Ku wa 26 Gashyantare 2025 ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Collins of Highbury yabajijwe ibijyanye n’impfu z’abakirisitu 70 baherutse kwicwa n’umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n’inyundo.
Imirambo y’aba bantu uko ari 70 yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gusubiza, Minisitiri Collins of Highbury yahise avuga ko yahuye na Minisitiri Nduhungirehe i Genève bakabiganiraho, ariko u Rwanda rugahakana ibirego byose rushinjwa.
Ni imvugo yongereye ikibatsi mu mubano wajemo agatotsi hagati y’ibihugu byombi, ndetse u Rwanda rwabigaragaje nk’ubujiji no gushaka kuyobya Isi ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.
Ku wa 28 Gashyantare 2025, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yahise ahamagazwa ngo atange ibisobanuro kuri iyi ngingo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kuri uyu wa 2 Werurwe 2025, yatangaje ko akibona igisubizo cya Minisitiri Collins of Highbury yagize ngo byateguwe hakoreshejwe AI.
Ati “Twahise duhamagaza Ambasaderi w’u Bwongereza tumubwira ko ibyo bintu bidashobora kwihanganirwa, tumubwira ko mbere na mbere Minisitiri ushinzwe Afurika witwa Lord Collins of Highbury ko ibyo yavuze ntabwo ari ukuri kuko ntabwo twigeze tuganira ku bya ADF.”
Mu bindi ambasaderi w’u Bwongereza yeretswe, Nduhungirehe yavuze ko harimo ko “Gushinja u Rwanda gukorana na ADF ni ibintu rwose bidashobora kwihanganirwa kubera ko u Rwanda tunarwanya ahubwo iyo mitwe y’iterabwoba Cabo Delgado, icya gatatu kuko kubera ko ari u Bwongereza ibyo bavuze byagize ingaruka mbi ugasanga abantu babifashe nk’ukuri bakavuga bati ‘ubwo u Bwongereza bwabivuze, ni igihugu gikomeye gishobora kuba gifite amakuru.”
Yavuze ko hari abantu bari batangiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko u Rwanda rufitanye ubufatanye na ADF byose bitewe n’ibinyoma bya Collins.
Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko u Rwanda rwasabye u Bwongereza gusohora itangazo rivuguruza iki kinyoma no kugisabira imbabazi.
Ati “Ni yo mpamvu twasabye ko Guverinoma y’u Bwongereza itanga itangazo rivuga ko ibyo Minisitiri wabo yavuze atari ukuri kandi bagasaba n’imbabazi. Ntabwo bakoze iryo tangazo ahubwo Minisitiri wabo yanyandikiye ibaruwa yemera ko ibyo bintu tutabivuganye koko, akemera ko u Rwanda nta hantu ruhuriye na ADF. Icyo atakoze ni ukubisabira imbabazi.”
“Yemeye ko atavugishije ukuri kandi yemeye ko u Rwanda nta bufatanye na buke rushobora kugirana n’umutwe w’iterabwoba nka ADF ujya kwica Abakiristu muri za Kiliziya. Ibyo ni bibintu bitari gushobora kwihanganirwa.”
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko kigiye gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego rushinjwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rwo rukabihakana ndetse rukanerekana ibimenyetso bifatika.
U Rwanda rushinja u Bwongereza kwihutira gufata uruhande mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda kandi rwerekana ko rutewe impungenge n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana n’ingabo za FARDC, Abarundi, abacanshuro b’Abanyaburayi na SAMIRDC muri kilometero nke cyane uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC bagamije gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, bityo rukavuga ko rudateze gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho mu gihe uyu mutwe ugihari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!