00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri babiri batorewe kwinjira muri Sena bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 September 2024 saa 06:40
Yasuwe :

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Telesphore Ngarambe na Uwimbabazi Penine ari bo batsinze amatora y’Abasenateri by’Agateganyo bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza .

Prof. Ngarambe yatowe mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta ku majwi 808 bingana na 54,89% by’abari bagize Inteko itora bose mu gihe Penina Uwimbabazi yatowe ku kigero cya 97,02%.

Ubusanzwe inteko itora Umusenateri umwe utorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta igizwe n’abarimu n’abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta mu gihe utorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga igizwe n’abarimu n’abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.

Abo basenateri batowe basanga abandi 12 byatangajwe by’agateganyo ko batorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu.

Prof. Ngarambe Telesphore

Ngarambe Telesphore yavutse mu 1972 akaba afite afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu ihinduranyandiko n’ubusemuzi.

Amaze imyaka 24 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari ku ntera y’Umwarimu w’Ikirenga Wungirije (Associate Professor).

Yakoze imirimo itandukanye mu rwego rwa Kaminuza kuko yabaye Umuyobozi ushinze porogaramu zihanitse mu Ishuri ry’Ubugeni n’Indimi rya Kamunuza y’u Rwanda akaba yarabaye n’Umuyobozi waryo kuva mu 2019.

Muri 2015 yabaye umwe mu bakozi ba Komiziyo yafashije Inteko Ishinga amateko mu kuvugura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003.

Yakoze ubushakashatsi mu bice bitandukanye by’ubumenyi bwibanda muri rusange ku muco, indimi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’amategeko akaba yaranakoze ubwibanda ku myandikire n’imihindurire y’amategeko mu ndimi zitandukanye.

Prof. Ngarambe Telesphore yitezweho gufasha mu bijyanye no guteza imbere uburezi

Prof. Uwimbabazi Penine

Afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu gusesengura Politiki za Leta n’Iterambere yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo ya KwaZulu-Natal.

Yari amaze imyaka 15 mu bijyanye no kwigisha ndetse kuri ubu yari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’Abaprotestanti mu Rwanda ya PIASS akaba yaranayibereye Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi.

Kuri ubu ayoboye Ihuriro ry’Abashakashatsi muri Afurika y’Iburasirazuba, East African Community Academic and Reserch Networks (EACARNRI) rigamije kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi mu Karere.

Prof. Uwimbabazi Penine ni umwe mu bagore bake b’Abanyarwanda bageze kuri urwo rwego rwo kugira ‘Professorat’.

‘Professorat’ ni rwo rwego ruhanitse mu mashuri ndetse bisaba kwiyuha akuya, ukamara amajoro menshi utaryama, ukigomwa byinshi birimo umwanya, ibyo benshi babona nk’ibyiza, amafaranga, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo n’ibindi.

Umuntu agera kuri uru rwego yaramaze imyaka 12 mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’imyaka 10 kuva ku cyiciro cya mbere kugera ku gihanitse cya kaminuza, ukanamara imyaka nibura 10 yo kwigisha muri kaminuza, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo cyangwa ibyavuye mu bushakashatsi.

Aba basenateri batowe baturutse mu mashuri makuru na Kaminuza bitezweho umusanzu ukomeye mu guharanira ko uburezi bw’u Rwanda bukomeza kurushaho kugira ireme.

Prof. Uwimbabazi Penine ni we watorewe kwinjira muri Sena y'u Rwanda avuye mu mashuri makuru na Kaminuza byigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .