00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyerekeye umurage ndangamuco u Rwanda rwasabye u Bubiligi bigeze he?

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 June 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Intebe y’Inteko y’Umuco yatangaje ko u Rwanda rumaze igihe rusabye u Bubiligi gutarura umurage ndangamuco w’u Rwanda uri muri icyo gihugu kugira ngo bijye mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda ariko nta gisubizo cyari cyatanzwe.

Yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku gusigasira umuco nyarwanda no kuwigisha abakiri bato, yateguwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024.

Mu 2021, u Bubiligi bwasubije u Rwanda umurage w’amajwi akubiyemo ibihangano [indirimbo, inanga, ibyivugo] bigera ku 4095 byafashwe kuva mu 1954 kugeza mu 2007.

Robert Masozera uyobora iyi Nteko yatangaje ko kohereza izi ndirimbo mu Rwanda byaturutse ku mikoranire y’ibigo byombi ariko hari ibindi bikoresho ndangamurage by’u Rwanda Leta yasabye u Bubiligi bukaba butaragira icyo busubiza.

Yagize ati “Gutarura umurage wajyanywe mu mahanga ni igikorwa kitaranoga neza ariko turimo gukorana n’ibihugu aho uwo murage uwo murage wajyanywe, aho uherereye, tumaze kumenya ibyiciro by’umurage uri mu mahanga n’aho uherereye ndetse Leta y’u Rwanda yanasabye igihugu cy’u Bubiligi ko uwo murage watahurwa nubwo bataradusubiza ariko hari ibyo batangiye kuduha.”

Yatanze urugero ku “Ndirimbo zirenga ibihumbi bine zafashwe mu gihe cy’ubukoloni baduhaye ariko hari n’amafoto y’imurika, ngira ngo abasura imurika cyane cyane iryitiriwe Richard Kandt i Huye dufitemo ibyinshi ni ibyo bagiye baduha kubera imikoranire myiza y’ibigo, ntabwo ari ukuvuga ngo ibyo bihugu byari byatarura.”

Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ushinzwe Amateka Ashingiye ku Bisigaratongo, Ntagwabira André aherutse kubwira IGIHE ko mu Budage hariyo indirimbo zafashwe amajwi kuva mu mwaka wa 1907 kugeza mu 1908.

Muri zo izitarangiritse bitewe n’igihe kirekire zimaze bazisangije Inteko y’Umuco ariko izafashwe na Schumacher hagati ya 1928 na 1932 zo ziracyariyo.

Inteko y’Umuco ivuga ko yatangiye ibiganiro bigamije kugaruza uwo murage uri mu bihugu nk’u Bubiligi, u Busuwisi, i Roma n’ahandi.

Ibiganiro byabereye muri Sena y'u Rwanda byasojwe inzego zose ziyemeje gushyira ingufu mu kwigisha abato Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .