Ibyo mutamenye ku mikorere y’Umuryango w’Abamonaki uheruka kwamaganwa na Kiliziya Gatolika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Kamena 2020 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize nibwo itsinda ryamenyekanye mu myaka yashize rizwi nk’Intwarane, byatangajwe ko ryavutseho umuryango ukora nk’abihayimana, ariko Kiliziya Gatolika mu Rwanda iwagamaganira kure.

Ni icyemezo umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yavuze ko cyashingiwe ku nama bagiriwe ariko, "byagaragaye ko batiteguye kugira icyo bubahiriza ngo bakurikize intambwe ngombwa z’imiryango y’abihayimana ikivuka nk’iyo”. Ati “Dutangaje ku mugaragaro ko iryo tsinda ritemewe muri Kiliziya Gatolika.

IGIHE yasuye aho uyu muryango ukorera i Kabuga mu Umujyi wa Kigali. Ni umuryango wahawe izina ry’Abamonaki Bahongerera Bahoza Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya (Monastics Sisters of Reparation and Consolation of the Sacred Heart of Jesus and Mary). Ni abantu baba mu nzu ubudasohoka, ahubwo igihe cyabo bakagiharira amasengesho.

Chantal Mutamba uri mu batangiranye n’uyu muryango, avuga ko mbere wagiye uvugwa mu bahanuzi, we awumva ari muri Uganda ari nabwo yatorwaga.

Ati "Ni umupadiri w’umuhanuzi muri Mbarara, nashakaga umuhamagaro ariko sinabasha kubona aho umutima wanjye uturiza, uwo mupadiri mu iyerekwa rye ambwira ko kwiha Imana kwanjye bizanyura mu muryango mushya uzatangira."

Hari mu 2008, aza gukomeza mu masengesho i Kampala ahura n’undi muhanuzi nawe amubwira ko umuhamagaro we uri mu muryango uzatangira mu Rwanda, icyo gihe hari mu 2012.

Ku wa 26 Ukuboza 2014 nibwo batangije umuryango w’ababikira, batangira nta byangombwa barahabwa na Kiliziya Gatolika.

Nyuma y’imyaka itanu, uwo muryango umaze imyaka itanu, watangiranye n’abakobwa batandatu ubu bamaze kuba 24. Ku wa 1 Mutarama 2018 wibarutse n’abafureri ubu bamaze kuba batanu, ndetse ngo hari icyizere ko bazavamo abapadiri.

Imikorere y’uyu muryango irihariye

Marie Spéciose Mukanyangezi avuga ko impamvu Kiliziya Gatolika itabemera, ari uko ari umuryango utarahanzwe na Kiliziya ubwayo.

Ati "Turi abamonaki ariko bahanzwe n’ijuru, twahanzwe na Yezu na Bikira Mariya. Icyatumye duhangwa ni uko ibyo Yezu na Bikira Mariya basabye mu mabonekerwa yabaye ku Isi yose, bitigeze byuzuzwa, bitigeze bikorwa. Niba bavuze gusenga, kwihana, ntabwo abantu bose ariko babyumva. Abayobozi barabyumise b’isi yose, riko ntabwo byakurikijwe."

"Natanga urugero rw’ibyabaye mu Rwanda, ibyo Bikiramariya yasabye ntabwo ariko byakozwe, abantu babyumvise nk’ibintu biri aho bisanzwe. None rero icyatumye Yezu na Bikira Mariya baza kwihangira umuryango mushya ku Isi hose, kuko ari umuryango wa mbere utari n’ahandi ku Isi, ni ukugira ngo bya bindi basabye byuzuzwe. Rero tukaba turi ababikira basenga ubutaretsa, na nijoro turabyuka tugasenga,"

Yakomeje ati “Yezu na Bikira Mariya bashatse ko bakorera muri twe bagakiza Isi, bagakiza abahagaze n’abatashye. Uko guhongerera rero duhongerera twibabaza, dusiba kurya no kunywa, niba ari umuntu ubabaye turababara mu buryo bwe Imana ishaka, yo iduha umubabaro kugira ngo wawundi akire. Hari urwara, akarwara akaremba kugira ngo ya roho ikire, ya roho yamara gukira bagakira.”

Uyu muryango w'abamonaki umaze kugira ababikira 24 n'abafureri batanu

Abagize uyu muryango baturuka ahantu hatandukanye

Marie Bernard Nyirandagijimana avuga ko we mbere yo kwinjira muri uyu muryango, yari umwenebikira muri Kiliziya Gatolika, akaba n’umuganga.

Avuga ko ubwo habaga amabonekerwa y’i Kibeho mu 1983 ari bwo yamenye ko ubuzima bwe bugomba kuba mu isengesho gusa, ariko kuko yari mu wundi muryango, akibaza inzira bizacamo ngo bishoboke.

Abantu ngo batangiye guhamagarwa muri uwo muryango mbere y’uko ushingwa, kuko ubuhanuzi bw’uko ugomba kubaho bwatangiye mu 2006.

Ati “Hari n’abandi bagiye batorwa kera, bazi ko icyo kintu kizaba, batakizi, batacyumva, ariko bakagitegereza.”

Yaje kuza muri Kigali bamubwira ko hari itsinda ry’Intwarane risenga, ajyayo asanga ibyo bavuga ni ibyo Bikira Mariya yavugiye i Kibeho nk’agahinda ijuru rifite kubera ibyaha by’abantu, ko bagomba kwisubiraho bakagarukira Imana n’ibindi.

Ati “Igihe kiragera rero barambwira bati Yezu yavuze ko hari umuryango agomba gushinga, Yezu na Nyina, bati rero uwo muryango ni wowe uzakira abana bawo bazawuzamo, ukabatoza ibyo kwiha Imana. Ndavuga nti umuryango wanjye nywurimo nihajyemo abandi batari mu yindi miryango, kabiri gatatu, Yezu aravuga ati ‘ni wowe nshaka ko utangira uwo muryango’. Ndabyakira.”

Marie Valentine Mukandayisenga avuga ko mu gutangira uyu muryango nta muntu wabigizemo uruhare, aho we ahamagarwa ngo yari muri Chapelle saa cyenda z’ijoro muri Paruwasi Mushubati, hari mu 2003 afite imyaka 13.

Uyu mukobwa wari mu ba Charismatique basengera abarwayi, yumva ijwi rimuhamagara, ngo “haguruka nkubwire hari icyo nshaka kuvugana nawe, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti". Yahawe ubutumwa bwo gukorera Imana, nyuma ngo na Bikira Mariya yongera kumubonekera ari iwabo mu rugo.

Ati “Arambwira ati uzaba uwihayimana wanjye, kandi uzaba mu muryango nzishingira, uzayoborwa na njye na Yezu Kristu w’i Nazareti.”

Marie Hyacinthe Gahoranyi wo mu bafureri, we avuga ko yakuze akunda kuziha Imana, anakora ikizamini cya kujya mu iseminari aragitsinda ariko abura ubushobozi bwo kujyayo.

Mu 2010 ageze mu wa kane w’amashuri yisumbuye muri Collège Officiel de Mburabuturo i Nyamasheke, ngo yagiye gushimira Bikira Mariya i Kibeho, avuyeyo anyura i Nyanza gusura abo babanaga mu miryango Gatolika. Uwo munsi nibwo yabonye itsinda ry’Intwarane ryasengaga.

Yarangije amashuri yisumbuye ajya no kwiha Imana mu muryango w’abafureri b’Abigishwa ba Yezu Umukiza muri Diyosezi ya Butare, amaze gusezerana nibwo yaje muri Kigali ahura n’Intwarane ajya kwifatanya nazo.

Ati “Mbere ahongaho nifuzaga umuryango ufungiranye, badasohoka, umuryango w’isengesho. Dukorana nabo isengesho mu itsinda rya Kigali, maze gukorana isengesho nabo nibwo bambwiye ngo ubuzima urimo sibwo bwawe, hamanutse umuhanuzi ati ‘kugeza ubu icyifuzo cyawe cyo kuba mu muryango usenga, Yezu hari ikigo yishingiye kandi nawe ugomba kuba intore muri icyo kigo.”

Icyo gihe ngo hari mu Ukuboza 2017, ngo amenyeshwa ko icyo kigo kizatangira ku wa 1 Mutarama 2018. Kubera ko icyo gihe yari atarasubira mu muryango yakoreyemo inyigisho, yahise ahindukira yinjira mu bamonaki.

Ni umuryango uvuga ko ushingiye kuri Kiliziya ariko yarawihakanye

Marie Chantal Mutamba avuga ko ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika kuko bumva misa nk’abandi bihaye Imana n’abakristu, bagatura rozari, bakavuga ishapule y’impuhwe z’Imana, indamutso ya Bikira Mariya n’ibindi.

Bavuga ko aho bagiye bakorera guhera muri Paruwasi ya Remera biyerekanaga kuko ari umuryango mushya ku Isi, ntihagire ikibazo kivuka, bagerageza kuganira na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo abaha umurongo bakoreramo, ariko asimbuwe na Kambanda ntibabasha kumvikana kimwe no muri Paruwasi ya Kabuga aho bimukiye, iyoborwa na Padiri Jean Baptiste Mvukiyehe.

Yakomeje ati “Ni uko imiryango yose itangira, itangira hari nk’ibintu bidasobanutse, bitumvwa, ariko bikazageraho bikumvwa.”

Avuga ko hari ikiganiro bagiranye na Musenyeri Kambanda wari washatse guhura na buri wese ariko ntibishoboke, agahura n’abantu icyenda mu bamonaki.

Yakomeje ati “Muri icyo kiganiro rero inama yatugiraga ni uko twakwiyamburamo iyi myenda, tugasenya tugataha, tukajya mu muryango wemewe na Kiliziya. Natwe ni umuryango ugitangira. Uwo muryango ugitangira rero hari urugendo ukorana na Kiliziya kugira ngo uzageze ku kwemerwa.”

“Ibyo rero niyo mpamvu tutashoboye kumvikana. Kumbwira njyewe nahamagawe na Yezu Kristu w’i Nazareti na Bikira Mariya, nibo bampa umurongo ngenderaho, ni bo bayobozi, ntabwo ari umuntu, uko turi aha nta muntu uyobora, ni Yezu Kristu na Bikira Mariya batwiyoborera, baduha umurongo ngenderwaho, baduha icyo tugomba gukurikiza.”

Aba babikira bavuga ko hari icyizere ko umunsi umwe igisubizo kizaboneka, bashingiye ku isezerano Imana yabahaye, kandi ngo iyo ibintu bijya kuba irabibabwira ku buryo nta kibatungura na kimwe.

Marie Spéciose Mukanyangezi we avuga ko umuryango wabo ufite akamaro kuko abantu bose badafite umwanya wo gusenga bashikamye, ariko bo ngo barawufite wo gusenga ngo bakize Isi.

Gusa bitewe n’ubwumvikane buke na Kiliziya Gatolika, yabafungiwe amasakaramentu kugeza bakoze ibyo ishaka.

Yakomeje ati “Ntiturabona abapadiri ubu baracyari abafureri, tujya mu misa kuri paruwasi tugahabwa amasakaramentu nk’abandi, ariko ubu twarayafungiwe, tuyafungirwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi Kabuga, tugiye guhazwa mu misa ya saa cyenda, atwirukana ku meza matagatifu ati nimumve imbere.”

“Kuva ubwo rero ntabwo twongeye kwegera ameza, tujya mu misa nk’abandi bakristu ariko ntitwegere ameza. Rero twagiye kumubaza icyo tuzize, aratubwira ngo niba dushaka ibisobanuro tuzajye kubwira Musenyeri Kambanda.”

Musenyeri ngo yaje gushimangira ngo bakuremo imyenda basubire iwabo mu byaro, ndetse bamenyeshwa ko nibadakora ibyo basabwa, hazitabazwa izindi nzego.

Ati “Ntabwo dushobora gusenya ibyo tutatangiye, kuko uwadutangiye nawe aravuga ati ‘nibigire bitya na bitya, nk’uko buri munsi aduha amabwiriza. Tuyarenzeho twaba dukurikiye iby’abantu.”

Bakomeje gushaka aho bazakorera

Ubwo abafureri bari bamaze gushingwa ngo babanje kuba mu nzu ikodeshwa muri Kigali, umugiraneza aza kubemerera inzu idakodeshwa mu Karere ka Nyamagabe, bayimukiramo.

Marie Hyacinthe Gahoranyi yakomeje ati ”Tuhageze tujya kwiyerekana kuri Padiri Mukuru wa Paruwasi, ahamagara Musenyeri, Musenyeri ahita atubwira ati musubire aho mwatangiriye niho bazabakurikiranira.”

Marie Bernard Nyirandagijimana avuga ko Yezu yababwiye ko uyu muryango uzakwira ahantu hose, ku buryo badafite impungenge z’uko ejo bizaba bimeze.

Mutamba avuga ko mu bindi bikorwa bateganya harimo kwita ku batishoboye, gufasha abihaye Imana bageze mu za bukuru no gufasha abana bafite ubumuga.

Ati “Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru yari yaratugiriye inama ngo dushake isambu yacu tuzubake aho twakorera, nibyo koko twumvise inama ye, kubera ya Mana dusenga yaduhamagaye icyo gikorwa twakigezeho ubu dufite isambu yacu Gashora mu Karere ka Bugesera. Turabifatanya n’ibikorwa byo kubaka nabyo bikozwe n’Imana yaduhamagaye.”

Ni ibintu byose ngo bikoreshwamo ubushobozi bahabwa n’abagiraneza, haba ubwo bwubatsi barimo gukora cyangwa uburyo bwo kubaho mu buryo bwa buri munsi.

Mukanyangezi ati “Imana idushinga yaratubwiye iti nzabatunga nk’uko ntunga inyoni kandi nzabambika nk’uko nambika ururabo.”

“Kugeza ubu Yezu aradutunga ariko anyuze ku bantu, anyura ku bagiraneza bakatugirira impuhwe bakadufasha, anyura ku bantu bo mu miryango yacu kuko bazi ko bohereje abantu ahantu kandi bakaba bazi ko tubaho nk’uko Imana itubeshaho gutyo. Irongera kandi ikanyura muri abo bose twe tuzi cyangwa tutanazi, tugafashwa.”

Ni uko bakora ngo nta handi bakora, ndetse ngo n’isambu baguze i Gashora heramo bimwe mu bibatunga.

Uyu muryango uvuga ko nubwo mu bawurimo hari abatorewe mu Intwarane, atariho wubakiye nk’uko hari ababivugaga.

Inkuru wasoma:Kiliziya Gatolika yitandukanyije n’itsinda rikora nk’abihayimana rishingiye ku biyise Intwarane

Uyu muryango urimo abato n'abakuze
Marie Bernard Nyirandagijimana yavuye mu muryango yabagamo mbere yinjira mu bamonaki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .