Mashav yashinzwe biturutse ku bitekerezo by’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe, Golda Meir n’uwari Minisitiri w’Intebe, David Ben Gurion. Intego zari ugufasha ibindi buhugu kuba byakwigobotora ibibazo bibyugarije bibangamira iterambere.
Uyu muryango ni wo ufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kuba bajya kwiga muri Israel, bagahugurwa mu bijyanye n’ubuhinzi kuko iki gihugu kiri mu byabashije kwihaza mu biribwa kandi igice kinini cyacyo ari ubutayu.
Nibura Mashav imaze guha amahugurwa abanyeshuri barenga ibihumbi 300 bo mu bihugu 140. Bahugurwa mu bijyanye n’ubuzima, ubushakashatsi mu ngeri zitandukanye, ubuhinzi, ubuzima, guhanga udushya n’ibindi.
Mu Rwanda, hari ibikorwa byinshi Mashav imaze gukora bigamije iterambere. Urugero ni gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi. Ni yo yagize uruhare mu gushyira mu Rwanda ahakorerwa ubuhinzi bw’icyitegererezo.
Abanyeshuri b’abanyarwanda bajya kwiga muri Israel biturutse ku mikoranire igihugu gifitanye na Mashav. Iyo bagezeyo, umwanya munini bawumara mu mirima biga ibijyanye n’ubuhinzi, aho kuba mu mashuri babyiga mu magambo.
Umunsi umwe mu cyumweru ni wo wonyine bajya mu ishuri, indi itanu baba bari mu mirima aho bamara nibura amasaha umunani. Buri munyeshuri aba afite umuhanga mu by’ubuhinzi umukurikirana.
Muri icyo gihe, ntabwo baba biga gusa ahubwo bahabwa n’insimburamubyizi ku buryo bamwe ayo mafaranga bayifashisha bagatangiza imishinga yabo bwite batashye.
Abanyeshuri bajya guhugurwa muri Israel, bashyirirwaho amahirwe yo kuba bakora imishinga, ihize indi igahabwa inkunga ingana n’ibihumbi 10$.
Umuyobozi wungirije wa Mashav, Eynat Shlein, ati "Baza mu Ukuboza bagataha mu mpera za Ukwakira. Bamara amezi 11. Rero babona ibijyanye n’ubuhinzi byose, kandi bahemberwa ibyo bakora. Bataha bafite amafaranga make bizigamye ku buryo batangira ubushabitsi bwabo."

Shlein asobanura ko hari abanyeshuri babyaje umusaruro ayo mafaranga bahawe, biganjemo cyane abari bafite ibitekerezo mu bijyanye no gukora inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Ati "Mu Rwanda barahari, bakoze ibintu byiza. Ku giti cyanjye, hari abo twahuye barangije amasomo mu 2017, bahuje amafaranga yabo batangira ihuriro ry’abagoronome, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze kugira abagoronome 83, ku buryo bafashije abantu mu kuzamura umusaruro."
Yakomeje agira ati "Aba banyeshuri baraza hano, bagafashwa muri byose. Barishyurwa, bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’undi muturage wa Israel ukora mu bijyanye n’ubuhinzi, niba hari ikibazo bahuye nacyo, hari uburyo babigaragaza kandi tukabikemura."
Yatanze urugero rw’umunyeshuri wo muri Uganda wagiye kwihugura muri Israel, amaze iminsi mike atangira kugira ikibazo mu gatuza, kuko yumvaga ababara.
Byabaye ngombwa ko avurwa, umwijima we basanga urarwaye urasimbuzwa ahabwa undi muzima.
Ati "Ni umusore wari ufite imyaka 21, umwijima we wagize ikibazo, ajyanwa mu bitaro, ahabwa serivisi zimeze nk’izo nanjye ubwanjye nahabwa. Yatashye afite umwijima mushya, icyo navuga ni uko na Visi Perezida wa Uganda yatunguwe n’uburyo umuntu yaza hano agataha afite umwijima mushya."
Bibarwa ko nibura Abanyarwanda barenga 200 bamaze guhugurwa binyuze mu mikoranire igihugu gifitanye na Mashav.
Ati "Ikintu cya mbere dushyiramo imbaraga ni ukubaka ubushobozi."
Mu bihe bya Covid-19, Mashav yagize uruhare kandi mu gutegura amahugurwa ahabwa abakora mu nzego z’ubuzima, aho u Rwanda rwohereje batandatu, bagahana ubumenyi n’abandi bo mu bihugu bitandukanye.
Shlein ati "Ambasaderi [wa Israel mu Rwanda] yambwiye ko ubwo abo badogiteri batandatu batahaga, Perezida [Kagame] we ubwe yabasabye ko bahura, kugira ngo yumve ibyo bigiye muri Israel. Ni ibintu byerekana ko ari ingenzi cyane."
Mashav ishamikiye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, amafaranga ikoresha aturuka mu ngengo y’imari y’iyi minisiteri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!