Ni amasezerano yasinywe mu gihe kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Mata 2022 i Kagali haberaga inama ya mbere y’akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana (JPCC).
Intumwa z’ibihugu byombi zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Botswana, Dr Lemogang Kwape.
Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibi bihugu, ushingiye ku ndangagaciro zibiranga zirimo demokarasi, imiyoborere myiza, imiyoborere igendera ku mategeko no kubaha uburenganzira bwa muntu.
Aka kanama kashimangiye uruhare rudasubirwaho rw’iyi nama mu gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ku nyungu bifitanye.
Impande zombi kandi zasinyanye amasezerano arimo ay’ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga; umushinga w’amasezerano mu birebana n’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere ndetse n’umushinga w’amasezerano mu birebana n’urwego rw’amagereza.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko iyi nama ndetse n’aya masezerano yasinywe ari ingenzi mu gukomeza kwagura ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’impande zombi.
Yakomeje agira ati “Twizera rwose ko inama nk’iyi ari urubuga rwiza kandi rukomeye rwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. Iyi nama rero irerekana ubushake n’umurava ibihugu byombi bifite mu gushimangira umubano wacu.”
Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana, bibukije ko ababishinzwe bagomba gusuzuma ko amasezerano yasinywe ashyirwa mu bikorwa kugira ngo agere ku cyo agamije.
Banasabye kandi kwihutisha ibiganiro bigamije ko hasinywa andi masezerano y’ubufatanye mu zindi nzego mu kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Bashimangiye ko hakenewe kujya bahura mu nama nk’iyi yo gusuzuma uko amasezerano ashyirwa mu bikorwa nanone nyuma y’igihe kitarambiranye.
Kuri uyu wa 29 Mata 2022, kandi abahagarariye ibihugu byombi bagiranye inama igaruka ku ishoramari ikaba yitezweho gutanga amahirwe yo kongera imikoranire mu rwego rw’ubukungu n’ubuhahirane.
Ni inama kandi ibaye umwanya mwiza wo guhana amakuru no gusangira ubunararibonye; iyi nama ikaba kandi umwanya mwiza wo kuganira ku mishinga ifatika kuri buri gihugu ndetse n’iyakorwa ibihugu byombi bifatanije.
Minisitiri Dr Biruta na mugenzi we, Dr. Lemogang Kwape kandi bunguranye ibitekerezo ku bibazo byugarije Isi muri iyi minsi ari ibireba akarere, Afurika, n’ibireba isi yose.
Bifurije amatora meza ibihugu biri kuyategura muri uyu mwanya birimo Angola, Kenya n’Ubwami bwa Lesotho.
Biteganyijwe ko Botswana izakira inama y’abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana mu 2024, ku matariki azumvikanwaho n’impande zombi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!