Ibyo wamenya ku biciro bishya by’ingendo zijya mu Ntara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2020 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Gatatu ubwo ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zasubukurwaga, hatangiye gukurikizwa ibiciro bishya bijyanye n’uburyo ingendo zigomba gukorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, imodoka zigatwara abagenzi bake ugereranyije n’abo zagenewe.

Ni ingendo zatangiye gukorwa uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu twashyizwe ku ruhande kubera ubwandu bwa Coronavirus bwahagaragaye n’impungenge z’uko bushobora gukwirakwira, aho muri Rusizi ho hamaze kuboneka abarwayi 11.

Ibi biciro biri hejuru ugereranyije n’ibisanzwe, kuko imodoka zigomba gutwara kimwe cya kabiri cy’umubare w’abagenzi zari zisanzwe zitwara, kandi hagashyirwa ibimenyetso ku ntebe abagenzi bemerewe gukoresha n’izidakoreshwa, “mu rwego rwo kubungabunga intera hagati y’abagenzi bari muri bisi.”

Byatumye ibiciro bihidurwa, mu Mujyi wa Kigali igiciro cyongerwa kuva ku mafaranga 22 kuri kilometero imwe kigera ku mafaranga 31.8 kuri kilometero, naho mu Ntara, igiciro cyongerewe kiva ku mafaranga 21 kuri kilometero kigera kuri 30.8 Frw.

Ni ibintu RURA yavuze ko “bizashoboza ba nyiri amabisi gutanga serivisi kandi hubahirizwa amabwiriza ajyanye guhana intera hagati y’abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.”

Bijyanye n’ibiciro bishya, mu ngendo zishyura amafaranga menshi harimo Nyabugogo – Kagitumba (5.790 Frw), Kigali Nyagatare (4.900 Frw), Remera- Karangazi (4.440 Frw), Remera- Ryabega (4.570 Frw), Remera- Matimba (5.510 Frw), Kigali Mushubi (6.970 Frw).

Ingendo zagombaga kwishyura menshi cyane zari Kigali – Huye – Kamembe (8.380 Frw) na Kigali- Karongi – Kamembe (7.540 Frw), ariko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus ntabwo imodoka zemerewe kwinjira mu Karere ka Rusizi. Kigali - Rubavu yagombaga kuba 4.800 Frw, ariko ingendo ntabwo zinjira muri ako Karere.

Urugendo Kigali – Muhanga ni 1.490 Frw, Kigali - Musanze ni 2.800 Frw, Kigali –Huye ni 4.020 Frw, Kigali – Rwamagana ni 1.830 Frw, Kigali – Gatuna ni 2.380 Frw naho Remera – Kagitumba ni 5.790 Frw.

RURA ivuga ko “Abakozi b’amasosiyete atwara abagenzi, abashoferi, abatanga amatike n’abandi bagomba kwambara udupfukamunwa kandi bakubahiriza amabwiriza yose amabwiriza yose ya Guverinoma yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.”

Abatanga serivisi zo gutwara abagenzi basabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza no kwishyura kugira ngo hirindwe ihanahana ry’amafaranga mu ntoki rishobora gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid – 19.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .