Ibyo wamenya ku mpanuka z’indege za gisivile zabaye mu Rwanda kuva mu 2009

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Kanama 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2009, impanuka eshatu nizo z’indege za gisivile zabaye mu Rwanda, zirimo imwe ya Kajugujugu yashwanyaguritse mu Karere ka Nyabihu n’indi ikomeye yabereye ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gihe iheruka mu minsi ya vuba yo ari iy’indege ya gisirikare yaguye mu gishanga cya Muyumbu.

Itegeko rigena amabwiriza mu by’indege za gisivili ryo mu 2018 rigena ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifite inshingano n’ububasha byo gukora cyangwa gukoresha, binyuze mu buryo bw’amasezerano cyangwa mu bundi buryo, iperereza ku mpanuka z’indege zabereye mu Rwanda no ku ndege z’u Rwanda zigiriye impanuka mu gice kitagenzurwa n’ikindi gihugu kugira ngo hamenyekane uburyo buri mpanuka yabayemo n’impamvu yaba yayiteye.

Gusa iryo perereza intego imwe rukumbi ituma rikorwa “igomba kuba iyo gukumira impanuka”. Ntiriba rigamije kugaragaza amakosa cyangwa abayagizemo uruhare.

Zimwe mu mpanuka zakozwe iperereza imwe yonyine ni yo yaguyemo umuntu, izindi zose barakomerekaga kandi nabyo bidakabije.

Ku wa 12 Ugushyingo 2009, saa 13:15 indege ya Jetlink Bombardier CL-600-2B19 ya Canadair yari ifite ibirango 5Y-JLD ikoreshwa na RwandAir mu rugendo rujya i Entebbe muri Uganda yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Icyo gihe, igice cyayo cy’imbere cyagonze inzu cyinjiramo, indege irangirika bikomeye umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Raporo IGIHE ifitiye kopi igaragaza icyateye iyo mpanuka igaragaza ko nyuma y’uko iyo ndege ihagurutse, umupilote wungirije yagerageje kuringaniza neza moteri ngo zijye mu mwanya yifuzaga.

Muri icyo gikorwa, “Thrust lever” [wagereranya na accélérateur y’imodoka kuko ni yo yongera cyangwa ikagabanya ingufu za moteri y’indege] yifashishwa mu kuringaniza ingufu za moteri zombi yanze gukora kuri moteri y’ibumoso hanyuma moteri ikomeza kugira imbaraga nyinshi mu gihe umupilote yashakaga kuzigabanya.

Umupilote wari utwaye indege yahise amenyesha abagenzura indege baba bari ku butaka ko indege igize ikibazo cya tekiniki, abasaba ko yagaruka ku kibuga.

Yagerageje kumanuka ngo agwe ku kibuga aho yari avuye neza ariko we na mugenzi we kimwe n’abandi batekinisiye bari mu ndege bananirwa kugenzura moteli yo mu ruhande rw’ibumoso yari ifite imbaraga nyinshi.

Amaze kugera ku butaka, yafashe feri ngo indege ihagarare ariko biranga biba iby’ubusa, kuko moteri y’ibumoso yari igifite ingufu nyinshi, gusa ku bw’amahirwe yaje guhagarara umwanya muto mbere y’uko bayitera ikigingi [gishyirwa ku mapine kugira ngo ayitangire ntave aho ari].

Ako kanya yahise itangira kujya imbere ku muvuduko wo hejuru, ishwanyaguza uruzitiro rwari imbere yayo yinjira mu nyubako igenzurirwamo indege.

Iyi raporo ivuga ko mu byateye iyi mpanuka harimo n’ubumenyi buke bw’abari bayitwaye bwo kuba batari bazi uko ikoranabuhanga rya moteri rikora mu gihe Thrust lever igize ikibazo.

Mu bantu 15 bari bayirimo, barimo bane bakora mu ndege. Umupilote, umwungirije n’umugenzi umwe barakomeretse bikomeye gusa mu bagenzi 11, umwe muri bo yarapfuye.

Mu gushaka kumenya icyateye iyi mpanuka, hagenzuwe amajwi yafatiwe mu ndege kuva saa 12:53’55” kugera 13:11’33”. Iyo ndege yangiritse amababa ndetse n’ikizuru cyayo hamwe n’aho abapilote baba bicaye batwaye.

Uwari utwaye iyo ndege ni umugabo w’imyaka 37 wari ufite uruhushya rumwerera gutwara indege rwatanzwe n’Ikigo gishinzwe Ingendo zo mu Kirere muri Kenya.

Ni imwe mu mpanuka zikomeye z'indege zabereye mu Rwanda aho indege yinjiye muri imwe mu nzu zo ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Abashinzwe ibikorwa by'ubutazi bahise bahagera kugira ngo barokore ubuzima bw'abagenzi bari bayirimo

Indege ya Akagera Aviation yashwanyagurikiye i Nyamagabe

Ku wa 24 Kanama 2011 saa 12:30 mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, indege yakozwe n’ikompanyi ya Robinson Helicopter ya Akagera Aviation yakoze impanuka, abantu babiri bari bayirimo barakomereka bikabije hanyuma yo irashwanyagurika.

Urugendo rwayo rwari ruturutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ari indege ebyiri zo muri ubu bwoko, Robinson R44II. Imwe yari ifite ibirango bya 9XR-SE indi ari 9XR-SI.

Raporo y’urugendo igaragaza ko umupilote wari utwaye 9XR-SE muri gahunda yagombaga kuva i Kigali agakomeza muri Nyungwe Lodge ariko ahagaze ahitwa Gatare.

Ni mu gihe uwari utwaye 9XR-SI (ari nayo yakoze impanuka) muri gahunda yagombaga kujya kuri Nyungwe Lodge ariko ahagaze mu Gatare akaza kongera guhagarara i Butare anywa amavuta.

Abatanze ubuhamya bavuga ko izo ndege zombi zaguye mu Gatare ku kibuga cy’umupira gikikijwe n’ahantu hari akazamuka kanini.

Uwari utwaye 9XR-SE yatangaje ko yahuye n’umuyaga woroheje ubwo yageragezaga kugwa kuri icyo kibuga. Nyuma yo kubona izo mpinduka ku merekezo y’umuyaga, izo kajugujugu zombi zerekejwe ahandi hantu hari mu kilometero kimwe cy’aho uwateguye urugendo n’umupilote wa 9XR-SE yakundaga gukoresha mbere.

Ababibonye bavuga ko izo ndege zombi zabanje kugwa ku kibuga cy’umupira ahagana saa yine, hashize umwanya, imwe irahaguruka n’indi irayikurikira zijya kugwa ahandi.

Izi ndege uko ari ebyiri zabanje kugwa ku kibuga kiri ahitwa mu Gatare

Nyuma yo kumara amasaha abiri kuri icyo kibuga, ziteguye gukomeza urugendo. Umupilote wa 9XR-SE muri gahunda yagombaga gukomeza urugendo rwe akerekeza muri Nyungwe Lodge anyuze mu kirere kirimo ishyamba. Uwa 9XR-SI we yagombaga kunyura i Butare akanywesha hanyuma agakomeza muri Nyungwe Lodge.

9XR-SI yari itwaye abagenzi babiri. 9XR-SE ni yo yahagurutse mbere yerekeza muri Nyungwe Lodge. Amashusho yafashwe n’abantu bari kuri icyo kibuga agaragaza 9XR-SI ihindura amerekezo ikagana aho indi yari yahagurukiye.
Icyo gihe raporo igaragaza ko yazengurutse hanyuma ikongera ikagwa. Nyuma yongeye kuzamuka buhoro buhoro ku muvuduko wa metero 90 mu munota.

Indege yakoze impanuka, mu guhaguruka kwayo ngo yageze mu kirere isa n’ikata ibumoso niko guhita igwa hasi. Umwe mu bantu bari aho, yumvise ikintu cyituye hasi niko kuhagera yihuse ari kumwe n’undi muturage. Babonye umuntu uryamye hasi ari kuva amaraso, baramuterura hamwe n’umupilote banakuramo undi wari uyirimo. Batatu bari bakomeretse abo baturage bahise babatwara ku kigo nderabuzima cyari hasi aho.

Raporo isobanura ko iyi mpanuka bishoboka ko yatewe n’amakosa y’umupilote, yatumye indege itakaza ubushobozi bwo kuzamuka ngo ijye mu kirere no kuba aho yari iparitse hari ubutumburuke buri hejuru.

Bombadier DHC-8 ya RwandAir yakoze hasi mbere y’uko igera mu nzira yemewe indege zigendamo

Ku wa 24 Mata 2012, indege ya RwandAir ya Bombadier DHC 8-106 yakoreye urugendo i GiIsenyi, ariko mu kugerayo nyuma yo guhagarara, abagenzuzi bo ku kibuga baje kubona amapine yayo mu byatsi.

Mu gusuzuma baje gusanga ko mbere yo kugwa ku butaka, yaranyuze mu byatsi biri mu ntera ya metero 10 mbere y’uko igera mu muhanda wayo. Icyo gihe abapilote babajijwe impamvu basobanura ko ubwo indege yagabanyirizwaga umuvuduko, yahise ikora hasi mbere y’uko igera mu nzira yayo.

Nta muntu n’umwe wigeze uhura n’ikibazo mu bari mu ndege, ndetse yagarutse i Kigali igeze i Kanombe bayihindurira amapine mbere yo gutwarwa n’abandi bapilote mu rugendo rwajyaga i Entebbe muri Uganda.

Nyuma y'impanuka, indege yarashwanyaguritse gusa ku bw'amahirwe, nta muntu n'umwe wigeze ayigwamo

Mu 2014, Kajugujugu yaguye i Nyabihu

Mu gitondo cyo ku wa 28 Ukwakira 2014, Kajugujugu ya Akagera Aviation yo mu bwoko bwa Robinson helicopter R44 II yaguye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihugu mu Kagari ka Kintarure.

Umupilote hamwe n’abandi bagenzi batatu ntabwo bigeze bakomereka. Gusa indege yo yarangiritse ariko bidakomeye. Aho yaguye mu murima yangije ibigori n’ibirayi byari bihahinze.

Iyo ndege yari ifite ibyangombwa biyemerera kuguruka. Raporo yagaragaje ko ubutumburuke buri hejuru aribwo bwatumye igira ikibazo cyanavuyemo ko yaguye hasi ku butaka.

Iyi ndege yari ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo 1133.981 gusa ubwo yahagurukaga yari ifite ibiro 1121.734. Igeze mu kibaya cyo mu gace yaguyemo, yatangiye gusa n’iyerekeza ikizuru cyayo hasi.

Abagenzi yari atwaye ngo mu rugendo bari bishimye nta kibazo na kimwe bafite ku buryo umupilote yari anejejwe no kubana nabo. Gusa ngo bagihaguruka, umugenzi wari wicaye mu ruhande rw’ibumoso yatewe impungenge n’ubutumburuke, atangira kugira ubwoba.

Umupilote yagerageje kumanura indege ahagana hasi kugira ngo umugenzi adakomeza kugira ubwoba. Yaje kwisanga ari kugendera mu kibaya kirekire kiri hagati y’imisozi abibonye atyo ahitamo kuzamuka mu kirere ku ntera ya metero 2133.

Iyi mpanuka ijya kuba, umwe mu bagenzi yabanje kugira ubwoba bituma umupilote ahitamo kugendera ahagana hasi kugira ngo ubwoba bushire

Muri uko kuzamuka buhoro buhoro, yaje guhura n’umuyaga mwinshi ku buryo yabonye nta yandi mahitamo ahitamo kumanura indege hasi, niko kugwa mu murima.

Muri raporo kuri iyi mpanuka, umupilote asobanura ko ubwo yatangiraga guhura n’ikibazo, yahumurije abo bari kumwe akababwira ko ibintu byose bimeze neza. Impanuka imaze kuba, ngo ntiyigeze ahamagara mu buryo bwo guhuruza, ahubwo yafashije abagenzi kuvamo.

Mu bantu bane bari bayirimo, nta n’umwe wigeze ukomereka. Uwari uyitwaye yari umusore w’imyaka 27.

Iyi ndege yangiritse mu buryo bworoheje, nta muntu n'umwe wigeze ugwa mu mpanuka

Indege ya RwandAir yagonze ipoto i Addis Abeba

Ku wa 30 Mutarama 2018, Boeing 737-800 ya RwandAir yari ivuye i Kigali ijya Addis Ababa yaguye ku kibuga cy’indege cya Bole saa 14:27.

Nyuma yo kugwa ku kibuga, umwe mu bantu bagikoraho yayoboye indege aho igomba kujya guparika yifashishije imodoka ikora ako kazi. Indege yagiye guparika ahaparika izindi z’imizigo kuko ahamenyerewe hari huzuye.

Ubwo yageraga aho igomba guhagarara, uwari uyiyoboye ayereka inzira yasabye ko ihagarara. Moteri yayo yazimye saa 14:45.

Uwayerekaga inzira yagerageje gushyiraho ikigingi ku mapine yayo, hanyuma umupilote arekura feri nyuma yo kumenyeshwa ko ibigingi byashyizweho neza. Ya modoka yari iyiyoboye yahise iva aho iragenda.

Hashize umwanya muto, yagiye imbere buhoro buhoro igonga ipoto ry’itara ryo ku kibuga cy’indege yangirika kuri moteri ibumoso.

Usibye izi mpanuka, hari indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Kajugujugu yakoreye impanuka mu nzira zerekeza i Kabuga mu gishanga cy’ahitwa ku Muyumbu. Iyi ndege yaguye ahitwa Kandahari urenze gato Umujyi wa Kabuga.

Nta muntu n’umwe wigeze uyigwamo usibye ko abari bayirimo bakomeretse byoroheje.

Indege ya RwandAir yagonze ipoto ubwo yari ku kibuga cy'indege muri Ethiopia
Yangiritse kuri moteli yayo ku ruhande rw'ibumoso
Iyi nsanganya bivugwa ko yatewe n'uburangare bw'abakora ku kibuga cy'indege muri Ethiopia
Kajugujugu ya gisirikare mu 2016 yaguye mu gishanga kiri ahitwa kandahari urenze gato Umujyi wa Kabuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .