Ibyo birimo kuba ufite imyaka 40 y’amavuko, ufite ubumenyi, uburambe n’ubushobozi bihagije.
Nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora isuzumye dosiye yawe ibisaba, yemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo ube umukandida kuri uwo mwanya.
Ikindi gituma amatora y’abasenateri akomera ni umubare muto w’ababa bakenewe kuko muri 26 bagize Sena y’u Rwanda hotorwa 14 barimo babiri baturuka mu mashuri makuru na Kaminuza na 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu.
Ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo abatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Hari benshi bibaza abagiye kubahagararira muri Sena cyane ko badatorwa n’abaturage muri rusange ahubwo batorwa n’inteko itora iba igizwe n’abagize Inama njyanama z’imurenge n’uturere cyangwa Umujyi wa Kigali.
Nyirasafari Esperance
Yavutse mu 1972 akaba afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko.
Yakoze imirimo itandukanye aho cyane ko yari asanzwe visi Perezida wa Sena y’u Rwanda guhera mu 2019-2024.
Mbere yahoo yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu 2018-2019. Yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango 2016-2018 ndetse yanabaye Umudepite mu 2013-2016.
Nyirasafari kandi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera 2007-2011, aba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu mu 2004-2007 n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Intara 2001-2004.
Mbere yakoranye na Sosiyete sivili mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abana mu 1999-2001.
Uwera Pelagie
Uyu mubyeyi wavutse mu 1974, yatorewe mu Ntara y’Amajyepfo.
Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.
Yari asanzwe ari Umusenateri akanaba na visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza guhera mu 2019.
Ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Pan African.
Yabaye umukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora guhera muri 2012-2019 anaba umwarimu mu mashuri yisumbuye guhera mu 1998-2009.
Umuhire Adrie
Yavutse muri Nyakanga 1977, kuri ubu akaba yarinjiye muri Sena ahagarariye Intara y’Amajyepfo.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu masomo ajyanye n’iterambere.
Yari asanzwe muri Sena kandi yari Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza n’uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda guhera mu 2019.
Yabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubugeni n’ubumenyi rusange (CASS) mu 2016-2019.
Yanabaye kandi mu Nama y’Igihugu y’Abagore ashinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye 2011-2016.
Nyinawamwiza Laetitia
Yavutse mu 1972 akagira impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’Ubworozi ‘Animal Production’.
Yari asanzwe ari umusenateri ndetse akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’imari muri Sena guhera mu 2019-2024.
Yabaye umwarimu Mukuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi mu 2010.
Yabaye umuyobozi w’agashami gashinzwe ubworozi n’ubuhinzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2009-2011.
Yabaye Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imyigire n’ubushakashatsi muri Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo ryahindutse Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda UR CAVM kuva mu 2012-2013.
Yabaye kandi muri Komisiyo ishinzwe ubugenzuzi mu nama ya Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe Amashuri makuru guhera mu 2013-2015.
Yabaye mu nama y’Ubutegetsi y’Inama Nkuru y’Amashuri makuru kuva mu 2012-2019, aba Umuyobozi wungirikje w’Inama y’Ubutegetsi ya INES-Ruhengeri kuva 2012-2019, n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) guhera mu 2016-2019.
Yabaye Umuyobozi MUkuru wungirije w’Inama y’ubutegetsi ya Rwanda Mountain Tea (Rubaya-Nyabihu tea factory guhera mu 2018-2019 n’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Mountain Tea (Kitabi Tea Factory kuva 2018-2019.
Yahawe igihembo cy’umugore w’umunyafurika wahize abandi mu ishoramari no muri Guverinoma cyatanzwe na CEO Global mu 2017.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu 2013 kugera 2019.
Nsengiyumva Fulgence
Yavutse muri Mutarama 1958 akaba yarize ibirbana no guteza imbere ibyaro.
Yari asanzwe ari umusenateri guhera mu 2019.
Yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera mu 2016-2018, aba n’Umunyabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 2002-2005.
Yanabaye Perefe wa Gitarama mu 2000-2002.
Niyomugabo Cyprien
Ni umuhanga mu ndimi akaba ayaravutse mu 1965.
Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’imyigishirize y’indimi z’Afurika ‘African linguistics Education) yakuye muri Rouen and Lome Universities.
Niyomugabo yari asanzwe ari umusenateri akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza n’Uburenganzira bwa muntu.
Yabaye umwarimu w’indimi muri Kaminuza y’u Rwanda no muri IB Cardiff mu Bwongereza kugera mu 2019.
Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu 2013 kugera muri 2019.
Yabaye Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco guhera mu 2012 kugera mu 2019.
Yabaye kandi Umuhuzabikorwa w’Igiswahili mu Rwanda guhera mu 2014 kugera mu 2019.
Yabaye mu nama y’ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, mu 2017-2019, wa Komisiyo y’Igihugu ya UNESCO muri 2013-2019.
Niyomugabo yayoboye gahunda ya Kaminuza y’u Rwanda yari ishinzwe Indimi guhera mu 2017-2019, aba Umunyamabanga wa Kiswahili ACALAN (African Academy of Languages) muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, mu 2009-2019.
Yaje no kuyibera Umuyobozi mukuru ushinzwe Kinyarwanda-Kirundi-Giha –Gihangaza guhera muri Gicurasi 2015 kugera mu 2019.
Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Indimi muri KIE mu 2010-2013.
Yabaye Umwanditsi wungirije ushinzwe Porogaramu n’imyigishirize muri KIE guhera mu 2001-2005 ndetse aba Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza guhera mu 1992-2019.
Mureshyankwano Marie Rose
Yavutse 1968, yiga ibirebana n’iterambere mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Yabaye umusenateri guhera mu 2019, aba Umujyanama mu bunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu 2018-2019, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2016-2018 n’Umudepite kuba mu 2005-2016.
Yabaye Umuyobozi mu mashur yisumbuye 2001-2005, aba Umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Abagore ku rwego rw’Igihugu ndetse anaba umwarimu mu mashuri abanza 1992-1994 na 1997-2001.
Mukabaramba Alvera
Yavutse mu 1960.
Yize amasomo y’ubuvuzi ariko agira umwihariko mu buvuzi bw’abana aho yigiye mu Burusiya mu ishuri rya Linengrad Pediatric Institute.
Kuva muri 2019 yari Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Ubutegetsi.
Guhera mu 2011-219 yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ashinzwe Iterambere n’imibereho myiza, Yabaye Umusenateri imyaka umunani hagati ya 2003-2011.
Yabaye Umudepite mu Nteko y’Inzibacyuho ndetse anayobora Komisiyo yari ishinzwe imibereho myiza mu 1999-2003.
Mu 1993 kugeza mu 1999 yari umuhanga mu kuvura indwara z’abana akabikorera mu bitaro bya CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na Saint Angel Clinic.
Yanakoze mu bitaro bya Kibungo mu 1982-1985.
Havugimana Emmanuel
Yavutse mu 1956 akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu masomo ajyanjye n’Ibidukikije yakuye muri Gothenburg muri Suède.
Imirimo na we yayitangiye kera kuko mu 1997 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yaje kugirwa umwanditsi wayo mu 2010-2011 ndetse aba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubumenyi bw’Isi muri iyo Kaminuza mu 2012-2017.
Yabaye Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yari ishinzwe gukumira no kurwanya Jenoside CNLG, aba umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Huye muri 2016-2019 n’aho mu 2011 kugeza mu 2016 yari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye.
Bideri John Bonds
Bideri John Bonds wari usanzwe ari umusenateri, yavutse mu 1958.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere rirambye yakuye muri University of Sussez mu Bwongereza.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri Uganda Martyrs University n’iy’icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri byo yakuye muri Egerton Univesity muri Kenya.
Irimo no kuyobora Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, Perezida wa Komisiyo y’Ubucuruzi, Gasutamo n’ibijyanye n’abinjira n’abasohoka muri Pan-African Parliament (PAP) no kuba yarayoboye gahunda yo kongera kuvugurura ibyaro mu Rwanda (RWARRI).
Yabaye Umuyobozi wa WDA, ayobora umuryango Nyafurika wa Pan African Climate Justice Alliance (PACJA) n’indi inyuranye.
Cyitatire Sosthene
Cyitatire Sosthene yatorewe kuba Umusenateri mu Ntara y’Amajyepfo.
Nubwo ari mushya nk’umusenateri ariko yari asanzwe afite inshingano zitoroshye muri Sena y’u Rwanda ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko kuko kuva mu 1994 yari Umujyanama wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho, yabaye umujyanama wa Perezida wa Sena, kugeza ubwo yatorerwaga kwinjira muri Sena, yari amaze imyaka irenga 10 ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena.
Amandin Rugira
Amandin Rugira yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2009-2014 ndetse no mu Burundi kuva mu 2014 kugera muri 2017.
Mbere yo y’aho yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga guhera mu 2005 kugera mu 2009.
Yabaye umuyobozi muri za Minisiteri zitandukanye muri biro bya Minisitiri w”Intebe, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, muri Banki Nkuru y’u Rwanda, na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!