Uyu mubyeyi w’imyaka 60 w’umuhanga mu bijyanye n’Amategeko ndetse n’Imari, yatorewe uwo myana n’amajwi 73, atsinze Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi atanu.
Afite inararibonye kuko yabaye muri Sena y’u Rwanda guhera mu 2014 kugera mu 2019, ubwo yari asoje manda ye.
Nyuma y’imyaka itandatu ari mu bikorwa bitandukanye na Politiki, yongeye kumva inyota yo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse biramuhira kuko kuri ubu ari we watoranyijwe na bagenzi be ngo abayobore afatanyije na Depite Sheikh Mussa Fazil Harerimana ndetse na Uwineza Belyne.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagarutse ku ntego afite, ibyo azashyiramo imbaraga, ibikwiye kunozwa mu mikorere y’Inteko ndetse n’iseserano afitiye Abanyarwanda.
IGIHE: Kuva mu 2019 musoza manda mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, mwari muri he, mu bihe bikorwa?
Kazarwa Gertrude: Kuva mu 2019 dusoje manda mu Nteko Ishinga Amategeko muri Sena nagiye kwikorera, nakoraga mu ishuri ndi umuyobozi waryo kandi mfatanyije n’abarimu. Aho niho nari ndi kuva nava muri Sena.
Icyo ngiye gukora rero mu Nteko ni uko ngiye gufatanya n’abandi, kuko igihugu cyihuta mu Iterambere kigomba kugira amategeko ahamye kandi ahora areba icyo agiye gukemura.
Ngiye gufatanya n’abandi muri iyo mirimo isanzweho kandi n’ikindi kirimo cyane ni ugufatanya n’abandi kugira ngo turebe uko gahunda ya guverinoma, ibikorwa byose birimo tuzafatanye tubikoreho.
Ni iki ugiye kwibandaho mu nshingano zawe nshya nk’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko?
Hari inshingano z’Inteko Ishinga amategeko, muri zo harimo gushyiraho amategeko, kuyatora cyangwa kuyavugurura dufatanyije n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Hari kandi kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, duhera ku nshingano z’Inteko tukabifatanya n’abandi kugira ngo tube dukora muri iki gihe.
Ikindi kiri mu nshingano ubu ni ukureba ko inyandiko z’ihererekanyabubasha nkazisoma kugira ngo nshobore kumenya aho bari bageze n’aho nshobora guhera muri iyi manda no kureba ku murongo mugari wa porogaramu ya guverinoma kugira ngo dufatanye n’izindi nzego. Ngo iyo porogaramu ya Perezida wa Repubulika tuyirebeho ariko yo tuzayitangira ari uko Minisitiri w’Intebe amaze kuyitugezaho.
Mubona mute imikorere y’Inteko mu gukemura ibibazo by’abaturage?
Uburyo Inteko ikemuramo ibibazo by’abaturage, buriya ibintu byose ni ukunoza. Iyo ikibazo uyu munsi gihari, Inteko iba ifite itegeko rijyanye n’icyo ishaka gukemura ubwo buryo bwo kuvuga ngo turebe uko twakemura ikibazo, nibyo nta bintu byanoga 100% ariko ni ngombwa ko n’ibitanoze tugomba gukomeza kubinoza. Icyo ubonye kitanoze ukongeraho kubera ko n’ubu tuba tugiye gukomereza aho abandi bagejeje.
Uyu munsi sinakwicara mvuge ngo hari ikitanoze ariko uko icyo kigiye kiza ni ko ugenda ukinoza, ugira aho ukivana kandi hari n’ibindi binoze muri iki gihugu cyacu ku buryo abatubanjirije bafite ibyo banogeje ariko na none amategeko dutora haba hari uburyo bwo kugira ngo abe yavugururwa.
Ibyo byose byo kuyavugurura abari uburyo bwo gushaka uko abantu barushaho kunoza.
Kuvugurura amategeko nta cyuho kiba kirimo ahubwo no kuvugurura uba ukemura icyo kibazo cy’icyuho kiba cyarayagaragayemo.
Amategeko arahinduka ntabwo aba ari ikintu gihamye ku buryo kitahinduka ku buryo kitavaho, kuba dufite ubwo buryo rero ni byo byiza by’itegeko kubera ko ntabwo warifata ngo ukomeze uritunge, urigendereho kandi rifite icyuho runaka.
Iyo ubonye rigifite ni ngombwa ko urivugurura kugira ngo kivemo. Uyu munsi ushobora kuvanamo icyuho ariko ushobora kuzabona ikindi cyuho nyuma y’umwaka cyangwa mu yindi minsi iri imbere. Ni byiza rero ko itegeko rishyirirwaho ubwo buryo kugira ngo bikorwe neza.
Abaturage bakunze kunenga Abadepite ko batabavugira, ku buryo hari ibibazo bimwe na bimwe, ijwi ry’Abadepite ritumvikana. Ingero nyinshi twagiye tubona harimo nk’ikibazo cy’imisoro, ibiciro ku masoko n’ibindi. Inteko muyoboye izakemura ite iki kibazo?
Nkeka ko atari byo. Ibyo abaturage bavuga, kuvuga ko ntacyo Inteko ishinga Amategeko ibamariye. Ubundi imikorere y’inzego ikora zikoranye. Nk’ubu bazi ko abadepite ari intumwa zabo. Icyo cyo rwose barakizi kandi ibibazo byabo bigezwa ku badepite na bo rero ibyo bashoboye gukemura barabikemura ariko n’ibijya mu zindi nzego nabyo bikajyamo.
Dufashe urugero rw’imisoro, buriya ni yo yinjiriza igihugu ntabwo navuga ko ikwiye kuba iri hejuru ariko kandi ni ngombwa mu gihugu kuko niyo tuzavanamo imihanda, inyubako nziza turi kubona kandi iyo uyigereranyije n’ibindi bihugu ntabwo usanga ari twe dufite iri hejuru.
Tudasoze nta terambere riba riri mu gihugu ni ngombwa rero ko dusora kandi imisoro iba yizweho n’inzego zitandukanye ntawe uvuga ngo uyu munsi tujye kuvunisha Abanyarwanda. Ikindi ni uko iyo ije igacungwa neza igakora ibyo igomba gukora nabyo ari igikorwa cyiza kiri mu gihugu cyacu mu bice bitandukanye.
Ikiriho cyane buriya ni ukubigisha bakabona umumaro w’umusoro. Iyo ugiye hariya mu giturage usanga abantu bose barira umuhanda wa kaburimbo kandi tukavuga ngo imisoro iri hejuru cyangwa hakaba n’ababa batasora byaba ari ikibazo gikomeye.
Dukwiye gukomeza kwigisha Abanyarwanda tugahugurana. Uyu munsi tudasora cyangwa dusora imisoro ntijye aho igomba kujya nibwo twagira ikibazo kurusha uko bimeze.
Urebye ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro ubundi rishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo uko ubukungu ku Isi buhagaze. Hari ubwo tuvuga ko biba ari birebire ariko bikaba byatewe n’ikintu utabasha kugira icyo ukoraho kuko ari ko ubukungu bw’isi buhagaze.
Mwebwe mubikoraho iki nk’Inteko Ishinga Amategeko?
Buriya ntabwo Inteko yabura guhamagara nka Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano cyangwa ufite izindi nshingano akora kugira ngo agire ibyo asobanura.
Burya ahamagarwa bitewe n’ikibazo umuturage yazamuye cyangwa natwe ibyo twavanye mu baturage.
Muri izo nshingano zacu rero dutora amategeko, tukagenzura guverinoma ariko hari n’ubwo habaho kwegera abaturage bitewe n’ikibazo runaka twabonye giteye impungenge Abanyarwanda.
Uko kujya mu baturage, inzego z’ibanze ziduhamagarira abaturage barebwa n’ikibazo tukabanza tukabigisha, tukabasonurira hanyuma tukababwira imyanzuro yavuye mu nzego zitandukanye bitewe n’uko ibyo twaba twarabiganiriye.
Inteko ishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma igafata umwanzuro ku buryo ishobora no gutakariza icyizere umwe mu bagize Guverinoma. Byakunze kuvugwa ko Inteko itabikoraho. Ni iki mwabwira abatekereza batyo?
Itegeko ngenga rigenga uburyo Inteko Ishinga Amategeko igenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira ngo utakarize icyizere umuntu hari inzira binyuramo.
Icya mbere ugomba kumubaza ibisobanuro mu magambo, hari ikibazo runaka ukamutumira akabisobanura kandi ibyo bikorerwa mu Nteko Ishinga amategeko cyangwa akabazwa no mu nyandiko.
Niba abajijwe dukora raporo, bigaca kwa Minisitiri w’Intebe, bakabazwa no muri za Komisiyo zibarizwa mu Nteko zigakurikirana ibyo bibazo hakaba nubwo dushyiraho komisiyo yihariye y’igenzura igiye kugenzura icyo kibazo.
Iyo komisiyo ijya no mu baturage kugira ngo na hahandi kirimo kibera tugire amakuru y’aho iyo binaniranye nubwo kuvanwaho icyizere biza.
Urumva ko hari inzego bibanza gucamo, ubibona ashobora kubona ntacyo twabikozeho ariko mu byukuri itegeko niko ribiteganya.
Buriya dufite abashinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, mujya mwumva ko PAC rero ihamagaza abantu bakaza kwisobanura burya byose aba ari kugira ngo turebe ko dushaka gusubiza ikibazo kihari ku Munyarwanda.
Buriya icyizere kijya kuvaho izo ntambwe zose zabanje gukoreshwa.
Ni irihe sezerano waha Abanyarwanda muri iyo myaka itanu?
Isezerano naha Abanyarwanda ni uko numva mfatanyije n’izindi nzego tugiye kubakorera, kuko ni bo badutoye kandi turi ijwi ryabo. Baba bavuze ngo twese ntabwo twaza mu Nteko, ariko mwebwe dutoye ni mugende mutubere ijisho.
Icyo numva nasezeranya Abanyarwanda mfatanyije n’abadepite turi kumwe n’izindi nzego ni uko tugomba kureba ko imishinga itandindira, kureba ko ibyo perezida yemereye abaturage bigerwaho vuba kandi ntibidindire.
Ikindi ni ukureba ko ingengo y’imari ihari kugira ngo tumenye ikibanza n’igikurikira, icyo rero mbona njyewe Abanyarwanda bakeneye cyane ni uko ibyo basezeranyijwe na Perezida wa Repubulika biba kandi bikihutishwa ndetse binanoze.
Amafoto: Rusa Willy Prince
Video: Igisubizo Isaac na Bizimana Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!