Ibyishimo ku munya-Mali wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubisaba Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mata 2019 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Umugore ukomoka muri Mali, Hawa Dème, ari mu byishimo bidasanzwe byo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni nyuma yo kugeza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame ubwo yari muri Rwanda Day ya 2017, yabereye mu Bubiligi.

Kuri uyu wa 25 Mata, nibwo Hawa Dème, yanditse kuri Twitter, amagambo y’ishimwe yerekana n’ifoto yuko yashyikirijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, impapuro zimwemerera kuba Umunyarwanda.

Ati “Nyakubahwa Paul Kagame, bidasubirwaho uyu munsi i Paris nakiriye icyemezo cyanjye cy’ubwenegihugu bw’u Rwanda”.

Yakomeje ashimira cyane Perezida Kagame, Amb. Jacques Kabale n’itsinda bakorana, inshuti, umuryango we n’abandi.

Muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi kuwa 10 Kamena 2017, Hawa, yafashe umwanya ageza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame cyo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ni gute nkanjye utari umunyarwanda, utarashakanye n’umunyarwanda, ntafite ababyeyi b’abanyarwanda, ntafite abana b’abanyarwanda, nabona pasiporo y’u Rwanda”.

Perezida Kagame yamusubije ko bishoboka kuko hari inzira binyuramo kandi hari n’abanyamahanga benshi bamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Icyo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, birashoboka, no kubona umugabo w’Umunyarwanda niba atarashaka. Hari uburyo bundi bwinshi bishobokamo ntabwo bigomba kuba warashakanye n’umunyarwanda, iteka hari izindi mpamvu. Niyegera abashinzwe ubwo buryo mu gihugu cyacu bashobora kumubwira inzira anyuramo birashoboka”.

Hawa Dème, afite ishyirahamwe ryitwa DIEYA Movement ryita ku gushishikariza abaturage kugira imisarane igezweho, kuyubaka, mu rwego rwo kwimakaza isuku no kwirinda indwara zituruka ku mwanda.

Mu 2013 Hawa Dème yitabiriye Rwanda Day yabereye i Londres, avuga ko ari igitekerezo cyiza cyo guhuza Abanyarwanda n’abayobozi babo, ashimangira ko ari urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Kuva icyo gihe yahuye n’urubyiruko rw’abanyarwanda ndetse asura u Rwanda yiyemeza kuzana bagenzi be kugira ngo bagire urugero rwiza bahigira barujyane iwabo.

Mu Ukuboza 2013, yazanye n’urubyiruko 400 rwo muri Afurika mu Rwanda bahakura igitekerezo cyo gutangiza umuganda, bacyita ‘Umuganda Africa’, bawutangiza mu bihugu byabo ari byo Sénégal, Guinea, Mali na Côte d’Ivoire.

Kuwa 19-21 Nyakanga 2017, Hawa Dème yaje mu Rwanda, mu nama mpuzamahanga yahuje abashoramari bakomeye baganiriye n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit’’.

Ibisabwa ushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda

Itegeko ngenga n° 29/2004 ryo ku wa 03/12/2004 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo yaryo ya 14 iteganya ko umuntu usaba guhabwa ubwenegihugu agomba:

1º Kuba afite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko kandi igihe atanze ikibazo cye, akaba aba mu Rwanda kuva nibura mu myaka itanu ishize, igihe yamaze ari hanze kubera impamvu z’akazi k’Igihugu cyangwa yiga afite uruhushya rutaziguye cyangwa ruziguye rw’abategetsi b’u Rwanda, na cyo kirabarwa mu gihe amaze mu Rwanda.

Icyo gihe cy’ imyaka itanu gishyirwa ku myaka ibiri iyo uwaka ubwenegihugu yakoreye u Rwanda imirimo idasanzwe;

2º Kugira umuco wa gipfura no kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo kiri hejuru y’ amezi atandatu (6) kitigeze gisubikwa cyangwa hatarabaye ihanagurabusembwa. Ibihano byatangiwe mu mahanga bishobora kutitabwaho;

3º Kuba atarigeze afatirwa icyemezo cyo kwirukanwa mu Gihugu kitigeze gisubirwaho;

4º Kutaba umutwaro ku Gihugu no ku bantu;

5º Kuba azi ikinyarwanda. Icyakora, ibi bishobora kutitabwaho kubera inyungu z’Igihugu;

6º Kugaragaza urupapuro yishyuriyeho mu isanduku ya Leta, amafaranga adasubizwa agenwa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza