Iyi niyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuvugurura uyu muhanda mu buryo bugezweho, ndetse hakubakwa n’imihanda yo mu kirere itari isanzwe kugira ngo ingendo muri uwo muhanda zoroshywe.
Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kinini kuko muri Kamena 2019, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8$ yo kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.
Kugeza ubu mu inyingo y’uko umuhanda uzaba uteye yararangiye.
Ubwo yari ari kuri RBA, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri RTDA, François Gihoza Mivugo, yavuze ko mu mpera za Gashyantare cyangwa mu ntangiriro za Werurwe 2025, rwiyemezamirimo uzawukora azaba yamaze kuboneka.
RTDA igaragaza ko uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.
Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.
Kizava ahazwi nko kuri Prince House i Remera ku gahanda kava kuri Stade Amahoro kinjira mu muhanda mugari, ugere ahazwi nko ku Cyamitsingi mu Karere ka Gasabo, ku masangano y’umihanda irimo ujya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’undi ujya i Masaka.
Icyo gice kizaba kigizwe n’imihanda ine (ibiri yo hasi n’indi nk’iyo yo hejuru) buri umwe ufite ibisate bibiri.
Hari ikindi gice kigizwe n’ibilometero icyenda, kigizwe n’umuhanda uzaba ufite ibice bine buri cyerekezo gifite bibiri. Uzahera ku Cyamitsingi ugere ku Bitaro bya Masaka.
Mivugo ati “Ibyo birumvikana ko bizagabanya umuvundo w’imodoka ukunda kugaragara muri ibyo bice mu buryo bugaragara.”
Yavuze ko kugira ngo hagerwe ku rugero rwo kubaka imihanda yo mu kirere biba byatewe n’imodoka nyinshi, ariko ko bikorwa mu byiciro byagenwe bijyanye n’uko imodoka ziyongera.
Yatangaje ko bitangirira ku masangano y’umuhanda asanzwe arangwa n’ibyapa hamwe imodoka zimwe zihagarara izindi zigakomeza.
Iyo ibyapa bitagifasha hashyirwaho amatara y’umuhanda afasha mu kugabanya umuvundo (feu rouge) kuko ibyapa biba bidahagije, byagera n’aho ayo matara atagifasha hagashyirwaho ‘rond point’.
Ati “Bitewe n’ingano y’imodoka zigenda ziyongera, na ‘rond point’ ntifashe mu gukemura umuvundo w’imodoka bisaba ko hakorwa imihanda inyura hejuru y’indi. Ubu ni cyo kigero tugezeho.”
Kugira ngo iyubakwa ry’umuhanda ritazabangamira ibikorwa bisanzwe, Mivugo yavuze ko hazarebwa uburyo buzafasha kugira ngo imirimo yo kubaka ikomeze ariko n’ibikorwa bisanzwe bikomeze.
Ati “Urumva ko tugiye kuwukuba kabiri. Muri gahunda ikunze gukoreshwa utangirira ku gice kimwe ikindi kikaba gikoreshwa, cyarangira ukajya ku kindi, cyangwa ugahera ku mihanda yo hejuru kugira ngo wirinde kubikorera rimwe bikaba byateza ibibazo.”
Ku bijyanye n’igice cy’umuhanda cyegereye kuri Pariki ya Nyandungu, gihora cyangizwa n’amazi y’igishanga, hakagenda hazamo ibinogo buri gihe hagasanwa ariko ntihaboneke igisubizo kirambye, Mivugo yavuze ko nubwo inyingo itaremezwa hari uburyo bubiri bwateganyijwe.
Ati “Umuhanda uhari wari usanzwe ari muto noneho tugiye kuwagura. Hari ukuwagura tujya haruguru […], hari no kubaka mu gishanga kuko na byo birashoboka, bibaho, birakorwa ariko hari igiciro bisaba. Ni ibyo bibiri tuba tugereranya harebwa icyafasha kurusha ahandi.”
Uyu muhanda uri kujyana n’indi mishinga yo kuvugurura amasangano y’imihanda, arimo irya ahazwi nka Chez Lando, iriri ku Gishushu mu Karere ka Gasabo ndetse n’irindi riri Sonatubes mu Karere ka Kicukiro. Azatwara arenga miliyoni 100$ zatanzwe na Banki y’Amajyambere ya Afurika, bigateganywa ko mu myaka itatu iri imbere iyo mishinga izaba igeze ku musozo.






























Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!