Zibishingira ku bikorwa by’ubutwari byakozwe n’abaharaniye ubwigenge bw’ibihugu bitandukanye bakagera n’aho bamena amaraso, abandi bakiyemeza kubohora abaturage no kwitandukanya n’ikibi kabone nubwo bagombaga kubizira.
Bakagaragaza ko uwo mutima ukomeje kwimakazwa no mu bindi bikorwa hagahuzwa izo mbaraga ntakabuza Afurika yaba igihugu kimwe kandi gikomeye kigira uruhare mu byemezo bifatirwa Isi aho guhora ifatwa nk’umugabane ukeneye gufashwa.
Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara avuga ko niba Afurika yaragerageje guhuza muri ibyo bihe byari bikomeye, ubu byoroshye kuba byakwisumburaho bijyanye n’iterambere imaze kugeraho mu ikoranabuhanga n’ibindi.
Rutaremara avuga ko icyo gihe ubutwari bwo kwitangira abantu no kubabohora umuntu yabusangaga hose muri Afurika, nubwo abatarumvikanaga n’abazungu ku ngingo runaka bose bigizwaga ku ruhande.
Ati “Ubu biratandukanye aho ushobora kuganira n’umuntu uri muri Mali wowe uri aha mukavuga ku byo muri bukore ndetse mukaba mwanabikora umunsi umwe.”
Akavuga ko mu bageze kuri biriya bikorwa by’ubutwari bari biganjemo urubyiruko kandi rubigeraho mu gihe hariho ubuyobozi bubi akenshi butari burangajwe ishinga n’uko Afurika yatera imbere bitandukanye n’urw’ubu rufite ibyo byose.
Ati “Ubu bafite ubuyobozi bwiza, uburezi bugezweho, leta ibareberera ikanabaha uburyo bwo kuyobora. Ubu birashoboka ko wabona abo ubwira ku bijyanye n’ingingo runaka iteza imbere igihugu n’umugabane rukagikora byihuse.”
Yemeza ko kwigisha urubyiruko no kuvugurura zimwe muri politiki zishingiye ku bukoloni zazanywe muri Afurika zirimo n’uburezi, ari byo bizafasha kuraga urubyiruko urwo rukundo rwo kurengera umugabane.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda, Epimaque Twagirimana avuga ko nubwo intwari za mbere zatabarutse, Abanyafurika bagomba kusa ikivi batangije nubwo bitoroshye.
Ati “Turashaka ko ibyo izo ntwari zarwaniraga bigerwaho haba mu kugira igihugu kimwe, kwishakamo ibisubizo no kureka umuturage wa Afurika akagira uruhare mu byemezo bimugenewe.”
Yavuze ko ari inshingano za buri wese zo gutuma Afurika ireka intekerezo za ‘humiriza nkuyobore niwanga ngucemo ibice’.
Yatanze urugero ku Mwami Yuhi Musinga wahejejwe ishyanga akagwayo kubwo kuguma ku ndangagaciro z’ubwigenge kandi “atari ayobewe ko kuyoboka abazungu byari gutuma aguma mu gihugu ariko ubutwari bwe bukamuhatira kuguma ku ntekerezo zo kwigenga byuzuye.”
Twagirimana yemeza nabo bashishikariye gutoza urubyiruko kugira uwo mutima cyane ko kuri ubu ubutwari atari amasasu gusa ahubwo n’ibikorwa n’ibitekerezo biganisha ku iterambere byamugira yo.
Ati “Nko mu Rwanda tugeze kure mu guteza urubyiruko imbere mu bijyanye n’iyi myumvire binyuze muri gahunda zirimo na Ndi Umunyarwanda. Turashaka ko n’ibindi bihugu byatera intambwe urubyiruko rukareka kwigishwa inzangano ahubwo rukagira indangagaciro ziteza umugabane imbere.”
Ashingiye ku byo Perezida Kagame ahora asaba abaturage b’ingeri zose, yavuze ko urubyiruko rugomba gutekereza ibyubaka, bigakora umurimo unoze no kwemera kubazwa inshingano umuntu atakoze byose bigakorwa himakazwa ubumwe, bikazatuma Afurika yifuzwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!