Ibyo mbonye sinzabyibagirwa –Tibor Nagy nyuma yo gusura Urwibutso ku Gisozi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Werurwe 2019 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yashavujwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabashije kwirebera ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa Kabiri.

Nagy ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yabashije kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere ahura n’abanyeshuri biga muri Carnegie Mellon University.

Asura urwibutso kuri uyu wa Kabiri, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “Sinzigera nibagirwa ibyo nabonye kandi tugomba gufatanyiriza hamwe ku buryo bitazongera kuba ukundi!”

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri ejo, yagaragaje ko mu myaka 32 amaze nk’umudipolomate kuri uyu mugabane, ari ubwa mbere ageze mu Rwanda.

Yagaragaje ko u Rwanda ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, urebye aho u Rwanda rwavuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yakomeje ati “Twese tuzi neza kure u Rwanda rwavuye guhera mu 1994. Mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwongeye kwigaragaza nk’igihugu gikomeye, rushyira imbaraga mu miyoborere myiza n’ibibazo by’abaturage barwo. Mu buryo butandukanye, u Rwanda rurimo kugaragaza ubushobozi nyabwo bwa Afurika.”

Yanavuze ko u Rwanda ari ikimenyetso cy’uburyo igihugu gishobora kunoza urubuga rw’ubucuruzi, aho Banki y’Isi iheruka kurushyira ku mwanya wa kabiri muri Afurika, nyuma ya Mauritius, mu korohereza ubucuruzi. Rwaje ku wa 29 ku Isi, imbere y’ibihugu bikomeye nka Espagne, u Buyapani, u Butaliyani, u Bufaransa n’u Busuwisi.

Ibyo byose ngo birema amahirwe y’urubyiruko n’abandi bashoramari, aho Abanyamerika babyumvise vuba, ku buryo guhera mu 2015 ibigo by’Abanyamerika bimaze gushora mu Rwanda miliyoni zisaga $300 mu nzego zirimo ingufu, ubuzima n’amazi meza.

Ibyo bigo birimo Culligan International mu gutunganya amazi, Zipline ifite ishoramari muri Drone, gahunda ya Feed the Future ya USAID, irimo gushyigikira iterambere ry’urwego rw’ibikomoka ku buhinzi, Carnegie Mellon University (CMU) n’ibindi.

Yavuze ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Amerika bwiyongereyo 300 ku ijana mu myaka icumi ishize, ashimangira ko yifuza “amasezerano y’ubucuruzi bufunguye n’igihugu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ndizera ko u Rwanda rwaba umukandida mwiza.”

Tibor Nagy yasuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Kabiri
Tibor yaherekejwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman
Tibor Nagy yavuze ko ibyo yabonye atazigera abyibagirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza