Iyi modoka ifite moteri ebyiri z’amashanyarazi zitanga ingufu za Horsepower 1,073 n’iza torque 1,050 ziyiha ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wo hejuru no kwihanganira imihanda igoranye.
Ifite uburebure bwo kuva imbere ugana inyuma bwa metero eshanu, ubugari bwa metero ebyiri ndetse n’uburebure bwo kuva hasi ugana hejuru bwa metero 1,93.
Kuva ku mapine y’imbere ugana ku y’inyuma harimo intera ya metero 2,95. Iyi ngano yayo ituma igira umwanya munini imbere ku buryo abayirimo bagenda bisanzuye kandi ikaba yagendamo n’abantu batabangamiwe.
Dongfeng M-Hero ikoranye ubushobozi bwo kugendera mu mazi ahafite ubujyakuzimu bwa metero imwe, bikayiha ububasha bwo kugera ahantu imodoka zisanzwe zitabasha.
Ishobora kugendera mu mucanga w’ubutayu bwinshi, ibyondo byinshi cyangwa isayo, urubura rucucitse, amabuye, n’amazi nta nkomyi, umushoferi akaba yahitamo uburyo ayitwaramo bitewe n’imiterere y’umuhanda.
Ibati rya Dongfeng M-Hero rifite umubyimba wa milimetero umunani, iri bati rikozwe mu cyitwa ‘carbon fiber’ kigize 22.3% kandi iba ikomeye ikanaramba kurusha aya mabati asanzwe bakoramo Imodoka zisanzwe(Carbon fiber uzayisanga mu modoka zihenze cyane ku isi). Ifite sisitemu yihagazeho ihuza amapine n’ikindi gice cy’imodoka ‘armored suspension system’ ndetse bur pine rikagira moteri y’amashanyarazi yaryo bikaba bishoboza imodoka kugira ingufu no kugenda yemye ahantu habi cyane.
Iyi modoka ifite écran enye zitandukanye, zirimo imwe ya inch 15,6 iri hagati, aho abashoferi bashobora kubonera amakuru yose, eclan ku mugenzi w’imbere ndetse na eclan y’ inyuma ku bagenzi, ifite camera 9 hanze,sensa 12, radari, na night vision bifasha uyitwaye kugenzura ibibera mu muhanda
Iyi modoka ikoresha agakoresho kifashishwa mu kubika no gusesengura amakuru kitwa ‘chip’ mu Cyongereza ka ‘Qualcomm Snapdragon 8155’, kayishoboza kugenzura umuvuduko hagamijwe kurinda impanuka [adaptive cruise control] ndetse no kumenyesha umushoferi mu gihe imodoka ye itangiye guva mu gisate cy’umuhanda we [lane departure warning].
Iyi modoka iri mu cyiciro cy’izikoresha amashanyarazi zizwi nka ‘Extended Range Electric Vehicle- EREV’. Ibi bivuze ko ingufu zihutisha amapine kugira ngo imodoka ibashe kugenda zituruka muri batiri z’amashanyarazi ariko ikagira na moteri nto ikoresha lisansi, yo ikora mu kongerera umuriro za batiri mu gihe ziba zigiye gushiramo umuriro kugira ngo imodoka ikomeze kugenda( muri macye yigendanira charging station).
Bivuze ko idakoresha ingufu za lisansi mu kuyigendesha, ahubwo zifashishwa mu gusharija batiri zitanga ingufu ziyigendesha.
Ibi bituma itanga umusanzu mu kugabanya imyuka yangiza ikirere ituruka ku gukoresha ibikomoka kuri peteroli.
Kwinjira kwa Dongfeng M-Hero ku isoko ry’u Rwanda ni intambwe ikomeye mu guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi, bikaba binagaragaza uburyo igihugu gikomeje kwimakaza gahunda yacyo yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije.
Abakunzi b’iyi modoka bashyiriweho gahunda idasanzwe yo kuyikorera igerageza [test drive], aho buri kwezi bazajya babona umwanya wo kuyisuzuma. Mwabasanga aho bakorera mu kanogo iruhande rwa sawa citii cyangwa mukabahamagara ku murongo wa utishyurwa wa 6699/ Whatasap 0788708280.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!