Ibyo tuzatanga bidaherekejwe n’umuco muzamenye ko bituzuye -Minisitiri Munyakazi

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 17 Kanama 2019 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije na Minisiteri y’uburezi, batangiye gahunda yo gutoza no kwigisha umuco nyarwanda abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’amakuru kugira ngo bakure barangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Iyi gahunda y’ukwezi k’umuco mu mashuri yatangijwe kuri uyu wa Gatanu mu kigo cy’amashuri cya “Ecole Privée Marie Auxiliatrice mu Mujyi wa Kigali”, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, ishingiro ry’uburere n’uburezi.”

Uyu muhango watangijwe no gutemberezwa inzu ndangamurage “Agapfundikiye”, aho abashyitsi bereswe bakanasobanurirwa n’abana biga muri iri shuri bimwe mu bikoresho abanyarwanda bakoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yasabye abayobozi b’amashuri ko hejuru y’imbaraga bashyiraga mu masomo y’ubumenyi ngiro, imibare, indimi n’ikoranabuhanga bakongeraho n’umuco.

Ati “Ibi nibyo twifuza gutamika abadukomokaho, ntabwo twifuza kubaha uburezi bufite ireme ariko budafite umuco ubuherekeje. Ibyo tuzatanga bidaherekejwe n’umuco muzamenye ko bituzuye. Nagira ngo rero mbasabe ko ibyo twashyiragamo imbaraga mu bumenyi ngiro, imibare, indimi n’ikoranabuhanga, tunongeroho n’umuco.”

Perezida w’itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard, yasabye ababyeyi ko bagomba kurera abana babo bababwiza ukuri, babatoza gukunda igihugu, n’umurimo, kugira ngo bazagire ubupfura.

Yagize ati “Aba bana b’abanyarwanda mureke tubarere tubabwiza ukuri kuko bo bafite ubushobozi bwo kumenya ko turi kubabeshya. Tubatoze gukunda igihugu, tubatoze n’umurimo, bizatuma bagira ubupfura kuko nayo iri mu ndagagaciro zacu zikomeye.”

Muri uku kwezi kwahariwe umuco mu mashuri hateganyijwe ibikorwa birimo umuganura uzaba tariki ya 31 Kamena 2019, ibitaramo n’imyiyereko ndangamuco, ibiganiro ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda, gusura ahantu ndangamurage no gusoma no kwandika.

Gahunda y’ukwezi k’umuco mu mashuri ije gushimangira indi yatangijwe muri Kamena 2018 yo gutoza umuco mu mashuri, ikaba ari igikorwa ngarukamwaka kigamije gukangurira abanyeshuri kumenya umuco n’indangagaciro zawo na kirazira ziwuranga, no kuwubakundisha kugira ngo bakure barangwa nawo ndetse banawusigasire.

Abana babanje gusobanurira abashyitsi ibigize ingoro
Uruhimbi, aho batereka amata
Umwana ati "Nkorera mu ruhanga umpeshe umugisha"
Bakoze igitaramo cy'umuganuro ndetse barahiga
Akabindi n'amashyiga ni bimwe mu biri mu ngoro 'Agapfundikiye'
Abana berekanye n'igisabo cyifashishwa mu gucunda amata
Abana bazi kubyina bakagwa mu nka
Babyina imbyino zitandukanye, aha babyinaga ikinimba
Abana bafite ibyansi
Barimo gusangira amarwa
Akabya ni kimwe mu bikoresho bya kinyarwanda
Umutiba nawo uri muri iyi ngoro
Perezida w'Itorero ry'Igihugu Bamporiki yavuze ko abana bagomba kwigishwa umuco
Minisitiri Munyakazi ashimangira ko umuco ari ishingiro rya byose
Umwana wavuze amazina y'inka yashimishije benshi

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza