Ibyo wamenya ku Murenge wa Murundi uruta uturere tumwe mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Niwo Murenge munini mu gihugu! Umurenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ukaba ufite ubuso bungana na kilometero kare (km2) 555 utuwe n’abaturage 46 036 babarizwa mu ngo 9 450 batuye mu tugari tune no mu midugudu 43.

Ni umurenge munini cyane kuburyo uruta twinshi mu turere tw’u Rwanda, urugero nk’Akarere ka Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyabihu. Benshi mu baturage batuye uyu Murenge batunzwe n’ubworozi n’ubuhinzi ku kigero cya 90%. Ubutaka bwinshi buwugize bukaba bugizwe n’inzuri zigera ku 1500 ari naho benshi bahinga.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari usanga bafite moto bitewe n’uburyo baba bayobora ahantu hanini kuburyo kuhagera bidapfa kuborohera.

Muri uyu Murenge wa Murundi hari kubakwa ibyumba by’amashuri bishya 80 byiganjemo ibigo bishya byahanzwe nyuma y’aho hari abana bakoraga ibirometero byinshi bajya kwiga ndetse banavayo.

Nk’abo mu Mudugudu wa Mucucu mu Kagari ka Buhabwa, nibura ngo bakoraga ibirometero hagati ya birindwi n’icumi bajya kwiga aho bita Gakoma bagakora n’ibindi bavayo.

Umubyeyi witwa Akimanizanye Angelique yabwiye IGIHE ko hari benshi mu bana bo muri ibi bice barekaga ishuri bitewe n’ingendo ndende bakora bajya kwiga. Yavuze ko kugira ngo umwana agere ku ishuri nibura saa Mbili ngo azinduka cyane butaracya kuburyo nta kintu na kimwe akora, ibi ngo bigora abana benshi ari nayo mpamvu barekaga ishuri.

Umwarimu witwa Musonera Samuel wigisha ku kigo cy’amashuri cya Gakoma we avuga ko kuba Mucucu hubatswe ibyumba by’amashuri bishya biri mu bigiye gufasha abana kwigira hafi.

Ati “ Hari ababyeyi bajyaga gucumbikishiriza abana hafi y’ibigo bitewe nuko abana babo bakoraga ingendo ndende za buri munsi bikazarangira banze ishuri, iyo babaga bageze nko muwa kane ababyeyi benshi bajyaga kubacumbikishiriza ariko ubu ni ibyo kwishimira bubakiwe amashuri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mutesi Jacky we avuga ko abatuye muri uyu Murenge batunzwe ahanini n’ubworozi ndetse n’ubuhinzi.

Ati “ Hari igishanga cy’umuceri kirimo hegitari 400, hari amaterasi ahingwaho ibigori ku buso bwahujwe bungana na hegitari 300 abandi usanga bahinga ya 30% bigize inzuri zabo kuburyo usanga abenshi batunzwe n’ubworozi n’ubuhinzi bakorera muri za nzuri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu Murenge utaratera imbere mu kugira amahoteli nyamara ufite bimwe mu bice bibereye ubukerarugendo, urugero ngo ni ahitwa Mutumba aho hejuru ku gasozi iyo uhageze uba witegeye byinshi mu biyaga bibarizwa muri parike y’Akagera.

Umurenge wa Murundi uhana imbibi na Parike y’Akagera ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro. Bimwe mu byaha bikunda kuhagaragara harimo urugomo bitewe n’abashumba bamara kunywa inzoga bakarwana.

Mwarimu Mvukiyehe yemeza ko benshi mu bana bareka ishuri babiterwaga no gukora ingendo ndende
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi Mutesi Jacky avuga ko kuri ubu uyu murenge uri kugenda utera imbere
Agasantere ka Bihabwa niko gasantere gakuru mu Murenge wa Murundi
Iyo uri ku musozi wa Mutunda uba witegeye bimwe mu biyaga biri muri Pariki y'Akagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .