00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku mateka mashya ashyira mu bikorwa itegeko rishya ry’ubutaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Inama y’abaminisitiri iheruka guterana tariki ya Mata 2022 yemeje amateka umunani ashyira mu bikorwa itegeko rishya ry’ubutaka ryo ku wa 10/06/2021.

Ni itegeko ubusanzwe riteganya amateka 25 kugira ngo rishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.

Ni amateka yemejwe yerekeye ubwoko bw’inzira zitangwa n’uburyo bikorwa, uburyo inzego za Leta zikoresha ubutaka bwa leta, ububasha n’imikorere by’ababitsi b’inyandikompamo z’ubutaka, uburyo ukwatisha ubutaka bikorwa, imiterere ya Komite z’Ubutaka, uko iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa ndetse n’ibindi bikorwa remezo bigamije ubucuruzi.

Iteka ku bwoko bw’inzira riteganya ko nyir’ubutaka afite inshingano yo guha umuntu inzira ku butaka bwe bitewe n’imiterere y’ahantu yihariye. Nubwo gutanga inzira atari bishya mu mategeko y’u Rwanda, iri teka rivuga ko nyir’ubutaka afite inshingano yo gutanga inzira ndetse n’inzira abantu bakeneye igera ku mugezi cyangwa ku kiyaga, igihe nta handi banyura.

Umuntu ushaka inzira abisaba nyir’ubutaka mu nyandiko, akagenera kopi ubuyobozi bw’Akagari ubwo butaka buherereyemo.

Mu iteka rigena uburyo inzego za Leta zikoresha ubutaka bwa Leta, iherekanywa, uko uburenganzira bw’urwego rwa Leta rukoresha ubutaka bwa Leta, harimo kubukoresha hubahirizwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’aho ubutaka buherereye, gusarura ibyakorewe kuri ubwo butaka, gukodesha imitungo iburiho, no gufatanya imicungire yabwo n’urundi rwego rwa Leta.

Iri teka ryibutsa ko Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano ariyo ishinzwe imicungire y’ubutaka bwa Leta, kandi ariyo ifite ububasha bwo guha inzego za Leta uburenganzira bwo gukoresha ubutaka bwa Leta no kwemeza iherererekanya ry’ubwo burenganzira hagati y’inzego za Leta.

Muri aya mateka mashya, ababitsi b’inyandikompamo z’ubutaka bahabwa inshingano, ububasha, n’imikorere. Ugereranyije n’iteka rya Perezida ryari risanzweho, Umubitsi Mukuru Wungirije w’inyandikompamo z’ubutaka n’Umuyobozi w’ishami rifite mu nshingano iyandikishwa ry’ubutaka mu Kigo, bongewe mu babitsi b’inyandikompamo z’ubutaka.

Iri teka rigaragaza ko umubare w’ababitsi b’inyandikompamo z’ubutaka wiyongereye bava kuri 6 bagera 8.

Ukwatisha ubukode burambye ku butaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba, iteka ribisobanura rigaragaza ku buryo burambuye iby’ingenzi bikubiye mu ngingo z’ukwatira mu rwego rwo gufasha abagirana amasezerano y’ukwatira (Uwatisha n’Uwatishije).

Urugero n’abagiranye amasezerano y’ukwatira bagomba kumvikana ku bikorwa bikorerwa ku butaka bwatishijwe bagena ubwoko bw’ibihingwa, ubw’amashyamba, ubw’ubuhumbikiro cyangwa ubw’amatungo, kandi bubahiriza ihuzwa ry’imikoreshereze y’ubutaka.

Aya masezerano ashobora guseswa bisabwe n’umwe mu bagiranye amasezerano cyangwa se biturutse kukutubahiriza amasezerano k’uwatishije.

Hari iteka rigena abagize komite z’ubutaka, imiterere, imikorere n’inshingano byazo n’inzego zikoreraho. Kuri ubu Komite y’ubutaka igizwe n’abantu batanu nibura babiri muri bo bagomba kuba ari abagore, manda yabo ikaba yarongerewe iva ku myaka 3 ishyirwa ku myaka 5.

Aya mateka aheruka kandi kwemezwa n’inama y’abaminisitiri arimo iteka rigaragaza uko iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa. Ni iteka rivuga ko ubutaka butandikishijwe buzajya bwandikwa kuri Leta by’agateganyo nk’ubutaka buri mu mutungo bwite wayo, kugeza igihe ufite uburenganzira kuri ubwo butaka, agaragarije ibimenyetso byemeza ko abufiteho uburenganzira.

Uretse ingingo ya 12 y’itegeko rishya rigenga ubutaka yari isanzwe igaragaza ibikorwa remezo bigamije ubucuruzi, iteka ryongeraho ibikorwa remezo by’ubwikorezi n’ihererekanyamakuru, ibyo gutunganya amazi, kuyabika no kuyakwirakwiza, ibikorwa remezo by’ingufu, ibyo kubika no guhunika, gutunganya ibishingwe n’imyanda ndetse n’ibyerekeye igenzura ry’imihindagurikire y’ibihe n’iry’ikirere.

Itegeko rigenga ubutaka ryatangajwe mu igazeti ya Leta y’u Rwanda muri Kamena 2021, amategeko ateganya ko hakurikiraho amateka arigize kugira ngo rishyirwe mu bikorwa.

Amateka yemejwe arimo iryerekeye ubwoko bw’inzira zitangwa n’uburyo bikorwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .