, kuko iya mbere yayoborwaga n’umusivili (Sheikh Musa Fazil Harerimana, ubu ni Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko - Umutwe w’Abadepite), mu gihe ubu yahawe jenerali.

Ubwo yaseswaga mu 2016, Mifotra yatangaje ko abari abakozi b’iyo minisiteri bagiye gushakirwa aho bajya mu zindi nzego za leta, abadahise babona imyanya ijyanye n’inzego bari basanzweho cyangwa ibyo bize, bakaba bahagaritswe by’agateganyo, bagashakirwa ahandi mu gihe cy’amezi atandatu.

Uwo mwanzuro ariko ntiwarebaga abanyapolitiki bashyirwa mu myanya na Perezida wa Repubulika nka ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

Ikindi cyitezwe ni ukumenya niba iyi Minisiteri nshya izakora nk’iya mbere, ikaba ari yo igenzura inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa. Izi nzego kuva Minisiteri y’Umutekano yavaho, kimwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zagenzurwaga na Minisiteri y’Ubutabera.

General Patrick Nyamvumba aheruka kugirwa Minisitiri w'Umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza