Kwizera ubu yatangiye no kuzigurisha mu bandi bantu basudira, akaba yifuza kuzashinga uruganda rukora izi mashini mu Rwanda, bikagabanya ikiguzi gikoreshwa ku zitumizwa mu mahanga.
Kuva mu 2018 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye yatangiye gutekereza uko yakora imashini isudira yajya ikoresha amazi bikagabanya ikiguzi cy’umuriro ukunze kugenda ari mwinshi cyane ku basudira bakoresha imashini zisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kwizera yavuze ko yabanje gushaka asudira abajije imashini isudira asanga icyo gihe iragura ibihumbi 250 Frw kandi akaba ari bwo yari akirangiza amashuri yisumbuye ubushobozi buri hafi ya ntabwo.
Ati “Byatumye ntangira gutekereza uko nakwikorera iyanjye kuko narebye iz’abandi uko ziba zikoze mbona nabigerageza, ntangira gutyo ariko nshaka gushyiramo umwihariko w’uko iyanjye yajya ikoresha amazi mu mwanya wo gukoresha amashanyarazi. Mu 2018 na 2019 nari ndi kubikoraho. Mu 2020 nibwo nabonye ko byankundira.’’
Mu 2022 ni bwo Kwizera yarangije imashini ya mbere isudira ikoresheje amazi ndetse aranayigerageza abona birakunda, ikora akazi nk’izisanzwe zifashisha amashanyarazi.
Icyakora Kwizera aracyahura n’imbogamizi zirimo kutabona imashini zikata ibyuma yifashisha mu gukora izo zisudira, kubona ibikoresho akoresha mu buryo bworoshye n’ubushobozi bwatuma agura ibikoresho byinshi.
Ati “Indi mbogamizi mfite ni ubumenyi budahagije, nk’ubu iyo ndi gukora ubushakashatsi ngo nkore ibintu byujuje ubuziranenge hari aho ngera nkabona ko ubumenyi bwanjye ari buke. Mbonye nk’umuntu umfasha cyangwa ikigo runaka twakorana nkiyungura ubumenyi cyangwa tugafatanya rwose twakora imashini nziza kandi nyinshi zisudira zikoresheje amazi.’’
Kwizera avuga ko kuva ayatangira gukora izi mashini amaze kugurisha izigera kuri 84 aho yazigurishije abantu batandukanye basudira kandi akemeza ko bose bamubwiye ko nta kibazo zifite.
Imashini imwe ayigurisha ibihumbi 50 Frw bitandukanye n’izisanzwe ziri ku isoko aho imwe igura hejuru y’ibihumbi 250 Frw.
Nkaka Jacques usanzwe asudira ibikoresho bitandukanye, ukoresha iyi mashini isudira ikoresha amazi, yabwiye IGIHE ko iyo mashini ikoresha umuriro muke cyane ugereranyije n’izindi.
Ati “Mbere ngikoresha imashini zisanzwe naguraga umuriro wa 2000 Frw ugashira mu minsi ibiri, ubu rero mu gukoresha iyi mashini isudira ikoresha amazi ngura umuriro wa 500 Frw ukamara ibyumweru bibiri kandi rwose irakora neza nta kibazo ndayigiraho. Nyimaranye umwaka wose.’’
Kwizera avuga ko kuri ubu yitabiriye amarushanwa ya Hanga Hub aho bari kumufasha mu kuvugurura imashini yakoze zisudira hakoreshejwe amazi.
Ari gufashwa mu gushyiramo uburyo uyikoresha yakongera cyangwa yagabanya umuriro, ndetse no kuziha ishusho nziza ku buryo zigaragara neza ugereranyije n’izo yajyaga akora.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!