Ni igihingwa gishobora kwera ahantu hose mu gihugu, ariko kuri ubu gihingwa muri utwo turere kuko ariho byagaragaye ko umusaruro ubivamo utanga umushongi mwiza ari wo uba ukenewe.
Ku batazi iki gihingwa, bakibonye mu mirima bashobora gutekereza ko ari indabo bagasigarana amatsiko yo kwibaza ukuntu abantu bashobora guhuza ubutaka bagahinga indabo zimwe, mu gihe kimwe n’ahantu hamwe.
Ubumvise babivuga gutyo ushobora gutekereza ko bibeshye, ariko ntabwo ariko biri kuko ibireti nabyo bisarurwaho indabo arizo zitunganywa zikifashishwa mu gukora imiti itandukanye yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi mu kurwanya ibyonnyi n’udukoko.
Umusaruro w’ibireti, uboneka nyuma yo kwanikwa neza indabo zabyo, ugatunganywa ugakurwamo umushongi ukunze kwifashishwa mu gukora imiti yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi yica udukoko ariko ntigire izindi ngaruka iteza ku bindi binyabuzima birimo n’abantu.
Bamwe mu bahinzi b’ibireti bamaze imyaka itari mike babihinga, bemeza ko ubwo buhinzi bumaze kubateza imbere aho batagifata ubuhinzi nko kutagura akazi ahubwo basanga ari umurimo ubateza imbere kuko bamaze kugera kuri byinshi.
Tuyisenge Jeannette wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ni umwe mu bamaze imyaka irenga 20 ahinga ibireti.
Yagize ati "Naguze imirima itandukanye, ndubaka mfite amazi n’umuriro mu rugo iwanjye, mfite inzu zikodeshwa, abana banjye biga mu mashuri meza, byose mbikesha ibireti. Ubu ntiwampamagara ngo umpe akazi nkwemerere kuko ndikorera kandi biranyinjiriza."
Ntezirizaza Adrien, na we yagize ati "Mu myaka 20 maze mpinga ibireti byarankijije. Ubu ubuhinzi twabwitayeho aho nasaruraga ibilo 100 ku mwaka ngitangira kubihinga, ubu ndi kuhasarura toni."
Semajeri Joseph, nawe ni umusaza umaze imyaka irenga 30 akora ubuhinzi bw’ibireti mu bice bitandukanye, akaba n’Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibireti, Pyrethrum Cooperative Union Rwanda.
Avuga ko ubuhinzi bw’ibireti bumaze kubateza imbere mu miryango yabo kuko byavuye ku buhinzi bw’amaburakindi bukaba ubuteye imbere kandi ko n’isoko bakorana naryo, ribafasha mu kubona imbuto nziza ndetse n’umusaruro wabo ukishyurirwa igihe ku giciro kiza.
Yagize ati "Ubuyobozi bwa SOPYRWA buratwumva cyane, aka kanya muri koperative umunani zihinga ibireti, nta n’imwe idafite miliyoni 100 Frw kuri konti, ashira mu cyumweru bashyiramo andi, nta muntu ukigemura ibireti ngo arare atishyuwe.”
Umusaruro w’ibireti, ugurwa n’Uruganda HORIZON SOPYRWA, ruherereye mu Karere ka Musanze, rukawugura ari indabo z’ibireti zasaruwe zikanikwa neza, arizo uruganda rutunganya rukawukuramo umushongi nawo ugakorwamo imiti yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi.
Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 3000 ku mwaka ariko umusaruro uboneka mu Rwanda ubu ugera kuri toni 1700 ku mwaka.
Hari intambwe yatewe kuko mu 2009 umusaruro waturukaga mu bahinzi wari toni 300 gusa.
Umuyobozi Mukuru wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel, ashishikariza abahinzi b’ibireti kongera umusaruro n’ubwiza bwabyo bahereye ku mahirwe y’ubuyobozi bwiza bw’igihugu gishyize imbere iterambere ry’umuturage kugira ngo bahaze n’isoko bafite.
Yagize ati "Ishoramari dukora mu ruganda kugira ngo umushongi wacu ube mwiza, bituruka ku buyobozi bwiza bworoshya ishoramari buyobowe na Perezida Paul Kagame. Ibi byatumye umusaruro ugenda wiyongera n’ubwo dukeneye kugera kuri toni 3000 by’ubushobozi bw’uruganda."
Yakomeje agira ati "SOPYRWA yishyura abaturage ku musaruro wabo agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 300 buri mwaka. Iyo uruganda rutunganyije umushongi tukawugurisha, winjiza mu gihugu miliyoni 10$ ariko intego ni ukugera kuri miliyoni 15$.”
HORIZON SOPYRWA ifite mu nshingano kugeza imbuto y’ibireti ku bahinzi, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), bakomeje gukora ubushakashatsi bw’imbuto y’ibireti byera cyane mu gihe gito, kandi bigatanga umusaruro mwinshi.
Muri uyu mwaka HORIZON SOPYRWA yateguye ingengo y’imari ya miliyoni 164Frw zizifashishwa mu kubonera abahinzi ingemwe nshya, kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.
Kugeza ubu u Rwanda rufite isoko ry’ibireti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Butaliyani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!