Icyo cyemezo cyafashwe mu korohereza abahinga indabo bazohereza mu Bwongereza, kizamara imyaka ibiri nk’uko iyi Guverinoma yabisobanuye.
Icyo gihe u Bwongereza bwavuze ko gukuraho uwo musoro bireba abari hirya no hino ku Isi ariko bizafasha cyane abazihinga cyane muri Kenya, Ethiopia, u Rwanda, Tanzania na Uganda.
Ni icyemezo cyafashije Abanyarwanda cyane kuko hari abo umusaruro wikubye hafi inshuro icumi bijyanye n’uwo boherezaga kitarafatwa, nk’uko Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Kigo gihinga indabo z’amaroza kikanazigurisha, Bella Flowers, yabibwiye RBA.
Wambua Bernard Muthoka yavuze ko mbere yo gukuraho iyo misoro boherezaga indabo ibihumbi 20 buri cyumweru, icyakora ubu bageze ku ndabo ibihumbi 200 ku cyumweru.
Ati “Nkurikije ibimenyetso isoko rigaragaza tuzunguka cyane. N’iyo mibare y’ibihumbi 200 ku cyumweru twohereza izazamuka. Mbere byari nk’aho ari isoko tutari twakinjiyemo neza ariko kubera ko imisoro yakuweho turimo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”
Kugira ngo indabo zigezwe mu Bwongereza, RwandAir yishyuza abacuruzi ikiguzi cy’urugendo 1,8$ ku kilo cy’indabo, mu gihe Ethiopian Airlines ica 1,9$ na ho KLM igaca 3,5$ ku kilo cy’indabo.
Hari bamwe batarabasha kubona ubushobozi bwo kohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga bijyanye n’uko batarishyira hamwe kandi nta n’ubushobozi bafite bwo kohereza indabo ku giti cyabo.
Umwe yakomeje ati “Nkanjye nabonye isoko mu Buholandi ariko ugasanga basaba ko byibuze wakohereza nka kabiri mu cyumweru. N’ubu simperutse kohereza kuko iyo wohereje nke urahomba. Bijyanye n’uko hariya hari isoko turamutse twifatanyije twahaza isoko natwe tugateza imbere imikorere yacu.”
Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko indabo u Rwanda rwohereje i Londres mu 2023 zari zifite agaciro k’Amapawundi ibihumbi 727 (miliyari 1,1 Frw).
Ethiopia ni yo yoherejeyo nyinshi, zifite agaciro ka miliyoni 12,6 z’Amapawundi, mu Karere ikurikirwa na Uganda yoherejeyo izifite agaciro ka miliyoni 1,1 z’Amapawundi, mu gihe Tanzania yo yohereje indabo zifite agaciro k’ibihumbi 839 by’Amapawundi.
Imibare y’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB igaragaza ko indabo, imboga n’imbuto bisarurwa mu Rwanda byiyongera ku isoko mpuzamahanga kuko mu 2017 hoherezwaga toni 40 ku kwezi, mu gihe ubu bigeze kuri toni zisaga 1000 ku kwezi.
Nko mu 2021/2022 imboga n’imbuto zinjirije u Rwanda asaga miliyoni 42,8$ na ho mu 2022/2023 yahise yiyongera agera kuri miliyoni zirenga 58,1$.
Kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Gashyantare 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga, imbuto n’indabo bifite agaciro ka miliyoni 46$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!