00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije ku bicuruzwa bipfunyitse muri pulasitiki

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 April 2025 saa 10:44
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’u Rwanda bipfunyitse mu bikoresho bya Pulasitiki.

Iri tegeko riteganya ko igipimo cy’umusoro ku bicuruzwa by’ibintu bitumizwa mu mahanga bipfunyitse muri pulasitiki ari 0,2%.

Ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa 28 Mata 2025, nyuma yo kurisuzuma ingingo ku yindi.

Ishyirwaho ry’amahoro ku bidukikije rigamije kandi gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi, mu gushimangira gahunda ya NST2.

Riteganya ko amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoreshwa bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, uretse iyo ibyo bikoresho ari ibitumizwa hanze y’Igihugu bikoreshwa inshuro imwe bisonewe hakurikijwe itegeko rigenga imicungire ya za gasutamo z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba cyangwa ari imiti.

Ibikoresho byashyiriweho ayo mahoro birimo amazi, ubwoko bwose bw’imitobe, ibinyobwa bitera imbaraga n’ibinyobwa bidasembuye, ubunyobwa, ubuki n’ibibikomokaho, amavuta yo kwisiga y’ubwoko bwose n’isabune ya shampoo, matora, imyenda, inkweto, isabune z’ubwoko bwose n’impapuro z’isuku.

Ayo mahoro kandi atangirwa kuri gasutamo hakurikijwe itegeko rigenga imicungire ya za gasutamo z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ikishyurwa kuri konti ishamikiye kuri konti imwe rukumbi y’Isanduku ya Leta.

Biteganyijwe ko iri tegeko rizatangira gukurikizwa nyuma y’amezi atandatu uhereye ku munsi rizatangarizwa mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Abadepite batandukanye bakurikiye ibikubiye muri uwo mushinga
Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishyiraho amahoro y'ibidukikije ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu bipfunyitswe muri Pulasitike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .