Ibyo abayobozi bashya muri Guverinoma bahishiye Abanyarwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Ubwo yarahizaga Guverinoma nshya, Perezida Kagame yatangaje ko “Twese dufite ubushobozi n’impano ariko ntabwo umuntu wenyine yatugeza kure ku musaruro dushaka no ku ntego z’igihugu cyacu.”

Mu mpanuro ze ku wa 19 Ukwakira 2018, Kagame yagaragaje ko imbaraga z’abayobozi mu guhuza ibikorwa, bikwiye kuba ishingiro ry’ibyifuzo byinshi by’Abanyarwanda.

Mu baminisitiri 19 bagize Guverinoma n’Abanyamabanga ba Leta barindwi, harimo bane bayinjiyemo bwa mbere na babiri bayigarutsemo.

Dr Sezibera Richard wigeze kuyobora Minisiteri y’Ubuzima yagizwe uw’Ububanyi n’Amahanga, asimbuye Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Nyirahabimana Solina wigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yayigarutsemo, asimbura Nyirasafari Espérance wahawe iya Siporo n’Umuco.

Abayinjiyemo bwa mbere ni Gen. Maj Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo; Shyaka Anastase w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Soraya Hakuziyaremye w’Ubucuruzi n’Inganda na Paula Ingabire w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

Abandi bayobozi barahiye ni DCG Dan Munyuza wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu na CP Félix Namuhoranye n’Umwungirije.

Bamwe mu bayobozi bashya bavuze icyo bateganya gukorera Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yavuze ko azafatanya n’abandi mu kubakira ku byakozwe na Mushikiwabo.

Yagize ati ‘‘Ni inshingano ziremereye ariko zifite umuyobozi uhamye uzisanzwemo ari we Perezida wa Repubulika. Ibikorerwa muri iyi minisiteri umunsi ku wundi bigenwa na Perezida. Nta shiti ko izi nshingano nubwo ziremereye zizagerwaho kuko icyo u Rwanda rwiyemeje rukigeraho.”

Yagaragaje ko umuvuduko igihugu gikeneye agomba kuwugenderamo mu nzira ikiganisha mu cyerekezo cyihaye.

Dr Sezibera yavuze ko u Rwanda rwigiye ku mateka yarwo rwikura mu rwobo bashatse kururohamo rushyiraho ingamba zihamye.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyubashywe ku ruhando mpuzamahanga. Dufite ubuyobozi buhamye bwifuza iterambere ry’igihugu kandi bugaharanira ko abaturage barigiramo uruhare. Nubwo ari inshingano ziremereye ubwo bufatanye buzatuma zoroha gato.”

Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, wari Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva mu 2011. Yavuze ko umwanya yahawe ari “Uw’agaciro n’inshingano zikomeye.”

Yasimbuye Kaboneka Francis nyuma y’ibyumweru bibiri RGB imuritse ubushakashatsi ku bipimo by’igihugu by’imiyoborere (RGS 2018).

Prof Shyaka wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Kigo cy’Igihugu Ngishwanama ku Miyoborere (RGAC) hagati ya 2008-2011.

Yavuze ko ibibazo biri mu nzego z’ibanze azafatanya n’abandi kubikemura.

Yagize ati ‘‘Ibisubizo by’ibibazo dufite turabizi. Icyo dukeneye kwitaho ni ukubishyira mu bikorwa ngo bigirire abaturage bacu akamaro.’’

Hakuziyaremye Soraya yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuye Munyeshyaka Vincent.

Hakuziyaremye w’imyaka 42 kuva mu 2012-2014, yabaye Umujyanama wihariye wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo Louise, anafata nk’icyitegererezo.

Afite intego yo kuzamura ishoramari ryo mu gihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati ‘‘Ngiye gutangira gukorana n’ikipe na guverinoma yose mu gufatanya guha Abanyarwanda umusaruro. U Rwanda rurihuta cyane ariko tugomba gukora cyane kuko n’ibindi bihugu biratwigiraho, bishaka kuzamura ubukungu n’ubucuruzi bwabyo. Ni ugufatanya n’abashoramari mu kwihutisha iterambere.”

Hakuziyaremye yatangaje ko azifashisha ubumenyi yakuye mu mahanga mu kuzamura urwego rw’inganda.

Ati “Icyo nzanye ni ugukoresha ibyo nize mu mahanga. Kuba nakoraga London ari isoko ry’imari Yayoboye mu kigo Global Banking aba na visi Perezida w’ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari, muri ING Bank i London, ibintu birihuta cyane. Niba nshobora gukorana n’abo turi kumwe ntaho tutagera”.

“Twese tugomba kugira iyo myumvire yo gukorera hamwe no kubona ko ibyo ibihugu byateye imbere bikora na hano bishoboka. Ni ukwicara tukaganira n’abagenerwabikorwa bose ukumva ibyo bakeneye hanyuma tukihutisha iterambere.’’

Muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula yasimbuye Rurangirwa Jean de Dieu.

Intego ye ni ukwimakaza ihangwa ry’udushya, ashingiye ku bikorwa remezo by’ikoranabuhanga igihugu cyubatse mu kuzamura ubukungu.

Ati “Intego ni ukongerera imbaraga uburyo bwo guhanga udushya no kuzamura impano kuko ari ingenzi kuri twe mu rugendo rutuganisha ku kuba irerero ry’abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.”

Ingabire w’imyaka 35 amaze imyaka icyenda mu bijyanye n’Ikoranabuhanga avuga ko ‘‘Nishimiye gukomeza urugendo rwanjye muri uru rwego.’’

Minisitiri Ingabire yize ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mirimo ye, yabaye Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere n’Umuhuzabikorwa w’Umushinga wa Kigali Innovation City muri RDB.

Hakuziyaremye Soraya afite intego yo kuzamura ishoramari ryo mu gihugu ku ruhando mpuzamahanga
Dr Sezibera Richard, yavuze ko azafatanya n’abandi mu kubakira ku byakozwe na Mushikiwabo
Prof. Shyaka yavuze ko ibibazo biri mu nzego z’ibanze azafatanya n’abandi kubikemura
Ingabire Paula afite intego yo kwimakaza Inovasiyo
Maj. Gen Albert Murasira, Minisitiri w'Ingabo
Nyirahabimana Solina wigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yayigarutsemo, asimbura Nyirasafari Espérance wahawe iya Siporo n’Umuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .