Iri tegeko riteganya ko igipimo cy’umusoro ku bicuruzwa by’ibintu bitumizwa mu mahanga bipfunyitse muri pulasitiki ari 0,2%.
Ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa 28 Mata 2025, nyuma yo kurisuzuma ingingo ku yindi.
Ishyirwaho ry’amahoro ku bidukikije rigamije kandi gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi, mu gushimangira gahunda ya NST2.
Riteganya ko amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoreshwa bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, uretse iyo ibyo bikoresho ari ibitumizwa hanze y’Igihugu bikoreshwa inshuro imwe bisonewe hakurikijwe itegeko rigenga imicungire ya za gasutamo z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba cyangwa ari imiti.
Ibikoresho byashyiriweho ayo mahoro birimo amazi, ubwoko bwose bw’imitobe, ibinyobwa bitera imbaraga n’ibinyobwa bidasembuye, ubunyobwa, ubuki n’ibibikomokaho, amavuta yo kwisiga y’ubwoko bwose n’isabune ya shampoo, matora, imyenda, inkweto, isabune z’ubwoko bwose n’impapuro z’isuku.
Ayo mahoro kandi atangirwa kuri gasutamo hakurikijwe itegeko rigenga imicungire ya za gasutamo z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ikishyurwa kuri konti ishamikiye kuri konti imwe rukumbi y’Isanduku ya Leta.
Biteganyijwe ko iri tegeko rizatangira gukurikizwa nyuma y’amezi atandatu uhereye ku munsi rizatangarizwa mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!