00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo ku bimukira bavanywe muri Libya bakiriwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 June 2022 saa 09:15
Yasuwe :

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abimukira bavuye muri Libya, kigizwe n’abantu 132 bageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022.

Bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera. Harimo Abanya-Eritrea 74, Abanya-Ethiopia 5, Abanya-Somalia 4, Abanya-Sudani y’Epfo 4 n’Abanya-Sudani 45. Muri rusange harimo ab’igitsina gore 65 n’ab’igitsina gabo 67.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko Inkambi ya Gashora isanzwe icumbikiye izindi mpunzi n’abimukira 325, bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

Amashusho yashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri agaragaza uburyo abageze mu Rwanda bakiranywe urugwiro na bagenzi babo basanze mu nkambi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR), ryatangaje riti "Kuva yashyirwaho mu 2019, Inkambi y’agateganyo ya UNHCR imaze gufasha impunzi n’abimukira basaga 1000 kuva muri Libya. Abarenga 600 muri bo bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu, mu gihe abasigaye na bo bategereje igisubizo kirambye."

Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abimukira baheya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bakananiwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya.

Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo mu Rwanda, mu gihe bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya biheruka kongera aya masezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, binazamura umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, azageza ku wa 31 Ukuboza 2023.

Izi mpunzi n'abimukira bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022
UNHCR yafashije izi mpunzi n'abimukira kugera mu Rwanda
Abavuye muri Libya ubwo basohokaga mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .