Ni amarushanwa yasojwe ku wa 18 Gashyantare 2025, aho hahembwe abantu icyenda bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu gushyigikira urubyiruko rukora ishoramari no kuruzamura.
Abiyandikishije bose hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw’Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.
Hatanzwe kandi amahugurwa y’ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mwihariko w’imishinga yahize indi muri iri rushanwa yanahawe ibihembo binyuranye bitewe n’icyiciro umushinga watsinzemo.
Electronics and Repairs
Dufatanye Jean Claude, uhagarariye umushinga wa Electronics and Repairs ukorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri yegukanye miliyoni 20 Frw.
Yasobanuye ko umushinga we ukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nyuma yo kubona ko abantu benshi bafite icyo kibazo cyo kutagira ibyo bikoresho.
Ati “Twabonye ko abantu benshi bafite ikibazo cyo kutagira ibikoresho bitandukanye biborohereza mu kazi n’ibyabonekaga ugasanga birahenze cyane. Icyo uyu mushinga waje gukemura muri sosiyete ntuyemo ni uko twabashije gutanga akazi.”
Yavuze ko babashije gukora frigo itandukanye n’izindi kuko ikoresha umuriro n’imirasire y’izuba, bakora imashini itanga umuyaga ku mafuru yotsa imigati n’ibindi.
Uyu agaragaza ko zimwe mu mbogamizi yahuye na zo zishingiye ku kubura ibikoresho by’ibanze yifashisha mu bikorwa bye bya buri munsi bigatuma imirimo ye itihuta nk’uko bikwiye ariko ko gutsinda muri aya marushanwa bizatuma abyongera.

Elite Café
Muhorakeye Annet ufite ikigo cya Elite Café gikora ikawa ndetse kikanahugura urubyiruko uburyo bwo kuyikora hagamijwe kwihangira imirimo yegukanye miliyoni 25 Frw.
Elite Café kuri ubu ifite amashami abiri aho ikorera i Remera na Kicukiro. I Remera hari Coffee Shop mu gihe Kicukiro hari ikigo gitanga amahugurwa ku gukora no gutunganya ikawa ku rubyiruko.
Muhorakeye yavuze ko uwo mushinga yawutangije agamije gukundisha Abanyarwanda ikawa ndetse no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.
Ati “Umushinga wanjye waje gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko no gukundisha abantu ikawa ari nayo mpamvu nashinze ikigo cy’urubyiruko kugira ngo nduzamure, tuzamurane twese tuzi ikawa ndetse tuyikunda.”
Yakomeje ati “Imbogamizi dufite ni uko isoko tuyitangaho batarabasha kuyisobanukirwa bitewe n’uko usanga Abanyarwanda batarabasha gukunda ikawa ku rwego rwo hejuru. Ibyo bituma amasoko yacu agabanyuka cyangwa tutabasha kugera kure ikawa yacu ngo igere kure nk’uko tubyifuza.”
Yerekanye ko gutsindira igihembo muri YouthConnekt bizamufasha kwagura ibikorwa bye binyuze mu kugura ibikoresho bizamufasha gukora ikawa ihagije igera ku Banyarwanda ndetse no mu mahanga, kongera umubare w’abahugurwa ndetse no kongera abakozi.

Volcanoes Overview Safaris
Ni ikigo gikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze aho cyashinzwe na Nshimiyimana Michel agamije gukundisha abantu ubukerarugendo.
Nshimiyimana yemeza ko ari ikigo gitwara ba mukerarugendo, kikanabacumbikira by’igihe gito aho kigiye kumara imyaka itanu gitanga izo serivisi.
Ati “Urugendo rw’imyaka itanu tumaze dukora, ibikorwa byacu byatanze inyungu yavuyemo imari shingiro ya miliyoni 85 Frw. Ziri mu bikorwa birimo ibiro dukoreramo, aho dukorera ndetse no mu bindi bikoresho dukoresha mu kazi kacu.”
Yashimangiye ko kuri ubu iki kigo cyatanze akazi ku bakozi 11 bahoraho ndetse n’abakozi 50 badahoraho.
Nshimiyimana yagaragaje ko iki kigo cye gifite intego yo kuba ikigo gikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo ka harimo n’izishingiye ku kubona igishoro, yemeza ko gutsindira ibihembo muri YouthConnekt bizamutera ingabo mu bitugu.
Ati “Twitabiriye ibihembo bya YouthConnekt kugira ngo bitubere amahirwe yo kuba twaba bamwe mu batsinda noneho tukabyaza umusaruro ibihembo twatwaye mu buryo bwo kongera ibikoresho, kunoza serivisi dutanga ndetse no kwagura amasoko.”
Volcano Overview Safaris yegukanye miliyoni 15 Frw.

Innovate For Better Independence LTD
Nsanzimana Janvier wo mu Karere ka Rusizi yenga imitobe ivuye mu mbuto zitandukanye ndetse akanayipfunyika mu buryo bwa kizungu bwubahiriza ubuziranenge.
Yagaragaje ko kwitabira amarushanwa ya YouthConnekt Award bishingiye ku ndoto yakuranye zo kuyitabira kuva agitangira kwihangira umurimo.
Kuri ubu yahaye akazi abakozi 24 barimo 12 bahoraho n’abandi bakora nka nyakabyizi. Ageze ku rwego rwo gutunganya nibura amacupa 6000 y’umutobe uvuye mu mbuto buri kwezi kandi uwo mushinga ufite agaciro ka miliyoni 6 Frw.
Zimwe mu mbogamizi Nsanzimana ahura na zo ni ukubona ibyo gupfunyikamo ndetse n’igishoro kikiri hasi.
Ati “Biriya bihembo icyo bizafashwa icya mbere nzagura ibikoresho ntafite, nongere abakozi ngabanye ubushomeri kuko igishoro kizaba cyiyongereye.”
Nsanzimana Janvier yatsindiye miliyoni 25 Frw muri ibi bihembo.

Secretariat Public
Ufitimana Aime Pacific ni we wegukanye igihembo cya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhiga abandi mu cyiciro cy’abafite ubumuga.
Uyu mukobwa afite umushinga wo gutanga serivisi zo muri Papeterie, gutanga serivisi z’ikoranabuhanga aho atuye n’ibindi bitandukanye aho atuye mu Karere ka Rutsiro.
Yavuze ko zimwe muri serivisi atanga ku baturage harimo serevisi z’irembo, kwishyura imisoro ndetse no gufasha abaturage kwishyura ‘mituweli’.
Ati “Icyo umushinga wanjye ugamije muri sosiyete ni ugutanga serivisi nziza ku baturage muri ibyo nkora. Impamvu nitabiriye aya marushanwa ni uko nahawe amakuru n’umurenge wacu, ndavuga ngo reka ngende mbikore ndushanwe n’abandi. Mpitamo kujya mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga. Ku rwego rw’umurenge naratsinze, ku Karere naho ngira amahirwe ndatsinda.”
Ufitimana yemeza ko umushinga we kuri ubu ufite agaciro ka miliyoni 3 Frw, akaba agihura n’imbogamizi zishingiye ku gishoro gike ariko ko gutsindira igihembo muri aya marushanwa bizamutera ingabo mu bitugu.

SAWA ya Uwiduhaye
Uwiduhaye Ligobert washinze inzu y’ubugeni yitwa ‘SAWA’, yahawe igihembo cya miliyoni 10 Rwf mu cyiciro gishya cyashyiriweho guteza imbere ubuhanzi muri aya marushanwa ya YouthConnekt.
Yasobanuye ko iyi nzu yashinze yitwa ‘Sawa Studio of African Wildlife’ ikora ubugeni bushingiye ku nyamaswa, iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.
Iyi nzu ifite abanyabugeni 17 bishyize hamwe kugira ngo batange ubutumwa buvuga ku nyamaswa ndetse no kugarura urukundo rwatuma abantu bongera kwiyumvamo inyamaswa no kuzibungabunga.
Uwiduhaye Ligobert, yavuze ko intego iki kigo gifite ari ukuba ikigo cya mbere muri Afurika kigurisha cyangwa kimurika ibihangano by’abanyabugeni nyafurika bakora ku nyamaswa.
Yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi SAWA ihura nazo harimo kuba batabasha gusakaza ibihangano bakora bifite ubutumwa bwo kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa.
Ikibazo cy’ubushobozi nacyo kiracyari ingorabahizi muri SAWA kuko bituma batongera abanyabugeni bakorana bityo akazi kakababana kenshi ari nayo mpamvu bifuza kongererwa ubushobozi.

Gen-Z Comedy Show
Umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci washinze Gen-Z Comedy Show na we ari mu bafite imishinga yahembwe muri YouthConnect Awards. Uyu mushinga we wahawe miliyoni 10 Rwf.
Merci avuga ko uyu mushinga w’iseka rusange yawushinze mu rwego rwo kuzamura impano z’abanyarwenya hamwe no gushyira itafari rye mu kubaka uruganda rw’urwenya mu Rwanda, aho bakora kabiri mu kwezi.
Gen-Z ifite abakozi batandatu bahoraho n’abanyakabyizi benshi barimo abanyarwenya barenga 100, mu gihe iyo habaye Iseka Rusange abanyarwenya 13 ari bo bajya ku rubyiniro.
Ndaruhutse Merci avuga ko uyu mushinga we uhagaze hagati ya miliyoni 25 na 30 Rwf.
Yemeza ariko ko ugihura n’imbogamizi nyinshi zirimo ubushobozi bwo gukora iki gitaramo kabiri mu kwezi, kwishyura aho bibera n’abakozi, akemeza ko gutsindira ibihembo bya YouthConnekt ari itafari rikomeye.

Umuraza Arts
Umunyabugeni Joshua Biseruka yatsindiye miliyoni 10 Frw muri YouthConnect abikesha umushinga we yakoze yise Umuraza Arts.
Asobanura ko Umuraza Arts ari umushinga wibanda ku gushushanya inkuru z’urugendo. Yahisemo ibi nyuma y’aho yabonaga ko ku isoko ry’ubugeni benshi bibandaga mu gice kimwe cyo gushushanya bakoresheje amarangi cyangwa amashusho yo mu biti n’amabumba.
Bigeruka Joshua avuga ko ibi ari byo byatumye yinjira mu bugeni bwo gushushanya ibintu babonye ahantu batembereye bashingiye no ku makuru yaho.
Avuga ko uyu mushinga we ufite agaciro kari hagati ya miliyoni 4-5 Rwf.
Yavuze ko imbongamizi afite mu mushinga we harimo nko kuba ibikoresho bakenera bitaboneka ku isoko ry’u Rwanda aho babituma mu mahanga bikabahenda cyane.
Intego ye ni uko azagura ibikoresho bigezweho bizajya bimufasha gushyira ku isoko ibikorwa bifite umwimerere uri ku isoko mpuzamahanga.

Shakilah Ltd
Uwineza Peace Shakira ukomoka mu Karere ka Kamonyi yegukanye igihembo cya YouthConnekt cya miliyoni 5 Frw, nyuma yo gushinga uruganda rutunganya urusenda rwa Shakilah Ltd.
Uwineza Peace washinze uruganda rwa Shakilah Ltd ku ikubitiro yakoze urusenda yise ‘Ineza Chill’.
Asobanura ko umushinga we yawutekereje nk’inzira yo kwiteza imbere nk’umugore no gutanga ibisubizo ku bibazo urubyiruko ruhura na byo birimo no kubura akazi, akagatanga.
Kugeza ubu umushinga we utunganya urusenda, watanze akazi ku bantu 12, harimo umunani bahoraho na bane ba nyakabyizi.
Yavuze ko hakiri imbogamizi ikomeye mu kugeza ibicuruzwa ku bantu benshi kuko ibicuruzwa bye bikorerwa mu mujyi wa Kigali, kandi akaba yifuza kubigeza mu ntara zose z’u Rwanda no hanze yarwo.
Ni mu gihe yari ahanganye no kuba imashini zikoreshwa mu mushinga we zidahagije, bityo hagakorwa urusenda rw’abantu bake.
Ibi yabigarutseho avuga ko izo mbogamizi zigiye kuvaho, kuko inkunga yahawe igiye kugurwa imashini zishoboye zizifashishwa mu bikorwa bye, ndetse akongera n’umubare w’abakozi.
Ati “Ibihembo bya YouthConnekt ikintu cya mbere bizamfasha ni ukugura imashini zishoboye nkabasha kwagura ibikorwa byanjye muri rusange”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!