Ibyifuzo n’imbamutima z’abizihije Isabukuru ya 38 y’Amabonekerwa y’i Kibeho (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka tariki ya 28 Ugushyingo, ababarirwa mu bihumbi baturuka imihanda yose y’Isi biganjemo abakirisitu Gatolika bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwihiza Isabukuru y’Amabonekerwa yahabereye.

Ubwo bizihizaga iyo sabukuru ku nshuro ya 38; kuri uyu wa Kane bagaragaje ibyifuzo bitandukanye byatuma uyu munsi ukomeye kuri bo urushaho kwihizwa neza mu bwisanzure nta mbogamizi.

Abaganiriye n’itangazamakuru bahuriza ku kongera ibikorwa remezo birimo amacumbi n’aho gufatira ifunguro.

Umunyarwanda uba muri USA, Iribagiza Immaculée, yavuze ko atajya asiba iminsi mikuru mitagatifu ibera i Kibeho ariko buri gihe we n’inshuti ze bazana bahura n’ikibazo cyo kubona aho bacumbika.

Ati “Twakwishimira ko i Kibeho hakubakwa amahoteli n’inzu zicumbikira abantu kuko nk’ubu mu minsi mikuru tugira ikibazo cyo kubona aho gucumbika.”

Iki kibazo cy’amacumbi cyagarutsweho na Mutezimana Emmanuel waturutse mu Karere ka Rulindo avuga no ku kijyanye n’amafunguro.

Yagize ati “Ubu nkatwe twaturutse mu Majyaruguru ariko twaraye hanze kuko twasanze amacumbi yashize. Ikindi kandi birakenewe ko aho gufatira amafunguro hongerwa abantu bakajya babona icyo kurya.”

Bamwe mu Bakirisitu Gatolika baza i Kibeho bavuga ko ingendo nyobokamana bakorera kuri ubwo butaka butagatifu ari ingenzi kuri bo kuko bibongerera ukwizera nk’abemera umubyeyi Bikira Mariya.

Siborurema Alphonse yagize ati “Impamvu dukora urugendo nyobokamana n’amaguru tukaza hano i Kibeho ni ukwitagatifuza, kwibabaza, akaba ari yo mpamvu tuza n’amaguru tuje hano ku butaka butagatifu.”

Naho Iribagiza Immaculée yavuze ko yazanye n’inshuti ze zivuye muri USA, Canada, Mexique no muri Singapore kandi badashobora gusiba na rimwe.

Ati “Urugendo rwo kuza i Kibeho ni ikintu gikomeye kuri njye; mbese numva naje iwacu; usibye ko n’ubundi naje iwacu mu Rwanda ariko naje kwa Mama, kwa Bikira Mariya kandi binsubizamo ukwizera bikanyongerera ukwemera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko ingendo nyobokamana zikorerwa i Kibeho ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’akarere, asaba abikorera kuhashora imari kuko hari amahirwe adasanzwe.

Ati “Ni ikintu gikomeye kuri twebwe iyo ubona abantu bangana gutya baza batugana ibyo turabyishimira. Ibyo rero bivuze ko ari amahirwe akomeye cyane ku bikorera bashobora gushora imari mu kwakira abaza batugana kuko amahoteli aracyari make aho bafatira ibyo kurya n’ibyo kunywa haracyari hake cyane.”

Habitegeko yavuze ko kuba imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2019 yanyagiye abantu bari ku kibuga imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya bakabura aho bugama ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko hashobora kuba harimo uburangare mu bikorera.

Ati “Umuntu udashobora kubona aya mahirwe yo gushora imari i Kibeho yaba arangaye mu by’ukuri.”

Kuri iyi nshuro, igitambo cya Misa cyo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 38 cyabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kiyoborwa na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.

Cyitabiriwe n’imbaga y’abantu basaga ibihumbi 50 baturutse mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzanzia, Uganda, Burundi, Kenya, Amerika, u Buhinde, u Butaliyani, Pologne, u Bubiligi, u Budage, u Bushinwa, Espagne n’u Rwanda.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Bose yabahaga ubutumwa bagomba kugeza ku batuye Isi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko buri mwaka i Kibeho hasurwa n’abarenga ibihumbi 600.

Aba ari umwanya mwiza wo kwiyambaza umubyeyi wabo Bikira Mariya
Abakiristu Gatolika bemeza ko kwizihiza amabonekerwa yabereye i Kibeho ari umwanya mwiza kuri wo kwiyambaza Bikira Mariya no kurushaho kwegera Imana. Ni umunsi witabirwa n'abavuye no mu mahanga ya kure
Abakunda kujya i Kibeho bahuriza ku gusaba ko hongerwa ibikorwaremezo birimo amacumbi n’aho gufatira ifunguro
Abajya i Kibeho bifuza ko amacumbi yakongerwa bakajya babona aho barara bisanzuye
Bamwe mu Bakirisitu Gatolika bavuga ko i Kibeho ko ari ahantu heza ho kwitagatifuza kandi habongerera ukwemera
Bamwe mu bihayimana bitabiriye isabukuru y'amabonekerwa ya Kibeho
Buri mwaka tariki ya 28 Ugushyingo abakirisitu baturutse imihanda yose bahurira i Kibeho mu kwizihiza isabukuru y'amabonekerwa
I Kibeho hahurira abaturutse ku migabane yose y'Isi baje kwiyambaza Bikira Mariya
I Kibeho ku butaka butagatifu aho abemera Bikira Mariya bahurira tariki ya 28 Ugushyingo buri mwaka
I Kibeho ku butaka butagatifu hamaze kumenyekana kubera amabonekerwa yahabereye
Abantu batandukanye bizihije isabukuru y'imyaka 38 ishize amabonekerwa abereye i Kibeho
Ni umwanya wo kwegerana n'Imana
Abasaga ibihumbi 50 ni bo bitabiriye isabukuru y'amabonekerwa ya Kibeho
Ibihumbi by'Abanyarwanda n'abanyamahanga bitabiriye kwizihiza uwo munsi mukuru
Ku munsi nk'uyu i Kibeho hateranira abantu b'ingeri zitandukanye bemera Bikira Mariya nk'umubyeyi wabo
Kuba imvura yaguye ikanyagira abantu ni ikimenyetso cyerekana ko hakenewe amacumbi menshi
Kuri iyi nshuro i Kibeho hateraniye abarenga ibihumbi 50
Kuri uyu wa Kane imvura yaguye babura aho bajya kugama bamwe batwikira intebe
Tariki ya 28 Ugushyingo ni umunsi ngarukamwaka ukomeye i Kibeho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza