Ibyo wamenya ku matora y’abasenateri ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Muri Nzeri uyu mwaka, hazatorwa abasenateri bashya basimbura abarangije manda yabo y’imyaka umunani batorewe mu 2011.

Amatora y’abasenateri azaba muri Nzeri uyu mwaka, mu gihe gutanga kandidatire bizakorwa hagati ya tariki 22 Nyakanga na 09 Kanama uyu mwaka.

Umutwe wa Sena uba ugizwe n’abasenateri 26. Abatorwa ni 14 naho 12 bagashyirwaho. Mu batorwa, 12 batorerwa mu mafasi agendanye n’ibyiciro by’imitegekere y’igihugu, ni ukuvuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Mu ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba hatorwa abasenateri batatu muri buri ntara, naho mu Majyaruguru hagatorwamo abasenateri babiri mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umusenateri umwe.

Hatorwa kandi abasenateri babiri mu mashuri makuru na za Kaminuza, umwe akava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta undi akava mu mashuri makuru na Kaminuza zigenga.

Abasenateri bane bagenwa n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, naho abandi umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Bane mu basenateri bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na babiri mu bagenwa n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki nibo batangirana umwaka wa mbere wa manda y’abasenateri, naho abandi bakajyaho nyuma y’umwaka kugira ngo manda nirangira bazasigaremo bamenyereza abasenateri bashya baba batowe.

Kandidatire z’abifuza gutorwa hakurikije inzego z’imiyoborere na babiri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza zishyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ikagenzura ibyangombwa bafite n’ibyo badafite, hanyuma kandidatire zabo zigashyikirizwa Urukiko Rukuru ari narwo rwemeza abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya y’abasenateri.

Abemejwe mu mafasi akurikije imiyoborere biyamamaza ku rwego rw’uturere tugize Intara biyamamajemo cyangwa mu Mujyi wa Kigali.

Abo mu mashuri makuru na za Kaminuza biyamamaza mu mijyi iri mo amashuri makuru ari yo Nyanza, Kigali, Musanze, Gicumbi, Muhanga, Huye, Rwamagana, Nyagatare , Ngoma, Rubavu,Karongi na Rusizi.

Amatora y’abasenateri akorwa mu buryo buziguye, bivuze ko hifashishwa abahagarariye abandi mu bice bitandukanye. Abasenateri 12 batorwa bazatorwa n’Inama Nnjyanama z’imirenge n’iz’Uturere.

Abashobora kuba abakandida mu mashuri makuru ni abakora ku buryo buhoraho muri aya mashuri makuru na Kaminuza kandi bakaba byibura bageze ku rwego rw’umwarimu wungirije (Associate Professor).

Hejuru yo kuba inyangamugayo, indakemwa mu mico no mu myifatire uwiyamamariza kuba umusenateri agomba kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye nayo, cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwa leta cyangwa mu rwego rw’abikorera no kuba afite nibura imyaka 40 y’amavuko.

Ingengabihe y’amatora yuzuye

-  Guhera 22 Nyakanga kugeza 09 Kanama 2019: Gutanga kandidatire

-  Guhera tariki 27 Kanama kugeza tariki 15 Nzeri: Kwiyamamaza

-  Tariki 16 Nzeri: Amatora y’abasenateri bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali

-  Tariki 17 Nzeri: Gutora umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uhagararira amashuri makuru ya Leta

-  Tariki 18 Nzeri: Gutora umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uzahagararira amashuri makuru yigenga.

-  Tariki 30 Nzeri: Igihe ntarengwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora.

Muri Nzeri uyu mwaka, hazatorwa abasenateri bashya basimbura abarangije manda yabo y’imyaka umunani batorewe mu 2011

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza