Ni imurikabikorwa rizahuriza hamwe abahanga mu by’ubwubatsi, abubaka inyubako nini, n’amabanki nka I&M Bank (Rwanda) Plc, bakazatanga ubufasha mu buryo bunyuranye. Riteganyijwe kuri uyu wa 12-13 Ukuboza 2024.
Mu bizasuzumwa harimo uburyo bwo kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi biramba, abakozi bafite ubumenyi n’ibindi bikenewe mu bwubatsi.
Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof Ltd, Fatima Solemanm], yavuze ko iki gikorwa kigamije gutanga amakuru n’ibindi bikenewe mu kunoza ubwubatsi.
Ati “Waba uri umwubatsi ubizobereye cyangwa ari umushinga wa mbere ukoze, imurikabikorwa rya Under One Roof Expo igamije kubafasha gusobanukirwa no kubona ubumenyi n’ibisabwa ngo ukore ubwubatsi wemye.”
Usibye kumurika ibikorwa, ku wa 12 Ukuboza 2024 hateganyijwe ibiganiro bigaruka ku gukoresha ibikoresho byiza mu mirimo isoza inyubako, ibyiza n’imbogamizi ziri mu gukoresha ibikorerwa mu gihugu, n’uburyo buboneye bwo gushora imari mu bwubatsi.
Nyuma abitabiriye bazasangizwa ubumenyi, biga uburyo bugezweho bwo gukora imbata z’inyubako no kugena imari izakoreshwa ku buryo umushinga ushyirwa mu bikorwa nta gushidikanya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, kizanasobanura mu buryo burambuye gahunda y’iterambere ry’imijyi n’uburyo hagomba kubahirizwa igishushanyo mbonera.
I&M Bank (Rwanda) Plc yo izafasha abitabiriye iyi gahunda gusobanukirwa uburyo bugezweho bw’ishoramari mu bwubatsi ku bagiye kubaka inzu za bo bwite n’abubaka muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!