00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Pologne, igihugu gishya rwafunguyemo Ambasade

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Kamena 2021 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Igihugu ku wa 12 Kamena 2021, yagennye Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne, aba uwa mbere uzaba afite icyicaro muri icyo gihugu, nyuma y’imyaka myinshi yari ishize uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu aba afite icyicaro ahandi.

Ni Ambasade ya 40 u Rwanda rugize mu mahanga, zivuye kuri 34 rwari rufite mu 2017 na 39 rwari rufite mu 2020.

Pologne ni kimwe mu bihugu biteye imbere byo ku mugabane w’u Burayi, gifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 595.9 $ ndetse nibura ku mwaka umuturage wacyo yinjiza ibihumbi 15 $.

Gituwe na miliyoni 37, ni icya cyenda kinini mu byo ku mugabane w’u Burayi. Ni cya kabiri ku Isi mu bihugu byagize Itegeko Nshinga ryanditse mbere kuko byabaye mu 1791. Kiyoborwa na Andrzej Duda guhera mu 2015 ndetse Umurwa Mukuru wacyo ni Warsaw.

Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimbuzwa ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, niwe wahawe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu. Yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imirimo mishya yo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo hagati.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’Igitego cyacu.”

Uyu mugabo wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne ni umwe mu babaye igihe kinini muri iki gihugu dore ko amashuri ye ya kaminuza kugeza ku cyiciro gihanitse cya PhD ariho yayize.

Prof Shyaka icyizeyo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu binyabutabire, icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’icyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD mu bumenyi bwa Politiki.

Uretse kuba Prof Shyaka yarize mu gihugu cya Pologne hari amakuru IGIHE ifite avuga ko umugore we bafitanye abana batatu afite inkomoko muri Pologne ariko ubu bakaba babana mu Rwanda.

Pologne ni kimwe mu bihugu biteye imbere ku mugabane w'u Burayi gituwe na miliyoni 37

Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano

U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi kuko nko mu 2016, itsinda ry’abashoramari bahagarariye ibigo 10 byo muri Pologne bikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’iby’imiti, ndetse n’abatanga serivisi zo kwakira abantu bagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Ni uruzinduk0 rwabaye nyuma y’amasezerano Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwarasinyanye n’urwo muri Pologne mu 2014, aho bumvikanye ubufatanye mu guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi, gusangizanya ubunararibonye ndetse n’amahirwe y’ubucuzi mu bihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, abashoramari bo muri Pologne beretswe inzira y’iterambere u Rwanda rwahisemo ndetse n’amahirwe ahari bashobora gushoramo imari n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari baturutse mu bihugu by’amahanga.

Nyuma y’imyaka mike, muri Kamena 2018, Abashoramari bo muri Pologne batangiye umushinga w’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu karere ka Gasabo.

Ni rwo ruganda rwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gushongesha rukanatunganya gasegereti mu gihe mu myaka yashize, yacukurwaga ikajya gutunganyirizwa mu mahanga.

Kuri ubu uru ruganda rutanga imirimo ku banyarwanda barenga 100, rugakorana n’amakoperative afite ibirombe bicukura gasegereti ndetse rukaba rufite abahanga baturutse muri Pologne bafasha mu gutunganya gasegereti.

Mu myaka ya 2017, Amb Igor César wari uhagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Pologne, yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, Andrzej Duda aho yamusabye ko ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yari hagati y’ibihugu byombi yakwihutishwa.

Mu byo Amb Igor yasabye ni ibiganiro ku mishinga y’amasezerano yo gukuraho isoreshwa ry’ibicuruza ku mpande ebyiri (Double Taxation) n’ayo guteza imbere no kubungabunga ishoramari (Promotion and Protection of Investment).

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

Kuva ku wa 11 Gicirasi 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Pologne aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Zbigniew Rau.

Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko uruzinduko rwa Minisitiri Dr Biruta ari ingenzi cyane mu gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi cyane ko basinyanye amasezerano atandukanye.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu buri gutera imbere mu nzego zitandukanye. Ibi byagaragaje ko hari n’ibindi bishoboka, muri aya masezerano atatu twasinyanye uyu munsi n’inama zitandukanye intumwa z’u Rwanda zagiranye n’ibigo n’inganda zacu muri Pologne mu gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu ku isoko ryo mu Rwanda.”

Icyo gihe kandi Minisitiri Zbigniew Rau yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri kugana ahashimishije cyane ko abanyeshuri benshi bo mu Rwanda bari guhitamo kujya kwiga muri icyo gihugu aho kuva hagati ya 2018-2020, abarenga 1000 bari bamaze kujya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu zaba iza leta n’izigenga.

Minisitiri Dr Biruta yahavuye impande zombi zisinyanye amasezerano atatu arimo ay’ubufatanye mu rwego rw’uburezi, ubufatanye mu mu rwego rw’umutekano by’umwihariko mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri Internet. Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano ashyiraho uburyo bw’ibiganiro bya politiki bizajya bikorwa binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Biruta na mugenzi we, kandi bemeranyije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi hibandwa ku bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, cyane cyane mu nzego zishinzwe guhanga udushya.

Muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri Dr Biruta n’intumwa bari bajyanye bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo birimo ibyo muri Mazovia na Upper Silesia.

Icyo gihe kandi ngo ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga muri Pologne byagaragaje inyota yo kuza ku isoko ryo mu Rwanda nyuma yo gusobanurirwa uko u Rwanda rworohereza abashoramari ndetse n’uburyo rufite Internet igera hafi ya hose mu gihugu.

Amahirwe mu burezi

Pologne ni kimwe mu bifite urwego rw’uburezi rwubatswe neza mu myaka ishize ndetse kiri mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane mu Burayi.

Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.

Kugeza uyu munsi binyuze mu bafite imishinga ifasha abanyeshuri kubona za kaminuza zo mu mahanga bigamo, muri Pologne hajya kwigayo nibura abanyarwanda 300 buri mwaka.

Umwe mu barangije muri Wyższa Szkoła Bankowa [WSB University] mu Mujyi wa Poznań muri Pologne, mu 2019, yabwiye IGIHE ko uburezi bwo muri iki gihugu buri ku rwego rwo hejuru kandi abanyarwanda bakunze kugirirayo amahirwe.

Ati “Urumva kwiga hariya uri umunyarwanda biba bifite icyo bivuze, icya mbere ni ubwo burezi uhavana ariko hari n’uburyo usanga abanyarwanda baba bafashwe neza hariya ku buryo waba ushaka nko gukora imenyereza mwuga.

Yakomeje agira ati “Byorohera n’abanyarwanda kubona akazi cyane cyane ku banyeshuri baba batiga amasaha yose ku munsi. Nkanjye nigaga nimugoroba ku manywa nkajya mu kazi kandi wasangaga biba byoroshye ndetse bigafasha kurangiza amashuri umaze no kugira ubunararibonye.”

Kaminuza zo muri iki gihugu usanga zibanda ku masomo y’Ubucuruzi (Business), Ubuvuzi (Medecine) na Farumasi.

Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, umwe rukumbi mu mateka ya Kiliziya Gatolika wakandagije ikirenge mu Rwanda, yavukaga muri Pologne
Umuturage wo muri Pologne abarirwa ko yinjiza ibihumbi 15 by'amadolari ku mwaka
Cracovie ni umwe mu mijyi itangaje yo muri Pologne. Ubumbatiye amateka menshi ya cyami yo muri iki gihugu. Na zimwe mu nyubako za kera, ziracyawugaragaramo
Wrocław ni umwe mu mijyi ifite amateka muri Pologne kuko wahoze ari agace k'Abadage
Auschwitz-Birkenau, ni ahantu hafite amateka muri Pologne kuko Abayahudi bo muri icyo gihugu n’ahandi bavanywe hirya no hino mu Burayi bakahahurizwa bakicwa
Pierogi, ni rimwe mu mafunguro akundwa cyane muri Pologne. Riba rikoze mu ifarini n'amagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .