00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo twamenye ku gitero cy’ibyihebe ku Kigo cya Gisirikare mu Ntara ya Cabo Delgado

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 July 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu itangazamakuru ryo muri Mozambique hatangiye gucaracara amakuru avuga ko ibyihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado, byagabye igitero mu kigo cya gisirikare, kigasiga Ingabo za Leta zihunze.

Amakuru avuga ko icyo gitero cyagabwe ku wa Gatandatu, tariki 9 Nyakanga 2022, cyari icya gatatu kigabwe n’ibyihebe mu gihe cy’amezi abiri. Bivugwa ko ibyo byihebe byari bigiye gushaka intwaro n’ibyo kurya.

Icyo gihe bivugwa ko habaye imirwano, igakomerekeramo Ingabo za Mozambique n’ibyihebe byari bikigabye. Ku rundi ruhande ngo abasirikare ba Mozambique, FADM, bari muri icyo kigo bahungiye mu nkambi iri hafi y’Umujyi wa Palma.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ibyo byihebe byateye ibirindiro by’Ingabo za Mozambique biri mu Gace ka Pundanhar ku buryo byabaye ngombwa ko zihunga.

Ni nyuma y’uko na none ku wa 29 Kamena 2022 ibyihebe byari byagabye igitero mu Gace ka Mandimba bikahiba intwaro aho bivugwa ko ari zo byifashishije mu cya Pundanhar.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zagabye ibitero ku byihebe mu bice bya Pundanhar na Nhica do Rovuma zibivana mu birindiro.

Ni ibitero byagabwe hagati y’itariki 6 Gashyantare na 16 uko kwezi. Ibyihebe byambuwe utwo duce, bikwira imishwaro mu mashyamba, bigana mu duce twa Nangade.

Ako gace kagaruwemo umutekano maze nyuma Ingabo z’u Rwanda zigashyikiriza iza Mozambique, zo zikomeza urugendo rugana mu bice bya Macomia kuko ari ho ibyihebe byari byahungiye.

Urugamba rwo muri Macomia rwatangiye nyuma y’amasezerano Ingabo z’u Rwanda zagiranye n’iza Mozambique hamwe n’iza SADC, aho impande zose zemeranyije ko zigiye gufatanya kurwanyiriza hamwe ibyo byihebe.

Byabaye ngombwa ko Ingabo z’u Rwanda zari Pundanhar na Nhica do Rovuma zihavanwa, kuko hari hatekanye, hasigara mu maboko ya FADM, zo zikomeza urugamba mu bice ibyihebe byahungiyemo.

Zageze mu bice bya Macomia ku wa 30 Werurwe, zitangira urugamba mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Chai. Ni amashyamba agoye cyane kubera imiterere yayo gusa zabashije kuyahashyamo umwanzi zinabohora abaturage bari barafashwe bugwate.

Ku wa 13 Gicurasi, zamurikiye Leta ya Mozambique abaturage 800 bari barashimuswe n’ibyihebe. Byahise bitangira gukwira imishwaro, byambuka bihungira mu Ntara ya Nampula yari imaze igihe itarangwamo umutekano muke.

Urugamba rwo kurwanya ibi byihebe ruracyakomeje mu mashyamba ya Chai ndetse ibitero byo kubihashya bigabwa umunsi ku wundi. Ni mu gihe kandi hari gutekerezwa uburyo Ingabo z’u Rwanda, iza FADM n’iza SADC zahuriza hamwe imbaraga zigatsintsura ibyo byihebe muri ayo mashyamba.

Hagati aho hari amakuru amaze iminsi atangazwa ko TotalEnergies, ifite impungenge zo kongera gusubukura ibikorwa byayo byo gucukura Gaz mu Ntara ya Cabo Delgado mu Gace ka Afungi.

Muri Afungi mu nkengero y’Inyanja y’Abahinde, TotalEnergies yahashoye imari mu mushinga wo gutunganya gaz ihaboneka. Ni umushinga washowemo asaga miliyari 20 z’Amadolari ariko ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$.

Ubwo gaz yari imaze kuvumburwa muri ako gace, TotalEnergies yabaye imwe muri sosiyete zahise zihashinga amatako. Yimuye abaturage benshi bari batuye hafi aho, ibubakira inzu zigezweho ahitwa Quitunda hanyuma yo yubaka inzu zizajya zikorerwamo n’abakozi bayo ndetse ishyira n’imbibi mu cyanya cyayo.

Mbere y’uko ibyihebe byigabiza Cabo Delgado, abakozi ibihumbi bitatu bari bamaze guhabwa akazi muri uwo mushinga mu gihe muri rusange byari biteganyijwe ko abazagahabwa bose bagera ku bihumbi 15.

Andi makuru IGIHE ifite ni uko abakozi bamwe b’abanyamahanga batangiye gusubira i Cabo Delgado bitegura gutangira imirimo nubwo hakiri ingingimira.

Ingabo za Mozambique zari zikambitse ahitwa Pundanhar zatewe n'ibyihebe, birangira zigiye mu buhungiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .